IRIBA RY’IBYISHIMO EPISODE 26

Dutangiranye na niala na brave ndetse brave yicaye aratuje

Brave: niala ushobora kuba utekereza ko nagufatiranye maze nkagusaba service yagucisha umutwe ariko nyumva sukugufatirana pe nuko nziko ari wowe twari dusigaranye bariya bagabo ntamutima bagira tekerezako bishe abasore babo Bose babakoreye nubu baracyahiga Kevin gusa ntibazamubona bataragezwa murukiko nanjye nzakomeza murwaneho niwe uzaha ubutabera king akwiriye

Niala: niyo utabinsaba njye ubwanjye nari kubikora brave Uzi amateka yacu ya kera nubu king narinkimutekerezaho rero nakora nanjye igishoboka kubwumutekano we kandi nkeneye no kongera kuvugana nawe imbona nkubone niyo mpamvu nshaka ko birangira

Brave: ibyo guhura byo byibagirwe mugihe tutarabafungisha ntuzamubona ikindi wibukeko cyagihe king akwinjiza narahumirije nigira nkutabibonye gusa nimwongera sinzahumiriza uranyumva?

Niala: ndabyumva brave ninjye wakoresheje  stone amakosa mbisabiye imbabazi ahubwo ugiye gukora iki?intego yanjye nayigezeho natumye ajya mugikorwa

Brave: ibindi bimparire maze urebe umukino NGO uraryoha kumunsi wejo sa17:30 nzafata video nyiguhe kuko ntuzaba wemerewe kuhagera

Niala: kuberiki se ntemerewe kuhagera?

Brave: kuko utagomba kwivanga muntambara zacu ntagomba kumenya ko wamugambaniye.

Niala: ariko ngomba kuba mpari nanjye

Brave: wowe hari ikindi uzadufasha kitari ibyo

Niala: Ni iki ikindi nzagufasha se?

Brave yatangiye kumubwira ibyo agomba kumufasha bidatinze bukeye bwaho steven yari yazindutse yitegura kwica ndetse acunganwa namasaha ariko ategura nibikoresho .

Bidatinze king aryamye  muburiri bwe ndetse anitwikiriye.  stone yari agiye gushaka amainite agisohoka Steven arinjira ageze aho king aryamye akurayo imbunda akiyimutunga yumva inyuma ye bashyizemo amasasu uko yagahindukiye gato abona Ni police aratekereza ati:nubundi ntibari bumbabarire cg ngo mbacike kandi ndi umunyamwuga rero ngomba gukora akazi kanzanye nabo bagakora akabo akokanya ntagutinzamo yahise arasa uryamye adatekereje kabiri

Police: ufunzwe kubera icyaha cyo kugerageza kwica,gushimuta,kwica ndetse no gukora ibyangombwa bya mpmbano ngayo nguko bamwambitse amapingu

Gusa ajyeze imbere ahindukiye ngo arebe uwo yarashe yabonye ntamaraso na make, agaruka yiruka apfukuye asangamo igipupe baryamishije maze baracyorosa asanga nicyo yarashe dore ngo agahinda karamurenga maze atangira kubira ibyuya yibaza ukuntu azize igipupe

Kurundi ruhande hari Ronnie atwaye imodoka ariko arihuta cyane bikabije ndetse afite umujinya mwinshi cyane aragenda yibuka ubwo king yamuhamagaraga aseka cyane

King: Ronnie bimeze bite ESE umuvandimwe wawe wohereje Uzi ibyamubayeho cg waruziko ndi ikigwari kiraho ?

Ronnie: uribeshya wowe ntakintu wakora kuri Steven

King:hhhhhh none se ayamasaha ntiyagombaga kuba yanyishe nkuko mwabipanze none kuki ndi muzima nuko umwe muri twe yamaze gupfa ahubwo maze kubona ko uri ikigwari kuki utigira kurugamba maze ukoherezayo abandi nuko mbese utiyizeye cg uratinya abantu nkamwe ntimukwiye umukobwa nka niala

Ronnie: niala ndamukwiye kuko yampisemo kukuruta rero arananshyigikiye

King:reka ndebe nigihe kingana iki muri bumarane maze kugukurikiza Steven aho yagiye

Ronnie: ariko Niba wiyumvamo ubutwari duhurire kuri (arahamurangira)maze ndebe ibyo bikorwa ufite uko bingana maze nyuma maze kukwica ndasanga niala abishimangire nibwo wemerako mufite wese kandi ko akunda njye njyenyine

King:mwisaha imwe ndaba mpageze turebe ufite amahirwe

Barangije kuvugana maze king ahita abaza brave ati:ESE bro koko ndabikora neza ndumva mfite ubwoba

Brave:ntubizi se sinatuma hari ikibi kikubaho rero niba Steven yafashwe dute mumutego Ronnie dushobora kutabona ibimenyetso ariko nibafatirwa mucyaha ntacyo bazasobanura kandi nawe wirwaneho nibiba ngombwa.

Stone:muvandi witonde dore nturakira neza kandi wibuke ko ugomba kugaruka ukampa impano yange umeze neza

King:ndabyumva ndakomeye ntacyo naba namwe mube mutegura back up vuba ntarica umuntu

Baramusezeye bose maze nawe ajya guhura na Ronnie

Ronnie nawe ahoba ari umujinya ni wose ndetse afata pistol ndetse ntiyasiga icyuma nawe ajya guhura na king

Ndetse kumasaha bumvikanye barahuye ntabyo gutinzamo batangiye kurwana cyane gusa police nayo yariri munzira iza aho baherereye bari kumwe na bravo maze baje bihuta gusa kubwamahirwe macye bahageze king yatewe icyuma gusa cyarahushije cyimubaga gato gusa yatakaje amaraso menshi nubwo igikomere kitari gikomeye basabye Ronnie kumanika amaboko aranga

King:nabikubwiye urasanga Steven muburoko

Ronnie: burya byose byari ibyo wapanze ngo mfatwe sinatuma ugera kucyo ushaka wafunze Steven yego ariko njye ntumfata.

Akokanya yarirutse police irasa hejuru yanga guhagarara biba ngombwa ko barasa ukuguru maze agwa hasi baje biruka bamuhindukije basanga yamaze kwibaga ijosi bahise bamwuriza ambulance ngo baramire ubuzima bwe ubwo bendaga kugera kubitaro yahise apfa.

Niala nawe yibereye murugo ntatuje habe na gato arumva yajya kureba ibiri kuba ariko yakwibuka ukuntu brave yabahabuye akongera agatuza akivugisha ati:buriya brave azi impamvu yambujije kandi akunda king kuturusha rero ntakibi yamushakira

Mugihe king nawe aho ari kwari ukumupfuka kunda gusa kuko bitari bikomeye yahise ajya kureba niala ibyo yarwanaga nabyo nubwo bitari bigezweho uko babishakaga ariko yarabonye ubutabera yagiye kureba niala maze agiye gukomanga niala ahita akingura kuko nawe yarafashe   umwanzuro wo kujya kureba ibiri kuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *