Perezida Joe Biden wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Visi Perezida Kamala Harris na Barack Obama wigeze kuba perezida w’iki gihugu, bamaganye igikorwa cy’uwashatse kwica Donald Trump na we wigeze kuba perezida ubu akaba ari umukandida w’ishyaka ry’Abarepubulikani. Trump yaraye arashwe ku gutwi ubwo yarimo kwiyamamaza mu mujyi wa Buttler uri muri Leta ya Pennsylvania.
Kuwa gatandatu bikiba, prezidansi y’Amerika yatangaje ko Biden yavuganye na Trump ariko ntibagira icyo bavuga ku byo bavuganye. Ubuyobozi bwa prezidansi kandi bwatangaje ko Perezida Biden ahita agaruka i Washington ikitaraganya kuri iki cyumweru aho kuguma iwe muri leta ya Delaware nkuko byari bitaganyijwe.
Nyuma gato y’ibyabaye kuri mitingi ya Trump, Perezida Biden yasohoye itangazo rigira riti: Ndamusengera we n’umuryango we, hamwe n’abari muri iyo mitingi bose”. Yakomeje agira ati: “Imvururu nk’izi, nta mwanya zifite muri Amerika. Tugomba gushyira hamwe nk’igihugu kimwe tukazamagana”.
Visi Perezida Kamala Harris nawe yasohoye itangazo yifuriza Trump gukira agira ati: “Twese tugomba kwamagana igikorwa kigayitse nk’iki tukanirinda ko cyakurura izindi mvururu”.
Nyuma gato Perezida Joe Biden yavuganye n’abanyamakuru agira ati: “Imvururu nk’izi, nta mwanya zifite muri Amerika. Biragayitse! Biragayitse! Ni imwe mu mpamvu tugomba gushyira hamwe nk’igihugu, ntidushobora kwemera ibintu nk’ibi biguma kuba. Ntidushobora kumera gutya. Ntitwabyihanganira.”
Abashinzwe kwamamaza ibikorwa bya Joe Biden ku mwanya w’Abademocrate basohoye itangazo bavuga ko bahagaritse itumanaho mu byerekeye kwiyamamaza. Bavuze ko amatangazo yamamaza kuri za televiziyo yose bahita bayahagarika.
Barack Obama wahoze ari perezida w’Amerika na we yavuze amagambo ajya gusa n’aya Biden. Yagize ati: “Imvururu za politike nta mwanya na muto zifite muri demokarasi yacu”.
Mu itangazo yahitishije ku rubuga rwa X yakomeje agira ati: “ Nubwo tutaramenya neza uko byagenze dukwiriye kwiruhutsa ko Trump atakomeretse cyane bityo tugakoresha uyu munota kongera kwishyira hamwe no kwiyubahisha muri politike yacu. Jye na Michelle tumwifurije gukira vuba”. [[https://x.com/BarackObama/status/1812271849893442018]]