Nibyo koko umwana naramubeshyaga. Ariko nanone singomba kumubwira ukuri. None koko umwana w’imyaka hagati y’ibiri n’itatu ni we wabwira ngo mama yapfuye? Reka nshaka ubundi buryo mubwiramo ariko ntamubwiye ko nyina yapfuye
…: Nibyo, nakubeshyaga. Reka noneho nkubwize ukuri. Naje hano kuko nari jyenyine, nashakaga ahantu nabona ibiryo, nkanahihisha nkanikinga imbeho. Nibwo nageze kuri mama wawe ari kumwe n’abagabo bambaye imikara, babi cyane. Batwaye mama wawe, nanjye ntekereza ko ngomba kukurinda ngo nawe batakujyana
Elisa yaranyegereye
Elisa: none se bagiye hehe? Bamujyanye hehe?
…: Ntabwo mbizi pee. Gusa mama wawe yansabye ngo nzakujyane kwa tonton wawe.
Elisa: kwa tonton ni kure cyane. Ndishakira mama
…: Ndabizi cherie ariko ubu mama ntabwo ahari, rero ubu ni jye tugiye kumvikana
Yatangiye gutuneka ariko ntiyabigira intambara. N’igipupe cye cy’urukwavu, yicaye mu nguni. Nanjye nirinze kumubwira byinshi. Ahubwo nahise ncakaza igikoni cyose byari bigeze muri za saa tanu. Hari ibyo guteka bihagije, nta mpamvu yo kuzasohoka hano vuba tuzasohoka tugiye kwa nyirarume.
Ubwo natangiye kujagajaga inzu yose. Aho turi ni igikoni hirya gato hari salon n’icyumba cyari icya mama Elisa.
Nkomeje hirya gato ni ho nabonye icyumba cya Elisa, douche, ahantu wakita ibiro.
Uko nakomezaga kugenda nzenguruka inzu numvise Elisa asakuza. Ubwoba bwaramfashe ngaruka inyuma vuba nibaza niba ari abahigi bagarutse. Ariko ubwo nageraga mu gikoni nasanze ari imbwa ari gukina na yo. Ahuiii umutima wari umvuyemo.
Elisa: yitwa Kira
Imbwa yaraje iranyinukiriza ku birenge ariko ntiyamokera. Yahise iguma iruhande rwa Elisa. Nateruye ka Elisa nkicaza ku meza imbere yanjye ndumva nshaka kugira byinshi nkamenyaho. Gusa ubanza ari uko kakuriye ahantu ha konyine no mu bihe bibi ariko imyaka nkabarira ubanza kayirengeje.
…: Elisa, mama wawe yambwiye ko wari ufite virusi nawe?
Elisa: yego nari ndwaye cyaneee. Mama rero yaramvuye ndakira.
Burya koko ni byo, uyu mubyeyi yabonye antidote y’iyi virusi
…: None se umuti mama yaguhaye uri hehe?
Yahise anyegera aranyongorera
Elisa: mama yawujyanye ahantu hihishe cyane
…: None se ni hehe aho hantu
Yantungiye urutoki ku itapi ariko nta kintu nabonaga. Yahise amanuka ku meza, mbona agiye kuri ya tapi arayegura. Yakanze ahantu mbona icyo nitaga amakaro, kirafungutse. Nahise nibuka za filimi njya ndeba neza neza wagirango niyo ndi kureba si ibintu biri kuba aka kanya.
Elisa: mama yambujije kujyayo, ngo ni ah’abantu bakuru gusa.
Namusabye kuguma aho na Kira ya mbwa ye nuko nyura aho hafungutse manuka ingazi zamanukaga zigana mu butaka, ahantu hijimye. Gusa nkinjira nabonye interrupteur ku ruhande rw’iburyo ndayikanda maze amatara yaka umuhondo amurikira inzira yanjye.
Nakomeje ngenda nuko ngeze hasi mbona urundi rugi rw’icyuma ndarukingura. Nkirukingura natungukiye mu cyumba kinini, ni labo.
Hari ikintu ku gikuta, gifite nka metero 2 cyari gitwikirije umwenda w’umweru. Ku ruhande rwacyo hari etagere irimo ibyokurya bipfunyikwa, ahandi mpabona amacupa y’amazi. Andi yari ameza ariko impapuro na mudasobwa
Ku muryango hari amazi n’isabune, gant, n’amataburiye. Nahise nibuka ibyo nize kera mu isomo ry’ubutabire maze ndakaraba ubundi nambara gant n’itaburiya. Nahise ngenda ngana kuri mudasobwa yari ihari ndayatsa ariko bambaza password.
Nahise nshyiramo ELISA bihita byemera.
Nahise nicara nuko ngifungura ngwa kuri ka video, mbona ni nyina wa Elisa wifashe amashusho, aho yagiraga ati:
Uyu munsi ni tariki 20 z’ukwa cumi na kumwe, 2049. Ubuzima bwa Elisa buri kugenda buba bubi cyane umunsi ku wundi. Ntakibasha kurya ndetse no gusinzira byabaye ikibazo. Atangiye kujya yivugisha akipfura imisatsi. Gusa ibisubizo nabonye ku mbeba napimiyeho umuti, biratanga icyizere. Imbeba nimero 47 iracyari nzima kandi imaranye virusi iminsi 30 yose. Ubusanzwe imbeba yafashwe n’iyi virusi ntabwo imara icyumweru. Niyo mpamvu mfashe umwanzuro ukomeye wo gusuzumira uyu muti ku mukobwa wanjye, Elisa. Sinifuza kumubura, ni we butunzi rukumbi mfite rero ku bwe ntacyo ntakora, nubwo nanone uyu mwanzuro na wo ukomeye ushobora kumuhitana ariko ntayandi mahitamo mfite
Ni uko video yarangiye. Amarira yanshotse ku matama. Uyu mugore yari intwari. Yaratsinze, kuko Elisa ni muzima rwose. Rero uyu muti ukwiye guhabwa leta bakanarekura abagore bose bari muri HEAVEN, ubuzima bugasubira uko bwahoze. Nahise nibuka ko yansabye kujya kureba musaza we. Gusa uretse izina yambwiye akanambwira ko ari mu mugi nta yandi makuru nabona
Ndacyeka iyi mudasobwa ndi buyikureho andi makuru. Nakomeje ncokoza ngera ku yindi video itandukanye n’izindi. Yari yarayise NDEBERA
Narayifunguye. Zari video ziterateranyije. Hamwe wabonaga imirambo mu nzira, abarwayi kwa muganga, za disikuru za ba perezida batandukanye, ndetse n’inyubako za HEAVEN mu bihugu binyuranye. Hanyuma hakaza video nyina wa Elisa yifashe
Muraho. Nitwa Nathalia. Gusa izina ryanjye ntabwo ari ryo rya ngombwa. Niba ubashije kubona iyi video, bivuze ko wenda ntakiriho napfuye cyangwa se nanjye abahigi ba HEAVEN banjyanye ngo bancecekeshe. Ndizera umukobwa wanjye ari muzima kandi ameze neza. Mfite byinshi byo kubabwira, kandi ni ingenzi. Iriya gahunda yiswe HEAVEN ntabwo ibyo bavuga yashyiriweho ari byo. Abagore bajyanwayo ntabwo babavura, ntabo bitayeho na gato. Abagore bafite virusi baricwa, naho abafite ubudahangarwa babatera inda ku ngufu. Kandi ntimwumve ko babyara umwana umwe umwe, ahubwo bameze nk’imashini zikora abana. Akimara kubyara umwana baramumwambura, bagahita bamuha imiti ituma asubira mu burumbuke vuba bakamutera indi nda. Abo bana bajyanwa mu marerero yihariye aho bazakura bumvira abayobozi babakoresha icyo bashaka cyose. Ngaho ahazaza rero dufite, abantu batabasha kwitekerereza ahubwo bakoreshwa. None kuki tutagira icyo dukora koko? Wowe ureba iyi video tekereza ko wenda hariya hariyo mama wawe, umugore wawe se, mushiki wawe cyangwa umukobwa wawe. Ese ntiwifuza kongera kubabona ari bazima? HEAVEN ni mbi cyane, iyi gahunda igomba kurangira. Umukobwa wanjye yari yafashwe na virusi. Nashakishije uburyo bwose bushoboka ngo menye inkomoko y’iyi virusi. Naje gusobanukirwa ndetse cyane. Iyi ndwara ni mbi kurenza uko mubizi, cyangwa uko mubitekereza. Uyu munsi navumbuye umuti, umukobwa wanjye ni muzima ubu. Navuganye na leta ndabizi ko batazatuma ntanga amakuru y’aho virusi yakomotse ariko intego yanjye yari iyo kuzinjira mu nyubako ya HEAVEN maze iyi video nkayisakaza hose nubwo byaba ari mu buryo butemewe byibuze abayibona bakanguka bakamenya ibijya mbere. Ndakwinginze, wowe urebye iyi video ahazaza ha muntu ubu hari mu biganza byawe. Inkomoko y’iyi ndwara ni mbi kurenza uko wabitekereza. Gira icyo ukora
Video yarangiye ityo, nanjye nifata ku munwa neza neza. Sinzi ngo navuga iki cyangwa ngiye gutekereza iki ariko nabonaga bindenze. Nanjye najyaga niyumvamo ko HEAVEN atari gahunda nzima niyo mpamvu nakomeje kwihishahisha. Ibihuha byayivugagaho byinshi ariko sinari nzi ko abarwaye bicwa abazima bagaterwa amada ku ngufu. Nathalia yari mu kuri, abantu bakwiye kumenya ibi bintu. Isi ikwiye gukanguka. Ubu rero Elisa ni we mizero rukumbi isi isigaranye, ngomba kumurinda nkuko nakirinda. Nashakishije ko nabona flash hafi aho, nza kuyigwaho mpita mfata copy ya ya video. Maze kubikora ngiye kugenda nabonye CD. Nayishyize muri lecteur yayo ariko mbona insaba na yo password. Nagerageje izo natekereza zose ariko biranga. Narayifashe na yo wenda nimpura na musaza we azabasha we kuyifungura.
Navuye aho ndazamuka nsanga Elisa aracyicaye hahandi na ya mbwa ye, disi ntazi ko ibibazo byagwiririye isi kandi ari we mucunguzi rukumbi dusigaranye. Nkaho yibereye muri weekend, ejo azabyuka ajya kwiga. Naramurebye impuhwe ziraza nyinshi. Uyu mwana ntazi iriva n’irizima. Nta rungano, ntawe afite bakina, baganira. Yarahindukiye aranyitegereza, mu maso he hagaragaza kwibaza. Ubu se ngiye gukora iki koko?
Yego wa HEAVEN we. Mbega akazi uyu mwari afite. Aramenya ate se aho akura musaza wa Nathalia? Ese azabasha kurinda Elisa koko? Agace ka 4 ntuzagacikwe
IGITEKEREZO CYAWE MURI COMMENTS SECTION NI INGENZI