Umugabo witwa Habakubaho Emmanuel ,utuye mu Mudugudu wa Mibirizi mu Kagari ka Cyerwa mu Murenge wa Gashanda mu Karere ka Ngoma ufite imyaka 34 yishe umugore we witwa Muhawenimana Placidie wari ufite imyaka 39 nyuma yo kumwica agerageza kwiyahura .
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 1 Kanama 2024 ,amakuru atangwa n’abaturage avuga ko uwo mugabo n’umugore we bari bafitanye ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku butaka nkuko abaganiriye na Radioizuba tv babitangaje .
Bivugwa ko nyuma yo gutemagura umugore we babyaranye abana batatu , uwo mugabo ukekwaho kwica mugore we yagerageje kwiyahura akoresheje umuti wica udukoko (Tiyoda) ntapfe, ahita ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Kibungo .
Umurambo wa Muhawenimana Placidie wajyanwe gukorerwa isuzuma mu bitaro bikuru bya Kibungo .