Kamala Harris: Amerika yaba yiteguye kugira Perezida w’umugore?


Itangazo rishya rya Joe Biden ryo kuva mu matora ya perezida ryahinduye isura ya politiki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Nyuma yo kwikura ku kuziyamamariza umwanya wa Perezida, Kamala Harris ubu ni we uzwi cyane mu Ishyaka ry’Abademokarate. Nk’uwari visi perezida, ashobora kwisanga ahanganye na Donald Trump mu kwezi k’Ugushyingo, kandi natsinda amatora, yaba abaye umugore wa mbere uyoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nk’uko yabitangarije africanews dukesha iyi nkuru, Barbara Perry, Umwarimu wigisha muri kaminuza iby’imiyoborere y’abaperezida muri Miller Center, Kaminuza ya Virginia, avuga ku bikorwa by’indashyikirwa bya Harris. Ati :”Yarenze inzitizi aba umugore wa mbere utari umuzungu wahawe umwanya wa visi perezida. Ibi ni ibintu by’ingenzi ku ishyaka rikomeye. Afite imyaka mike cyane ugereranyije n’uwari Perezida cyangwa umukandida w’ubu w’Abarepubulikani. Ku myaka 59, aracyari muto, afite imbaraga kandi arakeye.”

Nubwo afite umwanya mwiza, inzira ijya kuri manda y’Abademokarate ntirasobanuka. Bamwe mu banyamuryango b’ishyaka barasaba “mini primaire” kugira ngo babanze basuzume abandi bakandida mbere y’inama nkuru y’Abademokarate iteganyijwe kuva ku ya 19 kugeza ku ya 22 Kanama 2024.

Nk’uko Barbara Perry abivuga, igitsina gishobora kuba imbogamizi ikomeye kuri Kamala Harris. “Hazabaho ibibazo muri iki gihugu bijyanye n’igitsina. Ndumva ko igitsina ubu ari imbogamizi ikomeye kurusha uruhu, kuko inzitizi y’uruhu yarenzwe na Barack Obama. Ariko ndabizi ko muri Amerika twagize ba perezida b’abagabo gusa. N’igihe twasubira kuri Perezida wacu wa mbere, umubyeyi w’igihugu cyacu, George Washington, uyu murongo w’umugabo nk’umubyeyi uracyariho. Nizeye ko Amerika izabasha kurenga iyi nzitizi kugira ngo yongere abakandida bashobora gutorwa kandi batsinda umwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umwanya ukomeye cyane udakwiye gukumira igice cy’abanyamerika.”

N’ubwo Kamala Harris afite amahirwe yo gusimbura Joe Biden, kandidatire ye igomba kwemezwa n’itora ry’abadepite b’Abademokarate mu nama nkuru y’ishyaka. Ikibazo kiracyahari: Amerika yiteguye kugira umugore Perezida? Igisubizo kizagaragara mu byumweru biri imbere.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *