Ku wa kabiri, abandi bapolisi bakuru 200 bo muri Kenya, boherejwe muri Haiti mu butumwa bw’amahoro bushyigikiwe na Loni bwo kurwanya ihohoterwa rikorwa n’agatsiko kari muri iki gihugu kibasira abaturage .
Aba uko ari 200, boherejwe basanga abandi 400 boherejwe mu murwa mukuru wa Haiti Port-au-Prince, aho umubare munini w’abahohotewe n’amabandi uri.
Ku wa kabiri w’iki Cyumweru , umwe mu bapolisi bakuru yabwiye AFP ko abapolisi 200 bavuye muri Kenya ari nijo bagiye kwifatanya na bagenzi babo basanzwe muri iki gihugu.”
Undi muyobozi mukuru wa polisi, yavuze ko abapolisi bazakomeza kugenda mu byiciro kugeza bageze ku mubare wateganijwe (1000) nk’uko bikubiye mu masezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono.
Inzego za Polisi kandi zahakanye ko hari abapolisi barindwi baherutse kwicirwa muri Haiti.
Hagataho muri Kenya aho abo bapolisi bavuye, naho ntihorohewe n’imyigaragambyo yamagana Perezida Ruto. Urubyiruko rushaka ko uyu mutegetsi yegura hakajyaho undi uzakora ibyo bifuza birimo kugabanya imisoro.