.
Ni mu kinyejana cya 14, ni mugihe aziya n’uburayi bwose byari bitwikiriwe n’igicucu cy’urupfu. Icyorezo cyubushita cyarimo cyoreka imbaga, benshi mu babonaga bukeye umunsi wiraga amazina yabo atakibarirwa mu y’abazima. Captain Jean de Samurai yari yarasize umugore we n’abana 4 mu mugi wa Marseille mu Bufaransa ajya mu ntambara yo gushyira iherezo ku buhangange bw’aba Mongol bari bamaze ibinyejana birenga bine barayogoje uburayi. Rwagati mu ntambara mu w’1347 nibwo abari bari ku rugamba bose bakiriye inkuru yincamugongo ko ubushita bwarimo burimbura kurusha ubugi bw’inkota mu duce bari baraturutsemo. Captain Jean de Samurai yibukaga ndetse yahoranaga agafoto kari gashushanyijeho umuryango we yakundaga cyane. Intambara yarimo igana ku musozo nyamara itegeko ryavugaga ko ntamusirikare uzarenga ibirindiro barimo ngo asubire mu muryango we kuko byasaga nko guhobera urupfu urureba.
.
Umugore wa Captain Jean witwaga Emmeline aho yari yitegerezaga inkuta zinzu yabagamo, akanyuza amaso mu idirishya akareba uburyo imihanda yari yambaye ubusa ntamuntu utamba akarira atakambira Imana ko niba koko ariyo yari yaramuhuje na Captain Jean itagomba gutuma apfa mbere yo kongera kubona umugabo we. Inzandiko zoherezwaga n’ababaga bari ku rugamba mu miryango yabo ntizari zikibasha kugera iyo zijya kuko ntangendo zari zigikorwa. Buri wese yarategetswe kuguma aho ari akifungirana agasenga Imana ubundi agategereza urupfu. Insengero zari zifunze ku buryo aba padiri bari barahoze bigisha ibyiza byisakaramentu ryo gusigwa kw’abarwayi bihungiye bakifungirana bakima amatwi imiborogo y’abahondaguraga inzugi basaba ukaristiya yanyuma. Papa Clement VI nawe yigumiye Avignon mu bufaransa aho yabaga akomeza kwitabwaho n’umuganga we Gui de Chauliac ku bw’amahirwe ntiyigera yandura ubushita, nyamara muganga Gui we yaje kubwandura gusa aza kwivura arakira. Ntawe ubizi niba koko yarivuye agakira cga ari Imana yamuvuye kuko ntamuti wubushita wariho icyo gihe.
.
Captain Jean wari umukiristu gatorika yatangiye kuvuga ndakuramutsa Maliya nyinshi yungikanya asaba umubyeyi wa Jambo kumusabira ku mana akabona inzira yagombaga kumugeza i Marseille aho umugore we Emeline yari ari. Imirambo yabapfaga yakomezaga kuborera mu mazu kuburyo abariho icyogihe babonaga neza ko ryariryo herezo. Papa Clement VI yaje gutanga uburenganzira ko imirambo yatangira kujya itabwa mu mugezi wa Rhone, kuko ntamwanya wogushyingura wari kuboneka, kubera ubwinshi bw’abapfaga. Captain Jean wagaragaraga nk’uwarukomeye mu ntambara umutima we wacitse intege ndetse atangira gucika intege imbere y’abo yayoboraga. Yashakaga inzira zose yacamo ngo asubire mu rugo i Marseille nyamara yarategetswe kuguma aho ari. Ntibyatinze abasirikare bambere ku rugamba bapfa batishwe n’ubugi bw’inkota ahubwo ubushita bwari bwabagezemo. Captain Jean wari warumvise inkuru nyinci ku by’ubushita bwari bwarakoze mu buhinde, ntiyazuyaje gufata ikemezo yari azi neza ko ryari ikosa ryari kuzamucisha umutwe. Yategetse abo yarayoboye kwiruka bakava inyuma y’aba Mongol barwanaga na bo. Bakiruka bagahunga kugeza bageze aho ubushita butari kuzagera. Nyamara aho ntihabagaho. Ntawaruzi igitera ubushita, benci bemezaga ko bwanduriraga mu kuramukanya, kurebana n’uburwaye cga se gukora ku wo bwishe. Ni byo bimwe muri byo byari ukuri. Nyamara ntibigeze bamenya ko bwakwirakwizwaga n’imbeba, zari zuzuye uburondwe buto cyane butanaboneshwaga amaso. Byari bihagije ko akarondwe kamwe gusa kakujya ku mubiri ugatangira kumva uburyaryate, bigatangira wishima bisanzwe, igipimo cy’ubushyuhe mu mubiri kikazamuka, ugakomeza kwishima hafi yo kwikuraho uruhu, hagakurikiraho kuzana ibishyundu ku mubiri ubundi ugapfa mu bubabare bukomeye utanarenze aho wanduriye. Hakurikiragaho gupfa kw’abagukozeho batabaye cyangwa se abo muri mu nzu imwe kuko ntakabuza ubwo burondwe bwabaga bwakwiriye ahantu hose. Captain Jean nawe nk’uko yaramaze gusaba abasirikare be kwiruka, nawe yuriye ifarashi ye ayihata imigozi ayerekeza I Marseille aho yaratuye imihanda yari yambaye ubusa, mu nkengero zayo huzuye imirambo yahanukiraga yabahitanwe nubushita. Ntakizere yarafite cyo gusanga umugore we n’abana bakiri bazima, yarihuse agera iwe. Yakomanze ku muryango ahamagara umugore we Emmeline nyamara ntihagira umwitaba. Yacitse intege atangira kwiyumvisha ko ntawo mumuryango we ukiriho, nubwo amarira yamubungaga mu maso, akoresheje inkota ye yabashije guca iminyururu yari ifunze urugi rw’inzu ye. Yakinguye umuryango ntakizere afite cyo gusanga umugore we n’abana bagihumeka. Yinjiye ahamagara Emmeline nyamara ntihagira umwitaba. Yakomeje azenguruka mu byumba byose ntiyabona umuntu numwe, aho bigeze no guhamagara bitangira kumunanira. Yazengurutse inzu yose abura umuntu niko gufata itara ryamavuta araricana amanuka mu nzu yo hasi aho yabikaga intwaro n’imigozi y’amafarashi. Amuritse neza yitonze yarabutswe Emmeline wari wicaye mu nguni ahinnye amavi yubitse umutwe atanyeganyega, uruhu rwarakobanye. Captain Jean ntiyatekereje cyane yahise aza yihuta akora ku mugore we yumva arasa nk’aho akiri muzima gusa yarakonje cyane ndetse asa nk’utanazi ko hari uri hafi ye. Captain Jean yahise yegeranya imigozi y’amafarashi yari aho asukaho amavuta aracana, aterura umugore we amwegereza umuriro ndetse azana n’uburingiti aramufubika.
.
Kera kabaye Emmeline yaje kugarura ubuyanja, ndetse abona Umugabo we bwana Captain Jean. Yamurebanye amarira n’agahinda, Jean niko kumwegera aramuhobera cyane aramukomeza. Emmeline niko kuvuga mu ijwi rito cyane risa nk’irisaraye ati “Jean, waratinze. Abana bacu bose barashize.” Captain Jean yacitse intege ijwi riramucika arira aboroga, Emmeline we ntiyariraga byasaga nk’aho ntanamarira yarasigaranye mu maso ye.
.
Mu minsi ya kurikiyeho Captain Jean n’umugore we Emmeline bagumye muri iyo nzu yo hasi batungwa n’uturyo duke Jean yari yaratahanye. Ndetse Captain akomeza gucana umuriro wahoragaho, mu buryo nawe atamenye ko ariwo warinze uburondwe kwinjira aho bari bari.
.
Amezi yisunitse ari menci ubushita bukiyogoza uburayi gusa biza kugera kuri noheli yo mu wi 1349 bamwe baratangiye gusohoka amazu kuko ubushita bwarimo bushira. Hakozwe ibarura ry’abo bwahitanye imibare iza kwemeza ko nibura mu burayi na Aziya hapfuye abarenga million 200. Kimwe cya kabiri cy’abari batuye uburayi bw’icyo gihe bose bwarabahitanye. Kugeza ubu mu mateka y’ikiremwamuntu nicyo cyorezo cyahitanye abantu benshi icyarimwe. Nyuma y’ibihe by’amage , Captain Jean yagombaga gucibwa urubanza rwo kuba yaragumuye abasirikare ku rugamba. Igihano cyari kizwi yagombaga kwicirwa imbere ya rubanda nk’ikigwari k’igihugu(coward of the country)
Yazanywe aboshye imbere y’abaturage, bose baramuririraga kuko bari bazi ineza ye mu bihe bitandukanye. Igihe haburaga amasegonda macye cyane ngo acibwe umutwe ifarashi yariho muganga Gui de Chauliac yarahasesekaye. Gui yazanye ubutumwa bwagiraga buti “Captain Jean ntacyaha yakoze ahubwo yatabaye abo yarayoboye. Simbabeshye njye mbona iki gihano ari twe abaganga twari tugikwiye kuko ubwenge bwacu ntibwabashije gutabara isi yacu. Ndabasabye nimumurekure yitahire.”
.
Captain Jean yakuweho iminyururu, rubanda rwose rutera hejuru rusingiza Gui utabaye Captain Jean, Emmeline ibyishimo byuje amarira biramurenga ahoberana na Jean bafatanya gusingiza Imana kuba ibatabaye. N’ubwo abana babo bose bari barashize nyuma baje kubyarana abandi bana babiri kuva ubwo umuryango wabo wuzura ibyishimo kugeza batandukanijwe n’urupfu rw’izabukuru.
Corneille NTACO….✍️