IJURU MU MUGORE EPISODE 13

Nakomeje kwicara aho mu bwogero gusa bwari ubwogero burimo ibintu byinshi. Amacupa arimo imiti, ibipfuko, imiti yoza ibisebe, mbese bimwe umuntu akenera mu butabazi bw’ibanze byose. Numvise muri jye ndi kwicuza imyitwarire yanjye, ntabwo ari ko byakagenze rwose pee. Natangiye kwibuka iminsi ya kera, ubuzima nanyuzemo bwose haba mu buzima bwo ku ishuri no mu rugo. Amarira yatangiye gushoka ku matama
Namaze igihe kinini ntagira aho ntaha ahubwo ngenda nihishahisha hirya no hino. Nasohokaga nijoro gusa. Byose narabyibukaga nkumva narekura amarira ariko se igihe cyose maze ntarira ubu ni bwo nibutse kuba narira ra? Byaba bidasobanutse rwose reka reka.
Gusa amarira ubwayo ntabwo byayabujije gushoka, nuko ndihanagura. Uyu mwanya ikijya mbere ni ugushaka nyirarume wa Elisa, hagakorwa urukingo n’umuti bizatabara abagore bahuye na virusi rukanarinda abatarahura na yo. Kugirango numve ntuje nibwo nafashe umwanya wo gutunganya aho mu bwogero. Narahatunganyije nuko mbirangije byose nicara negamye kuri baignoire. Nicaye nubitse umutwe mu maguru nuko ntangira kwibuka ahahise hanjye.

Umuntu yakomanze ku rugi rwa douche. Uko byamera kose ni Maxime kuko ari Elisa yaba yamaze kwinjira hakiri kare. Sinigeze muha karibu ariko yarinjiye. Nahise nshaka gusohoka ariko abambira ku muryango anafungaho imfunguzo azishyira mu mufuka

Noella: wisiga Elisa wenyine

Maxime: ari kumwe na Kira bari mu cyumba cyanjye. Ari kureba filimi. Ndumva nshaka ko tuganira

Noella: jyewe ntacyo mfite kuvugana nawe ariko rwose.

Yabanje kwitsa umutima mbere yo kunyegera

Maxime: nta kibazo wowe ureke kumbwira ariko basi utege amatwi ibyo jyewe ngiye kukubwira.

Ese uyu we ni gati ki? Ni kakandi kiziritse ku muhoro ngo gashyirwa kawuciye? Narongeye nicara hasi nuko na we anyicara imbere

Maxime: natekereje umwanya muremure. Niba ushaka kugenda sindi bukubuze. Nta mwanya wo guta mfite. Umuntu ukuze ariko ndabona uri kwigira umwana. Ese ubundi ufite imyaka ingahe? 15 cyangwa 17? Ndabibona neza iwayu mwari abakire, ntiwajyaga uva mu rugo. Ndetse no mu gihe cy’ibi byose ubanza mwari mwarateguye ibikenewe byose. Jyewe rero si ko nabayeho. Ubuzima bwanjye ntabwo bwari bworoshye. Virusi imaze amezi make yadutse nibwo yahitanye mama umbyara. Icyo gihe nari mfite imyaka 18 gusa. Nagombaga kwita kuri mushiki wanjye twari dusigaranye bityo nagombaga gushaka akazi. Ariko amafaranga nahembwaga ntabwo yari ahagije kudutunga nibwo nisanze ngomba no gucuruza ibiyobyabwenge. Nyamara nanone mushiki wanjye ntabwo twamaranye umwanya kuko na we abahigi baramutwaye. Ese urumva ubuzima bwanjye buryoshye? Urakeka norohewe jyewe? Ngo ntembere mu nzira n’inshuti zanjye nk’aho nta cyabaye?

Yatangiye kurakara, isura irahinduka. Natangiye kwibaza niba ntakoze ikosa kwemera kumukurikira ariko nanone sinicuza ibyo nakoze. Nategereje akanya gato ngo arangize kuvuga nanjye mbone kumubwira.

Noella: sinzi aho ndi buhere nkubwira ariko ibyo umaze kumbwira birambabaje. Ntabwo mfite imyaka 17 kuko mfite 19. Ababyeyi banjye ntabwo bari abakire kandi nabanaga na mama gusa. Yapfuye hashize amezi hafi 8 virusi ije. Nabanaga na we twenyine ndetse yapfiriye mu maboko yanjye. Nijye namurwaje jyenyine ubwo yari arwaye. Nyuma yo gupfa kwe ni bwo natangiye kugenda nihishahisha. Hari hagiye gushira imyaka ibiri mba hanze, nibwo nahuye na Elisa

Maxime: ariko wari wambwiye ko..

Noella: nakuretse uravuga, ndeka rero nanjye mvuge

Maxime: sawa ngaho komeza

Noella: abahigi hashize iminsi bamvumbuye ariko narabacitse ntangira kwihishahisha. Nabonye imirambo ntabara, mu mihanda aho nanyuraga nihisha. Nagombaga kwihisha amanywa yose ngasohoka nijoro gusa. Naryaga ibyo ntoraguye muri za poubelles. Ubuzima buryoshye wambwiraga rero ntabwo nabayemo, ntabwo nzi.

Maxime: naho se Elisa?

Noella: ese urumva koko ushaka kubimenya? Nashatse guhungira mu nzu nari nzi yuko ntawe uyibamo ariko ubwo nayigeragamo, nyina na we baje kuza, kuko ni ho babaga. Igihe nari nihishe mu cyumba kimwe rero nibwo abahigi bateye icyuma nyina wa Elisa, nijye namuhambye kuva ubwo dutangira uru rugendo jyewe na Elisa.

Navuze ayo magambo nuko nibuka ibyabaye muri iyi minsi iciyeho, abicanyi uko bateye Nathalia icyuma, kumubona mu maraso, amagambo yambwiye, byose.

Maxime: nshobora kuba nakabije kuvuga amagambo akakaye ariko ntabundi buryo nari kubona nkoresha ngo byibuze nawe ubashe gutobora uvuge. Umbabarire, ndumva nawe ubuzima bwarakubihiye nkanjye.

Nabonaga bimurenze. Umubano wacu ubanza uri gufata indi ntera. Ni gute nabwira umuntu amateka yanjye yose na we akambwira aye koko?

Maxime: umva, nukuri umbabarire sinzi nanjye uko nakora ngo mbane n’abantu neza. Cyane cyane noneho umukobwa. Ariko ndakwinginze mugumane nanjye. Ndumva nshaka kubafasha ndetse nzanabageza kwa nyirarume wa Elisa niba mubishaka

Nicaye aho nibaza byinshi. Muri jye numvaga mfitemo gushidikanya cyane. Nibyo koko wenda wasanga ashaka kudufasha ariko uko tuba benshi ni ko kwihisha bishobora kutugendekera nabi ndetse bikaba byakorohera abahigi kudufata
Kandi badufashe we ndabizi ntacyo bamutwara kuko nta kibazo afite. Nibyo koko ashaka kudufasha ariko se, birakwiriye cyangwa uko natangiye urugendo ntari kumwe na we ni ko nari nkwiye kurukomeza?

Noella: nibyo koko ndabyumva ushaka kudufasha. Ariko se kudufasha kwawe wowe urumva uri byungukiremo iki ra?

Maxime: nta kidasanzwe rwose. Gusa muri jyewe ndumva handimo kubafasha tu.

Noella: ngo nta kidasanzwe? Noneho wansanze muri resto maze uti uyu mukobwa reka mufashe? Mbwira, kuki wumva ushaka kumfasha?

Yabanje gutekereza, ameze nk’aho ari gushaka amagambo meza yakoresha.

Maxime: urabona muri iyi minsi, ku isi yose abagore bose bari mu bibazo, bari gupfa umusubirizo, umwe ku wundi. Ndetse ntakubeshye hashize igihe kinini ntabona umuntu w’igitsinagore imbere yanjye. Niyo mpamvu nishyizemo ko byibuze rero ngomba kugira icyo nkora. Byibuze rimwe mu buzima bwanjye ngire ikintu cyiza nkora

Nikije umutima. Ubanza aka gatekerezo ari kazima. Gusa nanone dukeneye imodoka itugeza kwa Franck. Iyanjye nayitaye muri ya parking sinshobora no kwibuka ngo ni hehe. Rero uko byamera kose nkeneye Maxime ngo amfashe.

Noella: nta kibazo. None se uyu mugoroba wabikunda, ukatujyana kwa Franck?

Maxime: ndumva nta kibazo, nabajyana

Noella: urakoze cyane.
Nahise mpaguruka aho nsanga Elisa mu cyumba. Iri joro nanone turasubukura urugendo. Imana ibidufashemo.

Twizere se ko noneho bari bugereyo amahoro cyangwa abahigi barongera bababone? Agace ka 14 ntuzagacikwe

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

2 Comments on “IJURU MU MUGORE EPISODE 13”

  1. Ahh wenda ahari biragenda nezaaa , gusa kugerayo byo ndumva harimo amagorane kbc 🙆🙆🙆🙆

    Kd ino nkuru ni impimbano shaaaa yayayaya gusa iraryoshye peuh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *