Indwara ya Virusi itera SIDA ni imwe mu zihangayikishije isi aho yibasiye abarenga miliyoni 40. Uko ubuvuzi bugenda butera imbere ndetse n’ubushakashatsi bukiyongera, hagenda havumburwa uburyo SIDA yacika burundu. Abantu 7 bamaze kuyikira kugeza ubu nk’uko OMS yabyemeje.
Kuva mu mwaka wa 1983 havumburwa icyorezo cya virusi itera SIDA, hagiye hakorwa ubushakashatsi butandukanye kuri iyo virusi, ifatwa nk’ituma umubiri ucika intege ikawambura ubudahangarwa maze igatuma umuntu arwaragurika, ari nabwo bivugwa ko umuntu arwaye SIDA.
Hifashishijwe uburyo bw’ubuvuzi budasanzwe, ku isi bitangazwa ko habarurwa abantu bagera kuri barindwi bamaze gukira iki cyorezo cya Virusi itera SIDA uhereye mu mwaka wa 2007 ubwo habonekaga uwayikize bwa mbere.
Mu nama mpuzamahanga yari ibaye ku nshuro ya 25 yiga kuri SIDA yaberaga i Munich mu gihugu cy’u Budage yari yahurije hamwe impuguke, abashakashatsi, n’impirimbanyi z’uburenganzira baganiriye ku iterambere rimaze kugerwaho mu kurandura virusi itera SIDA.
Uburyo bwo kuvura bwakoreshejwe bwitwa ’Stem cell transplant’ bukaba bubabaza cyane, byongeyeho ibyago byo gupfa biba biri hejuru. Impuguke zasobanuye ko ubu buryo bw’ubuvuzi babonye bushoboka ku barwayi barwaye kanseri y’igikatu yo mu maraso ariko banafite virusi itera SIDA icyarimwe.
Bamwe mu bavuwe bavugiye mu nama ko bo ari ’ubuhamya bugenda’. Ibyerekana ko hari icyizere cy’uko virusi itera SIDA izageraho ikabonerwa umuti ku bantu bose bayirwaye.
Umugabo witwa Adam Castillejo wo mu mujyi wa London ufite imyaka 44, ni umwe mu bakize virusi itera SIDA. Yabwiye itangazamakuru ko byasabye imyaka myinshi kugira ngo bemeze ko ubuvuzi yahawe bwakoze neza. Ni mu gihe kandi Franke Marc w’imyaka 55 we yemeza ko yakize burundu, ndetse n’imiti igahagarikwa.
Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga urwanya SIDA, Sharon Lewin yavuze ko bishimishije kuba hari abakize, ariko yanatangaje ko ubuvuzi bwa virusi itera SIDA bugishoboka ku bantu mbarwa. Gusa ibimaze gukorwa ngo bitanga icyizere cy’ejo hazaza mu guhangana n’iyi ndwara.
Muri 2007 bwa mbere, umurwayi witwa Timothy Ray Brown yatangajwe ko yavuwe virusi itera SIDA, gusa yaje gupfa yishwe na kanseri muri 2020.
Kugeza ubu muri 2024, nta muti cyangwa se urukingo rwa SIDA ruraboneka rwizewe, ariko mu bushakashatsi bwakozwe mu myaka yahise, bwavumbuye imiti igabanya ubukana. Ubwo bushakashatsi kandi bwagaragaje ko imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA ishobora gutuma umuntu abaho igihe kirekire kingana n’icyo abantu batayirwaye bashobora kubaho.
Mu Rwanda habarurwa abantu bafite virusi itera SIDA basaga ibihumbi 230, muri abo, hejuru ya 97% bakaba bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA. Imibare y’abapfa bazize iyi virusi ikomeje kugabanuka nk’uko ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima ’RBC’ cyabitangaje.
OMS ivuga ko mu mwaka ushize habonetse abanduye bashya basaga miliyoni 1.3, aho abarenga miliyoni 42.3 bamaze gupfa ku isi bazize virusi itera SIDA, abasaga miliyoni 40 bakaba bayirwaye. 65% bafite iyi virusi ni ababarizwa muri Afurika. OMS yemeza kandi ko abagera ku bihumbi 630 ari bo bapfuye muri 2023.
Biteganyijwe ko icyorezo cya virusi itera SIDA kizaba cyaranduwe ku isi bitarenze 2030, nk’uko bigaragara mu ntego z’iterambere rirambye. Muri 2025 abagera kuri 95% bazaba bazi uko bahagaze ndetse banafata imiti neza, bityo binagabanye umubare w’abapfa.