Chidimma Vanessa Adetshina
Umwe mu bahatanira kuba ‘Miss South Africa 2024’ arimo kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Afurika kubera ibyo arimo gukorerwa muri Afurika y’Epfo bitewe n’inkomoko y’ababyeyi be.
Chidimma Vanessa Adetshina ari mu bakobwa 16 ba nyuma bazatoranywamo ‘Miss South Africa 2024’ mu birori bizaba tariki 10 z’ukwezi gutaha kwa Kanama.
Ariko abantu barenga 6,000 bamaze gusinya inyandiko isaba ko avanwa mu barimo kurushanwa bavuga ko “nubwo yavukiye muri Afurika y’Epfo” kuba afite inkomoko muri Nigeria na Mozambique “bishyira mu kibazo ishema rya Afurika y’Epfo”.
Abategura iri rushanwa ry’ubwiza, babwiye ikinyamakuru The South African ko bemereye Chidimma Vanessa kuko “yujuje ibisabwa byose” abitabira iri rushanwa, birimo kuba ari Umunyafurika y’Epfo ufite indangamuntu cyangwa pasiporo.
Iki kinyamakuru gisubiramo abategura iri rushanwa bavuga ko nyina wa Chidimma ari umu-Zulu wo muri Afurika y’Epfo naho se akaba ari umunya-Nigeria.
Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bibasiye Chidimma basaba ko avanwa mu irushanwa kuva byamenyekana ko se ari uwo muri Nigeria, ndetse bavuga ko nyina na we nubwo ari Umunyafurika y’Epfo ariko akomoka muri Mozambique.
Abandi na bo batari bacye bagaragaje ko kwibasira Chidimma, wavukiye muri Afurika y’Epfo, ari ikindi kimenyetso cy’urwango rukabije ku banyamahanga rukunda kuvugwa muri Afurika y’Epfo.
Ku wa mbere, Chidimma yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, nyuma ya videwo yerekanywe ari kwishimana n’umuryango we wiganjemo abo muri Nigeria.
Chidimma Vanessa ari mu bakobwa 16 bari mu kiciro cya nyuma kizahatanira ikamba rya Miss South Africa 2024
Ku rubuga X, minisitiri w’imikino n’umuco wa Afurika y’Epfo Gayton McKenzie yabajijwe icyo abivugaho, asubiza ko ashaka kubanza kumenya amakuru yose mbere yo gusubiza, gusa ati: “Mu kuri ntitwakwemerera abanya-Nigeria guhatana mu irushanwa ryacu rya Miss SA”.
Mu kiganiro gitambutswa n’ishyaka rye kuri internet kizwi nka EFF Podcast, Julius Malema aherutse kumvikana ashyigikira uyu mukobwa, aho yagize ati:
“Ubwenegihugu bwawe bugenwa n’aho wavukiye, niba yaravukiye hano ni Umunyafurika y’Epfo…ntabwo ari ababyeyi be, ni we ubwe. Kuki wavuga ngo ni umunya-Nigeria, cyangwa Mozambique [kandi] yaravukiye hano!…ntabwo twahana abantu kubera aho ababyeyi babo bakomoka.”
Muri EFF Podcast, Malema avuga ko ibirimo gukorerwa Chidimma bikorwa “n’abantu bakwiza urwango hagati y’abanyafurika”.
Ku rubuga X, umwe mu banenga uko Chidimma arimo kwitwa umunyamahanga, yatangaje amafoto abiri imwe iriho Chidimma, indi iriho umwe mu badepite ba Afurika y’Epfo, maze ati:
Ifoto ya mbere: Umwana w’Umunyafurika wavukiye muri Afurika y’Epfo arimo kwitwa umunyamahanga
Ifoto ya kabiri: Umugore wo muri Aziya wavukiye mu Bushinwa ku babyeyi b’Abashinwa, akimukira muri Afurika y’Epfo akabona ubwenegihugu, yitwa Umunyafurika y’Epfo ndetse yagizwe umudepite
Vanessa, umukobwa ‘ukunda imikino’
Chidimma Vanessa onwe Adetshina, umwirondoro we ugaragazwa n’abategura ‘Miss South Africa’ uvuga ko afite imyaka 23.
Ko ari umukobwa wavukiye mu gace ka Soweto mu ntara ya Gauteng, akaba ari umumurikamideli, umukinnyi wa netball, n’umunyeshuri muri kaminuza mu ishami ry’amategeko.
Vanessa ni umukobwa “ukunda cyane imikino kandi ukangurira impinduka ku rugomo rukorerwa abagore n’abana n’urugomo rushingiye ku gitsina”.