Chair man akaba n’umukandida w’umuryango wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida, yavuze ko mu Rwanda twahisemo ko tuzaba uko dushaka kuba


Kuri uyu wa Gatandatu taliki 13 Nyakanga 2024, umukandida wa RPF Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko urugendo rw’imyaka 30 rushize na FPR iyoboye, ari ikigaragaza ko abanyarwanda babaye bamwe kandi ko ntawe uzabahitiramo kubagenera uko babaho.

Byari mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye mu Karere ka Kicukiro kuri Site ya Gahanga aho yakiranwe urugwiro rudasanzwe ahari hateraniye imbaga y’abaturage baje kumwakira ku munsi usoza ibikorwa byo kwiyamamaza.

Yifashishjije umugani wa Kinyarwanda (Ibyari inyeri byabaye inyanja), yasobanuye ko abenshi batumva u Rwanda by’umwihariko abo hanze ariko ko u Rwanda rwahisemo uko rushaka kuba.

Kagame yavuze ko imyaka yabaye myinshi abanyarwanda atari bamwe ariko kuri ubu barongeye baba bamwe. Ati” Ubu bwinshi n’icyabazanye hano ni cyo bivuze. Ni umugambi umwe, abanyarwanda bahuriye hamwe kubaka igihugu cyabo ntawe usigaye inyuma.”

Kubona imitwe yindi ya Politiki ihuza imbaraga na FPR kandi buri umwe afite uko atekereza ngo ni ikimenyetso cy’ubumwe.

Yagarutse ku bihugu bimwe usanga bifite amashyaka abiri ahora asimburana ku butegetsi,rimwe rikaba ku butegetsi igihe kinini ariko byagera muri Afurika ugasanga barashaka ko amashyaka aba menshi kandi bo bafite abiri gusa.

Yavuze ko akenshi ibi bihugu bifite amashyaka abiri gusa, iyo bigiye kugirira nabi ibindi bihugu, usanga yihuza akaba ishyaka rimwe.

Iyo bigeze mu Rwanda rero , umukandida wa RPF yavuze ko uko guhuza kw’abanyarwanda byaje bikurikira amateka y’u Rwanda yabaye mabi mbere y’imyaka 30 ishize. Ubwo buryo bwo gushyigikirana kw’abanyarwanda usanga biba bigamije kwishakamo ibisubizo.

Ati”Kuri twe rero byagera mu Rwanda kubera amateka yacu, uko tugenze urugendo rw’imyaka 30 ishize ariko n’amateka yabanjirije ahongaho. Iyo phenomene(ubwo buryo), icyayiteye ni ukwishakamo ibisubizo byacu nk’abanyarwanda tukaba tugeza aha bigatuma abantu bumva ko tubaye nk’uko batadushakaga uko tuba.

Yavuze ko nta muntu uwariwe wese uzagenera u Rwanda uko rugomba kubaho. Ibi rero ngo asanga atari FPR ibyumva gutyo gusa , ahubwo n’andi mashyaka abyumva gutyo cyo kimwe n’undi mu nyarwanda wese.

Taliki 15 Nyakanga 2024, nibwo hazaba amatora y’umukuru w’Igihugu ndetse bucyeye bwaho tali 16 hakazaba ay’abadepite. Abashyigikiye Kagame kuri iyi site ya Gahanga, bamubwiye ko biteguye kumuhundagazaho amajwi.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *