ICARA DUSOMANE AKA GA FILME: Kimwe mu bikorwa karahabutaka byo kwihorera byabayeho mu mateka y’Isi

 

Mu mwaka w’1972 ni bwo Abakinnyi 11 ba Israël bashimutiwe mu budage aho bari bagiye mu mikino ya Olimpic
Uwabashimuse ni ibyihebe bya Palestine byashakaga ko Israël irekura imfungwa za Palestine zari zifungiye muri Israël

Nyuma yuko Israël yinangiye kurekura izo mfungwa nibwo abakinnyi 11 Bose bahise bicwa n’ibyihebe maze igihugu cya Israël cyose gicura imiborogo

Nyuma y’ubwo bugome bukabije uwari Ministiri w’intebe wa Israël icyo gihe yahise asaba ibiro by’ubutasi bya MOSSAD ko bagomba guhorera amaraso y’izo nzirakarengane n’iyo byafata imyaka igihumbi ariko uwagize uruhare wese mu kwica abakinnyi nawe agomba gupfa

Israël yatangije Opération yitwa “UMUJINYA W’IMANA” itangira kwica ibyihebe byose byari biyoboye ubwo bwicanyi

Uwitwa ALLY HASSAN SALAMEH Umunyaparestina wizerwaga cyane mu bikorwa by’ubugome ni we wayoboye ibyihebe mu kwica abakinnyi bityo yagombaga kubiryozwa n’ubwo bitari byoroshye kumufata kuko yabaga muri Liban afite itsinda rinini ry’abamurinda,
Ni umwe mubagoranye cyane kuko kumugeraho byatwaye imyaka 7 yose

Intasi za Israël MOSSAD zagerageje kumuhitana inshuro 5 zose ariko bikananirana kuko rimwe na rimwe intasi nazo zahasigaga ubuzima

KURIKIRA AKA GAFILIME 👇WITONZE MUGIYE KUGEZWAHO NA NGE Corneille Ntaco UMUGARAGU W’AMATEKA

Abasore ba MOSSAD bambaye imyambaro nyayo bashyira imbunda ku matako ubundi batangira urugamba rwo guhiga bukware umuyobozi w’ibyihebe ALLY HASSAN SALAMEH kuko ni we wari usigaye ahumeka abandi bose bari bamaze kwicwa

Mu kwezi kwa 07- 1973 Abasore bane n’abakobwa babiri buriye indege berekeza muri Norvège nyuma yo gutohoza amakuru avugako ALLY SALAMEH yamaze kuhagera,
bitwaje imbunda zidasakuza (silent guns) ndetse n’ikarita igaragaza hôtel ikunze gukoreshwa n’uyu mugome,
Nyuma y’icyumweru ba mudahusha babiri bikinze ku modoka barasa umuntu agwa hasi maze baranyerera barigendera,
bari baziko gahunda bayisoje neza,
nyamara ntabwo uwarashwe ari we washakishwaga ahubwo harashwe AHMED BUSHIKI umunya Maroc bamwitiranya n’icyihebe ALLY SALAMEH kuko habayeho kwibeshya mu makuru abatasi ba MOSSAD bari batohoje, byanavuzwe ko uyu mugizi wa nabi ari we wayobeje uburari bigatuma intasi zimwibeshyaho kuko yari umugabo w’inshakura cyane kandi agahora aryamiye amajanja

Umwaka 1974 MOSSAD yabonye amakuru ko ALLY SALAMEH azajya mu nama guhura n’abandi bahezanguni muri SUISSE
Abatasi bahise bahagera ku bwinshi kuko uyu Mugabo yagombaga kwicwa byanze bikunze,

Abasore babiri bahawe amabwiriza Binjiye munyubako y’inama bageze hagati babona ko hari umwarabu uri kuza abasanga ubwo yashakaga gukora ku mbunda abasore ba MOSSAD bahise bamuhindura akayunguruzo maze barigendera,
Igitangaje ni uko ALLY SALAMEH atigeze aboneka muri iyi nama kandi ni we wayitumije, byacyekwaga ko hari uwamuhaga amakuru mbere y’uko agira icyo akora,
Bityo Umugambi wo kumuhitana ku nshuro ya 2 ntabwo wakunze,
MOSSAD yongeye kohereza abasore3 mu Bwongereza bahabwa amabwiriza yo guhura n’umuntu uri bubahe amakuru y’aho babona ALLY SALAMEH ariko bagezeyo bategereza umuntu baraheba
byateye impagarara kuko baketse ko bashobora kwisanga mu mutego bituma bahindura hôtel bari bapanze guhuriramo n’uwo muntu wari kubaha amakuru,

Muri Hôtel bimukiyemo umwe mu bakobwa yari yigize umukozi wa Hotel yikundishwa ku mukomando wa MOSSAD mu gihe bari kuganira wa mukomando aza kuraswa muburyo butunguranye akiri kumwe n’uwo mukobwa,
abasigaye bahise bahunga baragenda byari bimaze kugaragara ko bagambaniwe,
na bwo igikorwa cyo kwivugana uyu mugome kiba kiranze

Umwe mu bagabo bari bayoboye iyi Opération yasabye ko bahagarika gukurikirana iki cyihebe kuko babonaga bitoroshye ahubwo Israël yahatakarije abantu n’ibintu harimo n’akayabo k’amadolari
Gusa abamukuriye barabyanze bamusaba kugerageza bwanyuma

MOSSAD yongeye kohereza abakomando muri Espagne hakurikijwe amakuru avugako ALLY SALAMEH ari munyubako ihenze cyane mu mugi,
nuko abasore bafata ibikoresho binjira muri iyo nyubako, ntamuntu wigeze avumbura ko bafite intwaro ariko ubwo bari bageze imbere mu nyubako hari uwabaketse maze afata imbunda ashaka kubarasa ariko baramutanga bamutoboza amasasu maze barahunga byihuse, operation yo kwica ALLY SALAMEH yongeye gupfa ku nshuro ya 4

israël yahise ihagarika iki gikorwa kuko babonye ari ibintu bitoroshye nagato kandi byari bimaze kubashwanisha n’ibindi bihugu kubera kwinjiza abakomando bucece mu bihugu byabo

Tariki 21-07-1977 Israël yatoye umuyobozi mushya wari warabanje kuba ministre w’ingabo bityo yahise yubura dosiye kuko yumvaga ntampamvu yo kuva ku izima

MOSSAD yatangiye kugenzura intambwe zose za ALLY SALAMEH kugeza aho yari atuye ku buryo noneho bamubonye ho amakuru menshi kurusha uko byari bimeze mbere ,
Umunsi umwe abakomando batatu bahinduye imyirondoro yabo berekeza Beirut muri LIBAN maze bacumbika muri appartement iri hafi y’aho ALLY SALAMEH yabaga muri Cartier ihenze kandi yuzuye abamurindaga,
batangiye kwiyita abakozi b’umuryango mpuzamahanga batangira kugenzura amakuru yose y’ako gace ndetse bamwe bakabasha no kwinjira aho ALLY SALAMEH ubwe yabaga kuko ntamuntu wigeze abakeka

amakuru menshi y’uburyo uyu mugome yicwa yari yaramaze gutangwa n’abo bakomando bari bacumbitse muri ako gace,

Tariki ya 22- 1979 ku masaha y’umugoroba nibwo mu gipangu hinjiye imodoka itwaye ibiturika ariko bipfundikiye muri plastique kuburyo ntawamenye ibirimo
iparika hafi y’igipangu
maze mukanya gato CHEVLOLET yari itwaye ALLY SALAMEH isohoka mu gipangu irimo abashinzwe kumurinda ndetse nawe ubwe
ibisasu byahise birekuranwa umujinya mwinshi bifata imodoka ndetse n’inyubako yose irarimbuka,

Kubera umujinya byakoranwe iki gitero cyo kwihorera cyahitanye n’abandi bari hafi y’ako gace ariko uwari ruharwa w’ibyihebe aba arimbutse gutyo
abakomando ba MOSSAD bahise bahunga bose ariko basiga bashyize akadomo kuri opération yabo yabatwaye imyaka 7

iki gikorwa cyatumye umuntu wese ukora mu jisho rya Israël atangira kubaho yububa kuko byanze bikunze agomba kubiryozwa n’iyo byatinda,

Ni nkuko wagambanira igihugu cyacu cy’u Rwanda ugomba kubiryozwa aho wajya hose ku isi

UMUGARAGU W’AMATEKA Corneille Ntaco ✍️

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →