Mu karere ka gatsibo umugabo yiyahuye kubera ibihumbi 5000rwf

Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 30 Kamena 2024, Nibwo umugabo witwa Komeza Feleciene, wo mu Mudugudu wa Kamamesa, Akagali ka Ndatemwa, mu Murenge wa Kiziguro, mu Karere ka Gatsibo, yitabye Imana nyuma yo kunywa imiti yica udukoko biturutse ku makimbirane yo mu muryango.

Bamwe mu baturage batuye aho nyakwigendera yari atuye, babwiye BTN dukesha iyi nkuru ko mbere yuko apfa, yari yabanje kwaka umugore we bashakanye 5000 Frw noneho atinze kuyamuha ahita afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima akoresheje imiti yica udukoko.

 

Bakomeza bavuga ko ubwo bari babonye afata iyo miti, bagerageje kumubuza, barayimwambura bahita bayimena ariko undi nawe yanga kuva ku izima.

Umugore wa Nyakwigendera yatangaje ko umugabo we yamutitririje amwaka amafaranga ntiyahita ayamuha ariko n’ubundi ari buyamuhe.

Yagize ati” Yayanyakanye ibakwe sinahita nyamuha ariko n’ubundi ndibuyamuhe”.

Akomeza avuga ko yahise ajya kuryama kubera umunaniro noneho mukanya gato atungurwa no gusanga yamaze gupfa nyuma yo kunywa imiti yica udukoko dore ko umugabo yari yashimangiye ko nubwo yambuwe imiti yari afite indi.

Kwizera Adolphe, Mutekano w’umudugudu wa Kamamesa, Komeza yari atuyemo, yahamije aya makuru, aho yavuze ko uru rupfu rwazanywe n’amakimbirane ashingiye ku mitungo ndetse n’amafaranga uyu muryango wigeze guhabwa n’uruganda rw’umuceri, noneho nyuma umugabo agakomezaa kwaka umugore we amafaranga undi akayamwima dore ko bivugwa ko uyu mugore yari yamuhishe 200,000 Frw.

Aba baturage, banavuga ko kwiyahura atari umwanzuro mwiza kuko ari icyaha kibi ku Mana ndetse n’abantu, bityo bagasaba ubuyobozi kujya begera imiryango ikekwaho amakimbirane hakiri kare bidateje impfu.

 

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →