Uburusiya burashinja Biden guteza icyuka cyatumye Trump araswa


Umuvugizi wa Prezidansi y’Uburusiya Dmitry Pescov yavuze ko Uburusiya butemera ko ubutegetsi buriho muri Amerika bwaba buri inyuma y’ibyabaye ariko yongeraho ko bufite uruhare mu guteza icyuka kibi byakomotseho.
Umuvugizi wa Prezidansi y’Uburusiya Dmitry Pescov yavuze ko Uburusiya butemera ko ubutegetsi buriho muri Amerika bwaba buri inyuma y’ibyabaye ariko yongeraho ko bufite uruhare mu guteza icyuka kibi byakomotseho.

Reba ibyavuzweho

Abayobozi b’ibihugu bibyuranye hirya no hino ku isi bamaganye iraswa rya Donald Trump wahoze ari Perezida w’Amerika. Bose bakoresheje amagambo akomeye yo kwamagana ibyabaye kuwa gatandatu ubwo uwitwa Thomas Matthew Crooks yageragezaga guhitana Donald Trump.

Ministri w’Intebe w’Ubwongereza, Keir Starmer, yanditse ku rubuga rwa X ko yabaye nk’ukubiswe n’inkuba abonye ibyabereye kuri mitingi ya Donald Trump kuwa gatandatu. Yagize ati: “Imvururu za politike uko zaba zimeze kose nta mwanya zifite muri iki gihe turimo. Ibitekerezo byanjye mbyerekeje ku baguye muri iki gitero”.

Abandi bamaganye iki gitero barimo Ministri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau, Ministri w’intebe w’Ubuyapani, Fumio Kishida, Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa, Chansellier w’Ubudage Olaf Scholtz, na Ministri w’intebe w’Ubutaliyani Giorgia Meloni. Hari kandi na Vatikani, umuryango wa OTAN wo gutabarana hagati y’ibihugu by’Uburayi n’Amerika na Komisiyo y’Uburayi.

Ubundi butumwa bwamagana iki gikorwa bwaturutse mu bihugu by’ Ubuhinde, Pakistani, Turukiya, Misiri, Emira ziyunze z’Abarabu, Ostraliya, Koreya y’Epfo, Brazil, Ubuholandi, Polonye, Ubugiliki, Kuwait, Suwede, Tayiwani, Nuvelle Zealande, Katari, Bahrain, Palestina, Filipine, Tayilande, Singapore, Indonezia, na Maleziya.

Igihugu kimwe rukumbi cyagize icyo kivuga kuri iki gikorwa ariko ntigitobore ngo cyamagane ibyabaye kuri Trump ni Uburusiya.

Umuvugizi wa Prezidansi y’Uburusiya Dmitry Pescov yavuze ko Uburusiya butemera ko ubutegetsi buriho muri Amerika bwaba buri inyuma y’ibyabaye ariko yongeraho ko bufite uruhare mu guteza icyuka kibi byakomotseho. Yashinje ubutegetsi buriho muri Amerika gukoresha inzira y’inkiko n’amategeko gutambamira Trump avuga ko byagaragariraga buri wese ko ubuzima bwe buri mu kaga.

Ubutumwa bwamagana ibyabaye kuri Donald Trump bukomeje kugaragara hirya no hino ku mbuga mpuzambaga haba mu bategetsi bakuru cyangwa mu baturage ubwabo.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *