Inyubako y’Akagari ka Ruli, mu Murenge wa Shyogwe bivugwa ko yagurishijwe hadakurikijwe amategeko agenga igurishwa ry’inyubako za Leta, none abayikoreragamo bamaze imyaka 12 basembera mu biro by’Umurenge.
Inyubako y’Akagari yari iherereye mu Mudugudu wa Ruhina, Akagari ka Ruli Umurenge wa Shyogwe Akarere ka Muhanga hafi n’Umuhanda mugari wa Muhanga-Huye.
Amakuru dukesha UMUSEKE wahawe na bamwe mu bakozi b’Akarere ka Muhanga bazi uko byagenze iyo nyubako igurishwa, bavuga ko ubusanzwe iyo umutungo wa Leta ujya kugurishwa hatangwa amatangazo ahamagarira abantu bafite amafaranga kuza gupiganwa uwawutsindiye akawegukana burundu.
Abo bakozi bavuga ko inyubako y’Akagari ka Ruli ijya kugurishwa ibisabwa byose bitigeze byubahiriza amategeko.
Bavuga ko batunguwe no kubona bayikuramo abakozi bababwira ko bagiye kuyisenya kubera ko iri hafi y’Umuhanda kandi hari Umuturage ushaka igice kinini cy’ubutaka bwayo.
Umwe yagize ati “Akarere kafashe ubutaka bw’ahari hubatse biro y’Akagari babumuhera 600.000frw icyo gihe, ubusigaye bufite metero 22 bumubwira ko buzakomeza gucungwa n’Akarere.”
Bamwe muri abo bakozi bakavuga ko usibye ubwo butaka bw’Akagari bamuhereye kuri macye kandi mu buryo bavuga ko budakurikije amategeko.
Ubu uyu muturage yamaze kwigabiza ubutaka bwose bwari busigaye ndetse n’inzu ye bwubatsemo akaba yarayigurishije n’undi muturage miliyoni zirenga 60 Frw.
Bavuze kandi ko batamenye irengero ry’ibikoresho byari byubakishije ibiro y’Akagari.
Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric, avuga ko bagiye gusuzuma iki kibazo bamenye icyo abo bayobozi bagendeyeho bajya kugurisha inyubako y’Akagari ka Ruli.
Ati “Tugiye gusuzuma iki kibazo, nidusanga inyubako y’Akagari ka Ruli yaragurishijwe hatubahirijwe amategeko, tuzasesa ayo masezerano ubutaka busubire mu bubasha bw’Akarere.”
Bizimana avuga ko batangiye gukora ibarura ry’ubutaka bwa Leta abaturage bibarujeho, ndetse n’ubutaka budafite bene bwo bazwi abo baturage batwaye.
Usibye inyubako n’ubutaka abo bakozi bavuga ko byagurishijwe mu buryo bw’amanyanga, hari n’ubundi butaka bwa Leta ndetse na Sitasiyo imwe icuruza ibikomoka kuri Peteroli bigabije.