Abanyamuryango babarirwa muri 500 bibumbiye mu itsinda ryitwa ’Twivane mu bukene’ rikorera mu murenge wa Busogo w’akarere ka Musanze, bararira ayo kwarika nyuma yo gukusanya abarirwa muri Frw miliyoni 60 yari kubafasha gutanga mituelle de Santé bikarangira aburiwe irengero.
Abaturage bafite iki kibazo ni abo mu kagari ka Kavumu, muri Busogo.
Abaganiriye na RBA bashyira mu majwi abari abayobozi babo barimo umukuru w’umudugudu wa Mutaboneka n’ushinzwe umutekano babashinja kuba ari bo banyereje ariya mafaranga, mbere yo gutorokera muri Uganda.
Mu mwaka ushize wa 2023 ni bwo aba bayobozi bombi barigisije ayo mafaranga, nk’uko abaturage babivuga.
Umwe muri bo yagize ati: “Twarizigamaga mu itsinda, uko twizigamye abayobozi amafaranga bagahita bayajyana kuri SACCO twe tugataha. Igihe cyo kugabana cyarageze kugira ngo tubone amafaranga yo kwishyura mituelle, bagiye kuyabikuza dusanga abayobozi bayatorokanye bagiye Uganda”.
Uyu muturage avuga ko amafaranga ye yibwe ari Frw 1,500,000. Ni amafaranga avuga ko yari yitezeho kumufasha gutanga ubwisungane mu kwivuza ndetse no kwiteza imbere.
Ni umuhigo icyakora avuga ko we na bagenzi be batagihiguye bitewe n’abari abayobozi babo bababereye ba Bihemu.
Abaturage barasaba inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano kubafasha mu rwego rwo gukemura kiriya kibazo, nyuma yo kuzitabaza bikarangira zibarangaranye.
Undi muturage yagize ati: “Baraturangaranye kuko twagiye ku murenge Gitifu w’umurenge akabizamo, ariko ntibagira icyo badufasha. Yabijemo inshuro nyinshi duhitamo kujya ku karere, Visi-Meya ushinzwe ubukungu atwizeza kubikemura mu byumweru bibiri ariko ntacyo yadufashije”.
Abaturage kandi bavuga ko banagejeje ikibazo cyabo ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru na bwo ntibigire icyo bitanga.
Inzego zose BWIZA dukesha iyi nkuru yagerageje kuvugisha ngo imenye icyo ziteganyiriza aba baturage zose nta rwigeze rugira icyo rukivugaho.