Kagame yahishuye uko akiri umwana yigeze kwirukanswa n’umujandarume mu Kiyovu

Umukandida w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu, itariki 12 Nyakanga, yahishuye ukuntu akiri umwana yigeze kunyura hafi y’aho Perezida Habyarimana yari atuye mu Kiyovu umujandarume akamwirukankana ariko ntamenye aho anyuze.

Ibi yabitangarije mu Karere ka Gasabo aho yakomereje ibikorwa bibanziriza ibya nyuma byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu biteganyijwe ko bizafungwa kuri uyu wa Gatandatu, itariki 13 Nyakanga 2024.

Ati “Yvan yatahutse afite imyaka ine, njye nahunze mfite imyaka ine ariko uko tungana kosa tugahurira hano tukongera kubaka igihugu cyacu. Irere na we wajyaga afata umunyenga muri ‘lift’ yo muri Minisiteri ubu ayobora. Ushobora kwibwira ngo hari uwabikurikiranaga atuma bimera gutyo, ntabwo aribyo. Ni byo ku ruhande rwa politiki, ku bw’igihugu gishyize imbere abacyo ntawe dushyize inyuma.”

“Naje mu Rwanda mu 1977/1978 no mu ntangiro ya 1979. Aho nabaga ni mu Kiyovu, hari umugabo mfitanye na we isano […] yitwaga Muyango Claver yakoraga muri Minisante ari Umuyobozi Mukuru. Yari yarize hanze muri Tchécoslovaquie, hanyuma barangije amashuri bagiye gutaha igihugu icyo gihe ubuyobozi bwariho bwemerera bamwe kugaruka, we n’abandi nka bane cyangwa batanu barababwira ngo ntibagaruke kubera icyo baricyo”, uyu Paul Kagame asobanura uko yajyaga aza mu Rwanda akiri umwana na bimwe mu bibazo igihugu cyari gifite yahamenyeraga.

Yakomeje agira ati “Hashize igihe barataha ku ngufu bati nibashaka batwice, baragaruka. Bagarutse bicara aho badafite akazi, hashize igihe umwe cyangwa babiri baza kwicwa, undi bamuha akazi nyuma muri Minisante.

Yari atuye mu Kiyovu hafi y’ahahoze Ambasade ya Zaire. Umujyi hafi ya wose nari mpuzi iyo nazaga nagendaga n’amaguru. Rimwe nza kuva kwa Muyango ngenda n’amaguru, ndaza ngera hafi y’ahari Ambasade ya Zaire, haruguru hari inzu z’abadiplomate na hariya mu Kiyovu aho Habyarimana yabaga.

Nza kuhanyura n’amaguru, mfite agatabo ngenda nisomesha, nijijisha nza kuhanyura mva kuri ambasade ndazamuka ngana aho Ababiligi babaga ugana kuri Plateaux, umujandarume wari uharinze ati ‘Yewe sha’, ndamwihorera ndushaho gusoma.

Yagize ati ‘yewe’, ndamwihorera, araza ansanga, ndahindukira ndamureba, nti ninjye wavugaga? Ati ‘ngwino hano’. Nsa n’utabyumvise, ndavuduka ndiruka, arankurikira ariko ntabwo yamenye aho nyuze. Narirutse ndamusiga, ndazenguruka, ahantu hari ambasade y’Abafaransa, ndakwepa ninjira mu nzu kwa Muyango. Nta n’ubwo nigeze mbabwira ibyambayeho.

Byabaye mu 1977/1978 hanyuma karabaye naje kwisanga ntuye muri iyo nzu. Ubwo rero birasa n’ibya Irere”.

Umukandida wa FPR yakomeje ashimangira ubudasa bw’Abanyarwanda

Chairman Paul Kagame yakomeje agira ati “FPR bivuze politiki ishyira amateka uko akwiriye kuba yandikwa. Yaharaniye ukuri kw’Abanyarwanda. Hari uko bivugwa ko hari abari hanze, ariko hari n’abandi benshi mu gihugu bari bameze nk’impunzi kandi bari iwabo. Iyo politiki yahindutse ku maraso y’abantu, ntabwo ari politiki yo gukinisha. Ndabashimira nk’abanyarwanda ko iyo politiki mutayikinisha, abayikinisha ni abo hanze bayikoresha bashinyagura.

Uko abantu bitanze icyo gihe, tukaba tugeze aha, aho tugeze, uko ibintu bimeze mu Rwanda n’uko byahoze, kenshi n’uko bimeze ahandi, twese hano dukwiriye kwishimira igihugu cyacu, uko tucyubaka n’aho tukigejeje.

Tubikora ku buryo bw’ubudasa. Abanyarwanda dufite ubudasa. N’abandi bafite ubwabo, njye ndavuga ubwacu. N’uyu munsi kubona muteraniye aha muri imbaga ingana itya mu gihe cy’amatora, n’ahandi hose twagiye bose baza nk’uku mungana, ubundi ibimenyerewe ahandi bafite ubudasa bwabo, igihe nk’iki umwiryane aba ari wose, ndetse uwo mwiryane abantu baragiye bawuhindura ko ariwo demokarasi. Ngo demokarasi ni amashyaka menshi, arwana, ahangana. Na kiriya gihe amashyaka yatsembye Abanyarwanda, na byo abenshi babyita ko ari demokarasi. Abantu bari barakaye, iyo urakaye ukica uwo urakariye cyangwa wanga, abantu babihinduye demokarasi.

Ni yo mpamvu abantu benshi bibatungura kubona mungana gutya, tuvuga FPR n’abo dufatanyije, ariko abantu bakavuga ngo FPR ifite igitugu kuba ikurikiwe n’abantu bangana gutya. Niba aribyo gitugu ntabwo nabyicuza njyewe. Igitugu gituma abantu babana barahoze bicana, abantu bakajya hamwe bakumvikana bagateza imbere igihugu, wabaha uburyo bwo guhitamo ya politiki bashaka, abayobozi bashaka: Ukavuga ngo ni igitugu kuko ari ubudasa budasa n’ubwawe”.

Mu gusoza ijambo rye, umukandida wa FPR INKOTANYI, Paul Kagame yavuze ko umuhanda w’ibitaka ugera i Bumbogo ugomba gushyirwamo kaburimbo, niyongera gutorerwa kuyobora u Rwanda

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *