Duherukana king abonanye na niala
Ibyishimo byinshi nibyo byagaragaraga mu maso ha niala ndetse ntagutinda bahita bahoberana ndetse biratinda koko nkabantu bataherukanaga
Tugaruke kuri darling nawe amaze kubyuka rwose amaze koroherwa gusa aribaza byinshi ntazi impamvu akomeza kubera abana be umutwaro pe kandi ubuzima bwo kubana na sida ntabushoboye haricyo yatekereje ajya munzu yiruka
Brave nawe ari kumwe na Kevin wavuye mubuhungiro ndetse bajyanye kwivuriro kureba karumuna ka Kevin ubu tuvugana karanorohewe ntabwo kakirembye cyane nka mbere
Kevin: mwarakoze cyane brave murabagabo kuba murinda isezerano ryanyu rwose sinicuza impamvu natabaye ubuzima bwa king kuko ndishimye kubwo igikorwa gikomeye mwankoreye none umuvandimwe ameze neza
Brave:umugabo nya mugabo arinda ijambo rye rero king Niko yatojwe kuko ni umugabo uhamye gusa uranyihanganira ndaba ngiye nawe witegure gutanga ubuhamya murukiko kandi tuzamenya neza ko utazafungwa niyo byaba ntuzarenza amezi 6 nzarinda ijambo ryange
Kevin:yishe abari abakozi be ninjye gusa wasigaye njye ntacyo bintwaye niteguye guhanirwa amakosa yanjye ejo murukijo nzagaragaza ukuri kose rero ntugire ikibazo.
Basezeranyeho buri wese ajya mubye.
Yagiye aho yarari kuba we na king maze ahasanga stone, cindy ndetse na sacre ntibamusize
Brave:eeh ko mwese muri hano bite narinziko mpabatanze
Cindy: king ameze gute turashaka kumubona
Brave:ameze neza nuko hari ahantu yarajyiye ahubwo mfite ubutumwa bwanyu
Stone: ubutumwa?! ubuhe butumwa?
Brave yaragiye azana ibipapuro maze arababwira ati:stone nubwo tumaranye iminsi haribyo tutabashije kukwereka ariko iki nicyo gihe ngo ubibone ,byose byakozwe na king uretse ko njye nabaye intumwa gusa ,mwakire ibi ni ibyanyu
Stone: ibi nibiki se kandi?
Brave:mupfundure murabibona.
Stone: nooo ntibishoboka ibi se byabaye ryari ko mutambwiye
Brave:waruhugiye kwita kuri king nkekako utibukaga ko cyamunara ihari.
Stone: inzozi zanjye ?nigute nari kubyibagirwa? narabyibukaga ahubwo kubera nabivuganaga na king ameze neza si nari kuza kubimubwira ameze nabi ngo cyamunara ngo imitungo ya data ubwose yari kubifata gute yari kumvako nitaye Ku miyungo kumurusha
Cindy: ahubwo se kuki yose yayitwanditseho
Brave:ikibazo kiza nuko mwese abitaho kandi cyane ubwo noneho ari stone ugiye kuba ayikuriye nizereko uzayibyaza umusaruro natwe tuzagufasha icyo uzakenera cyose tuzagikora kandi stone ugomba kubahiriza neza inshingano ufite zo kwita kuri barumuna bawe
Stone: ubu basi njyiye gukora cyane Cindy na sacre bige mu mashuri meza king umudushimirire cyane ndetse nawe urakoze sinzi icyo nakwitura kuba waritaye kuri king
Brave: singombwa gushaka icyo kunyitura kuko king ni umuvandimwe wanjye ahubwo ndi guteganya gusubira murugo mucyumweru gitaha nizereko muzamperekeza?
Cindy: cyane rwose tuzaba duhari eeeh ESE brave nawe utunga ibipupe ndabona hari nibindi bikinisho byabana.
Brave: hhhhhh nari nabyibagiwe biriya ni ibyo naguriye sacre urabona atabivumbuye kare maze akabisanga
Stone: brave twasize mama wenyine reka tujye kumubwira inkuru nziza ndabizi arishima nzagaruka ejo
Tuze kuri niala na king
King:niala ndabizi byose abikoze kubwanjye rero amagambo wambwiye kirya gihe ndabizi ntiwanyangaga ahubwo nagiraga ubwoba ko kubera twatandukanye byitwako turi inshuti cg igihe kirekire cyaciyemo yemwe utaziko ndi muzima nakekaga ko nzasanga waranyibagiwe gusa sinari kubikurenganyiriza pe ndetse reka ngushimire kubera ubufasha bwose wampaye mugihe twari kumwe mugihe nabaga nababajwe maze ukamba hafi ndifuzako ibi byazabaho iteka ryose.
Niala:nanjye ndabyifuzaga kugumana nawe byiteka ryose ubuse nizereko ngufite wese?cg hari uwo tugusangiye?
King:reka ntabwo wangira wenyine ubwo nyine ugomba kunyitaho cyane maze hagati yawe na brave,stone, Cindy na sacre tukareba unyegukana
Niala:apu uziko warunteye ubwoba abo bazamparira pe
King: niala ndumva icyaburaga ngo nshinge urwanjye rugo giihari ni wowe waburanga urabyumva gute?
Niala: banza witaba stone dore yagushatse cyane
Stone: banguka murugo banguka king mama ameze nabi(afite igihunga)ahita akupa
King:niala ngiye murugo birihutirwa Cyane ibyiza waza tukajyana
Basohotse biruka maze bidatinze baba bajyezeyo kuhagera basanga darling acira amaraso ndetse akorora cyane king agihuza amaso na darling,
Darling yatangiye kumuhamagara akoresheje ikiganza maze king aramwegera darling ntakindi yabashije kuvuga umwuka wahise uhera akokanya ambulance niala yarahamagaje yabagezeho ariko nubundi darling yamaze gupfa byabaye ngombwa ko bajyana umurambo bagapima ibyawishe.
King:stone byagenze bite ngo darling amere kuriya?
Stone: twavuye kureba brave ndetse nza mubwira inkuru nziza ko twasubiranye imitungo yacu mbona ari gucira amaraso gusa icyo yabashije kumbwira nukumbaza aho uri King sinirengagije ko mama yaguhemukiye gusa yashakaga kugusaba imbabazi
King:nashoboraga kubisoma Ku maso he uburyo yandebaga byari bifite icyo bisobanuye gusa ahari yari destin ye kuko byabaye ikiraro cyangejeje hano ndi rero sinamwanze cg ngo murakarire nyuma yo kubona aho byanyoboraga ko hari neza yego kiriya gihe naramurakariye ndamwanga ariko byararangiye igisigaye nugushaka uko yashyingurwa mucyubahiro
Stone: nukuri uri umuntu mwiza pe kandi urakoze ndabizi naho mama ari arakwishimiye cyane muvandimwe reka njye kwita kuri Cindy nawe ube utegura ikiriyo bidatinze ibisubizo bya autopsy byaraje bababwirako burya yanyweye acid mbese igisigaye kumenya nuko yayinyweye abizi cg atabizi
Stone: mama arajijutse azi acid ahubwo yiyahuriye iki koko, mama kuki ubikoze ubuse wari wishimiye kudusiga
Cindy: muvandi dore urwandiko yasize atubwira ngo yatubereye umutwaro igihe kirekire nicyo gitumye agenda
Stone: ngaho nyumvira ubu nibwo ubuzima bwari bubaye neza none aragiye
Bakoze umuhango wo guherekeza nyakwigendera darling ndetse kurundi ruhande umuryango wa Ronnie nawo waruri kumushyingura byose birangiye barataha
Steven yahaniwe ibyaha yakoze nkuko mubizi yishe abantu benshi ibyo byamuhaga amahirwe yo gukatirwa Burundu Kevin we yafunzwe amezi 6
Nyuma y’icyumweru
Ni Ku kibuga cy’indege brave baramuherekeje ndetse nibenshi
Brave:ESE ko mungeza kukibuga kindege nkabona mudashaka guhindukira king we arenda kurira niala urabona ko ufite akazi?
King: njye ndira ubwose naba ndizwa Niki gusa bro take care kbx unsuhurize mutima w’urugo rwawe pe
Niala: sha akazi ko ndagafite kandi ngomba kubikora nkinshingano
Brave:nzagaruka aruko nabonye ubutumire bwanyu
Della:hhhhh ejo wumvise ko king arwaye warara ugarutse
Stone: cyane rwose ahubwo reka mwese mbashimire kubera igikorwa cyabaye ejo mwese mwamfashije kongera gutangiza kumugaragaro company yasizwe na data nkabana be mwakoze igikorwa gikomeye kandi nanjye sinzabatenguha
King: ntakibazo bro twese duhari kubwawe rero ntacyo uzatuburana
Basezeye Brave afata indege asanga umuryango we.
Amezi atandatu arangiye Kevin yatangiye ubuzima bushya we numuvandimwe we wari warasigaye mubiganza bya king.
Ndabyibuka hari mugitondo cyimwe njye numwanditsi narabyutse ndeba kuri calendar nkibisanzwe maze njya kuri page icaho iyi nkuru nshyiraho post igira iti:nicyo gihe ngo tujye mubukwe bwa niala na king maze njya kwitegura natunguwe no guhuriramo na benshi mubakunze iyi nkuru mbega ubukwe bwigitangaza kumaso yabantu hagaragaragamo ibyishimo bidasanzwe ndetse brave n’umugore we warutwite Inda nkuru Bari bicaye mumwanya yimbere natwe nkabakurikirana inkuru hafi twari turi hafi aho dukurikirana ubukwe akantu kukandi bwatwaye umunsi wose ndetse ababishakaga barabacumbikiye nanjye ndi mubasigaye kuko numvaga ntashaka kurekera kureba ibyo byiza gusa byaje kuba ngombwa ko nsezera arinaho nahagarikiye ndetse nkasoreza kumugaragaro iriba ry’ibyishimo king yavomaga kuri niala ndetse na niala akabivoma kuri king.
Ndabashimiye mwebwe mwese mwitanze tukabana muri iyi nkuru umwanya wanyu ni ingenzi cyane niyo mpamvu mbashimira.