Nyirangondo Espérance wamamaye kubera imvugo ‘Abakobwa bafite ubushyuhe’, yanaje kwifashishwa mu ndirimbo ‘Ubushyuhe’ ya DJ Pius na Bruce Melodie, yitabye Imana.
Uyu mukecuru yitabye Imana saa cyenda z’urukerera rwo kuri uyu wa 11 nyakanga 2024 aguye mu bitaro bya Kibirizi aho yari amaze igihe arwariye.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi wari usanzwe utuye mu Karere ka Gisagara Umurenge Ndora, yahamijwe n’umwuzukuruza we Iradukunda Sandrine wanavuze ko bazamuherekeza mu cyubahiro ku wa 12 Nyakanga 2024.
Nyiragondo yitabye Imana afite abana 10, icyakora yari asigaranye babiri gusa mu gihe yakundaga guhamya ko yishimiye kubona ubuvivi n’ubuvivure.
Ubwo DJ Pius na Bruce Melodie basuraga uyu mukecuru mu 2020, yababwiye ko akunda Perezida Kagame ndetse amushimira bikomeye.
Ati “Narambe agire ubuzima, nzi ibihuru yankuyemo.”