IJURU MU MUGORE EPISODE 12

Negereye urugi neza ariko mfite ubwoba. Nari mfashe mu ntoki cya cyuma, yibeshye anyinjirane turibarangura.

…: We sha Maxime!! Max, urahari?

Ryari ijwi ry’umugabo. Kandi ikiboneka cyo baraziranye. Nakomeje gusatira urugi negekaho ugutwi ngo numve neza

…: umva mwana. Ese urahari cyangwa wapi? Ndabishaka man. Ndabishaka bya fo kabisa men.

None se ni ibiki ari kuvuga ashaka ahubwo? Ibintu ari kuvuga ashaka cyane? Maxime se ni ibiki amufitiye ubundi ubu ngubu?

…: Umva bro, ntubizi koko ko ari wowe mfite wandwanaho nigga? Hashize iminsi ibiri kabisa shyiramo imiyaga man.

Yavuze atyo akomeza guhonda ku rugi, ku buryo nikanze noneho. Uyu muntu uko byamera kose nabura umuntu umukingurira ari busunike urugi yinjire. Nindamuka kandi nanjye nshyizemo ikare ari bwumve ko harimo umuntu mu nzu.

Nahise mfata Elisa ukuboko tujya mu cyumba cya Maxime turihisha

Ako kanya twumvise urugi rufungutse. Uko nakabiketse, wa mugabo yari yinjiye. None se natubona biragenda bite? Imbwa yatangiye kumumokera mpita ninaga munsi y’igitanda, na Elisa. Ariko ubwoba bwari bwose. Nahise nongorera Elisa ko umugome atagomba kutubona kandi atagomba kuvuga. Mfata icyuma mu ntoki niteguye kwirwanaho uko byamera kose.

…: Asyi. Ese Max ubundi bolo uzibika hehe man? Eh?

Numvise ajagajaga hose kugera ubwo agera no mu cyumba. Nashyize ikiganza ku munwa wa Elisa ngo adasakuza, ikindi gifashe icyuma. Aho ndi munsi y’uburiri nabonye ibikweto bye bigendagenda mu cyumba.

Ubwoba bwari bwose. Yashakashatse mu valise ya Maxime, afungura tirroir zo ku gitanda, numva arasetse. Ubanza ibyo yashakaga yabibonye. Yakomeje gusaka mu cyumba nuko abona isakoshi yanjye arayifata. Naramuka ayifunguye biraba birangiye ari bumenye ko muri iyi nzu habamo abakobwa uko byagenda kose. Nabimenya ashobora kuturaburiza.
Yafashe imashini nuko atangira gufungura. Nafashe neza icyuma mu ntoki, ubundi nitegura guhita nkimukubita ku kuguru agaca bugufi ubundi ngasosoroka hano nkamurangiza. Ubu amagara yatewe hejuru buri wese aragomba gusama aye.

Ku mahirwe, Kira yarahagobotse. Yahise imusimbukira imoka na we ahita asakuza anaga isakoshi hasi ubundi asohoka yiruka. Elisa yatangiye kurira. Iby’uwo mugabo, kumoka kw’imbwa byose byari byamuteye ubwoba.

Twagumye munsi y’igitanda akandi kanya nuko nyuma dusosorokamo. Mu cyumba wagirango hari hinjiye RIB kuhasaka ibintu byose byari biteraguye hejuru

Elisa: kuki se yakoze ibi bintu?

Noella: ndakeka hari ikintu yari ari gushaka

Yarebye aho yajugunye agakwavu ke aragatoragura

Elisa: none se yashakaga iki nyine?

Noella: sha ntabwo nabimenya pee.

Gusa ndumva ndi gukeka icyamugenzaga uyu mugabo. Niba atari amafaranga yashakaga, ashobora kuba yashakaga urumogi.
Niba rero ari urumogi yashakaga, ntabwo twaguma hano hantu na Maxime, byaba ari ibindi bibazo.

Numvise umuntu asunika urugi. Nizere ko atari wa mugabo ugarutse. Nahise nambara ingofero ubundi nshyira Elisa inyuma yanjye maze mfata icyuma mu ntoki

Akinjira nagiye kumusingira mbona ni Maxime.

Maxime: Noella? Byagenze bite?

Noella: Maxime ntabwo wagiye ku kazi?

Maxime: nari mfite ubwoba ko mwagenda mwenyine. Ndi mu nzira ngana ku kazi niyumvisemo ko bitameze neza nuko ndigarukira.

Noella: ngo iki? Hanyuma se akazi?

Maxime: yewe akazi ko ntikabuze rwose. Nibanyirukana nzahita mbona akandi.

Noella: ngo iki? None se ubwo…

Maxime: ese ko utambwira? Hano habaye iki?

Nabanje gutuza, mfasha icyuma ku meza nuko ndeba Elisa

Noella: Elisa cherie. Ba ugumye hano ngiye kuvugana na Maxime.

Yarikirije akoresheje umutwe nuko yicara ku buriri maze mfata ukuboko Maxime twerekeza muri salon. Na ho ibintu byari biteraguye hejuru.

Noella: inshuti yawe yaje hano, sinzi ibyo yashakaga gusa yavugaga ngo hashize iminsi ibiri itabibona. Ubanza yari ibikeneye cyane.

Yahise akanura amaso ubundi aribyiringira

Maxime: Matthieu. Uriya muginga koko

Noella: yashakaga iki se?

Yabanje kwicara ku ntebe

Maxime: reka byihorere. Ahubwo mbwira yababonye?

Noella: banza unsubize. Yashakaga iki? Urumogi? Amafaranga?

Maxime yashatse kumfata ku kuboko ariko ndamwiyama

Noella: banza unsubize Maxime. Ni iki yashakaga?

Maxime: ahree wee. Yashakaga urumogi. Urishimye noneho se?

Nariruhukije. Nagatangaye. Abagabo ni ababeshyi bose ndabibonye koko. Nahise njya mu cyumba mfata igikapu cyanjye nsohokana na Elisa maze mpamagara n’imbwa

Maxime: uri gukora ibiki se kandi?

Noella: turagiye kuko hano nta mutekano uhari. Elisa ntiyatekana ari kumwe na pushayi.

Maxime yari agihetse bag ajyana ku kazi nuko ayifasha hasi aratwegera

Maxime: none urumva ugiye kujya hanze kuri aya manywa se kandi? Ubundi se urumva ugiye kujya hehe?

Noella: simbizi nanjye…

Sinari nanabitekerejeho. Ariko nanone ntabwo ngomba gutinda hano

Elisa azenga amarira mu maso yarandebye

Elisa: Noella byagenze bite?

Noella: umva cherie. Dukwiye kuva hano. Tugende

Yahise azunguza umutwe byo guhakana. Ntabwo ashaka kuva hano se?

Elisa: ndagumana na Maxime. Kandi wambwiye ko za maneko zikorera mu ikipe.

Maxime ibyo avuga ni byo. Maneko ebyiri z’abakobwa ntabwo zabasha kunesha ba bagome bari hanze. Mukeneye ubufasha bwanjye kandi nemeye kububaha nta kiguzi.

Ako kanya Elisa yaranyiyatse maze agana uruhande Maxime ariho. Uyu ubu we ntangambaniye koko? Nyuma y’ibyo namukoreye byose ahisemo kungurana Maxime koko? Gusa nanone sinamuhatira kujya ku ruhande rwanjye. Numvise uburakari bunyishe njugunya igikapu cyanjye hasi mpita nirukira muri douche nikingiraniramo. Nk’akana kivumbuye uko kabigenza.

Ndumva Noella azi kwivumbura da. Hanyuma se ntari busohokemo? Ese barongera barare cyangwa bararara bagenda? Agace ka 13 ntikazagucike

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

2 Comments on “IJURU MU MUGORE EPISODE 12”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *