Muhanga: umugabo yaburiwe irengero nyuma yo kwica umugore we amukase ijosi

Umugabo witwa Ntamahungiro arakekwaho kwica umugore we witwaga Uwamahoro amukase ijosi arangije aracika.

Byabereye mu Mudugudu wa Musenyi, Akagari ka Gasagara Umurenge wa Rongi saa kumi n’ebyeri zishyira saa moya zo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 28/06/2024.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Nsengimana Oswald yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo akimara kwica umugore yahise atoroka batangira kumushakisha, ariko bakaba bataramubona kugeza ubu.

Nsengimana avuga ko abo bombi bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ariko bakaba bataramenya impamvu yateye umugabo kwica uwo bashakanye.

Ati: “Twagiyeyo ubu turacyariyo dutegereje RIB ko ihagera gusa uwakoze iki cyaha ntaraboneka.”

Bamwe mu baturage bavuga ko mbere y’uko umugabo amukata ijosi umugore we hari ibindi bikorwa bibi yabanje kumukorera kuko yamutemye mu mutwe inshuro 4 abonye atapfuye abona kumuhorahoza.

Bavuga ko bari bafitanye amakimbirane bakeka ko ashingiye ku mitungo.

Bakemeza ko muri uyu Mudugudu hakunze kubera ibibazo bya bamwe mu bagabo bahohotera abagore babo, kuko ngo no mu minsi mikeya ishize, hari abagabo bashinjwaga icyaha cyo guhoza ku nkeke abagore babo babaziza ko banze ko bagurisha imitungo y’urugo.

Umurambo wa Nyakwigendera uracyari aho yiciwe, mu gihe bagitegereje ko Urwego rw’Ubugenzacyaha ruhagera kugira ngo rukore iperereza ryibanze.

 

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →