Umunyarwanda mu mahanga afite agaciro! Imvano y’impano abahanzi 13 bo muri Poland bahaye Perezida Kagame

Urubyiruko rutuye i Burayi mu gihugu cya Poland, rwageneye impano Perezida Paul Kagame, rumushimira ko yakuye u Rwanda mu icuraburindi, akaruteza imbere, rugatekana ndetse abanyarwanda batuye mu mahanga bakaba baterwa ishema no kwitwa Abanyarwanda.

Ni impano banyujije mu ndirimbo bise “Ni Wowe” yanditswe na Sunday Severin na Kurama Pius. Bayikoze mu kwifatanya n’abanyarwanda bose muri iyi bihe by’amatora ya Perezida n’ay’Abadepite azaba kuwa 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba mu mahanga ndetse na tariki 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba imbere mu gihugu.

Yumvikanamo abahanzi b’abanyempano bagera kuri 13 batuye muri Poland ari bo Ados Music [Iraguha Bienfais], Mutoni Lolita, Birungi Specy, Kwizera Moses, Ngabo Evode, Habimana John, Mutabaruka Eddy, Tumukunde Salma, Karemera Calvin Paul, Kelly Sinzihara, Ornella Umukundwa, Murinzi Derrick na Igor Kayisire.

Muri iyi ndirimbo, uru rubyiruko ruvuga ko “Abato n’abakuru duhuje umutima, tuzamutora, ibikorwa erega byo birivugira tuzamutora. Ni inkingi ya mwamba, ni impano y’Imana. Muzehe wacu twemera cyane, amajwi yacu yose ni ayawe”. Bahamagarira, Uburayi, Amerika na Afrika kuzamutora. Bati “Usibye n’abanyarwanda twese, n’ i Mahanga barakwifuza, ni wowe”.

Mu kiganiro na InyaRwanda dukesha iyi nkuru, Sunday Suverin wagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo akagisangiza bagenzi be nabo bakamwumva vuba, ndetse akaba ari we wayikoze muri studio, yavuze ko bayikoze kugira ngo batange “umusanzu wabo wo gushyigikira Umukandida wacu Paul Kagame bitewe n’ibyiza agirira Abanyarwanda muri rusange ariko by’umwihariko Abanyarwanda batuye hanze”.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *