Donald Trump yikomye umunyamakuru wamuhase ibibazo atabanje kumubaza uko amereweDonald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yikomye umunyamakuru watangiye kumuhata ibibazo atabanje kumubaza uko amerewe.
Yabivuze ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, aho umunyamakuru umwe yateruye amubaza niba afite icyizere ko abirabura bazamutora kandi yaragiye abibasira. Ni mu kiganiro cyatambutse kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024 kuri Televiziyo ya ABC News mu ihuriro ry’abanyamakuru b’abirabura.
Umunyamakuru Scott, ukorera igitangazamakuru cya ABC News, yagarutse ku bitekerezo byagiye bitangwa na Donald Trump bitesha agaciro abirabura, nko kuvuga ko bagomba gusubira aho bavuye kandi ko ari inyamaswa, n’ibindi.
Yabajijwe no ku magambo yagiye akoresha yita abirabura abahombyi, ko ibibazo byabo ari iby’ubugoryi, birimo ivanguraruhu…
Ibi byababaje Trump avuga ko umunyamakuru yakabaye abanza kumubaza mbere yo kumuhata ibibazo. Ati: “Mbere na mbere ntabwo natekerezaga ko nabazwa ikibazo nk’iki mu buryo bugayitse nk’ubu. Ikibazo cya mbere koko ukakibaza utanambwiye ngo hello [bite] umerewe ute?”
“Biteye isoni kuba naje hano mu mwuka mwiza. Nkunda abirabura b’iki Gihugu, nakoreye byinshi abirabura b’iki Gihugu.”
Yababajwe kandi ko muri iki kiganiro atahasanze Visi Perezida Kamala Harris nyamara bari baramubwiye ko na we azaba ahari.
Trump aherutse kuraswa ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Leta ya Pennsylvania, abashinzwe umutekano bahita batabara bamukura aho yavugiraga ijambo igitaraganya, gusa yagaragaye ava amaraso mu maso hafi y’ugutwi.