Dutangiranye na brave agiye kwinjira aho stone,niala na king bari maze stone yahise yinjiza niala muri douche mugihe ari kumwinjiza king wari wigize nkusinziriye yabonye 4ne ya niala isigaye aho kugitanda ahita ayihisha mumashuka bihurirana nuko brave yinjiye
Brave:ese stone king yasinziriye?
Stone:yego arasinziriye urabangutse ariko?
Brave:noneho washakaga ko ntagaruka ahubwo se ko wagumye mubwiherero bite ndumva nshaka koga
Stone: ahubwo nanjye ndi koga ubwo uraba untegereje numvaga nshushye
Stone yatangiye kumena amazi ngo brave yumve ko ari koga koko niala we ubwoba bwari bwamwishe ndetse na stone ari uko bidatinze stone yabone message iturutse kuri king igira iti: sohora niala brave yagiye muri chambre ngiye gushaka uko mujijisha mutinze uhite umusohora byihuse
King yarabyutse maze ajya aho brave yari aryamye atangira kumuganiriza ariko na niala acika
Brave:wakangutse se bro? uziko usinzira nkagahinja kweli?
King:sha erega niwo mwanya mba mfite ngomba gusinzira
Brave:ahubwo wamwana namugejeje kubitaro kandi afite umutekano hari ikindi nagukorera ?
King: bro urakoze kuba unyitaho cyane hasigaye ikintu kimwe nshaka ko unkorera.
Brave: oya se kandi ntabwo ari kimwe nsigaje nzakora icyo uzansaba cyose mugihe ngihumeka ngaho mbwira icyo ngukorera
King:urabizi uburyo nababajwe nuburyo imitungo data yaruhiye yaterewe inyoni ndetse numvaga nzakora ibishoboka nkayigaruza
Brave: ndabizi king nzi amajoro wamaraga urira ubwo wamenyaga ko imitungo ya so itakiri mubiganza bya Darling ko yayihombeje akayitwarwa numusore bakundanaga ndetse nakubujije kugaruka ngo ubikurikirane kuko narinkeneye ko wita kumasomo yawe ibyimitungo bikaza nyuma
King: ndumva ubyibuka neza rero nubwo company ya data yahombye twayizamura, ikongera igakora neza nka mbere ubu rero irenda gutezwa cyamunara
Brave: ndajyayo, ndabizi urashaka kunyoherezayo ndaza kujyayo kandi cyamunara turayitsinda hari ikindi
King: ikindi imitungo yose uyandike kuri stone ubuzima buramugoye kandi agomba gutunga bashiki bacu rero ndumva company wayimwandikaho maze inzu ukayandika kuri Cindy
Stone yahise agaruka avuga:Cindy se muri kumuganiraho iki?
King: numvaga mukumbuye maze ahubwo ejo uzamuzane,brave ubwo gahunda ni ejo ibindi ubindekere nge na stone turabyitaho
Stone: king reka dushake uko dukiza ubuzima bwa Kevin nawe wibuke ko yakurwanyeho ikindi(atarakomeza yumvise umuntu ukomanze maze bajya gukingura basanga ni police)
Stone: bite ko muri hano?
Police: turi police tuje hano Ku kirego cyo gushimutwa no gukomeretswa byakorewe king twakwinjira
Brave:ni mwinjire
Police: king dukeneye ko uduha amakuru kubagushimuse ndetse nicyo bashakaga ,nibantu ki?kuki bagushimuse?
King:ubundi se mwabwiwe Niki ko nashimuswe?
Brave:ninjye watanze ikirego nakubwiyeko ntambabazi nagirira uwakoze biriya(yafunguye machine areba mo amafoto yabashimuse king ndetse ayereka police wakwibaza yayabonye ate? nyuma brave yakomeje gusubira aho king bamushimutiye agafata amafoto yabasore ba boss)
Police: aba basore Nibo bagushimuse Reba neza?
King: aba Bose ndabazi narababonye gusa umwe muri abo 5 yamfashije gucika
Police:tugiye kubakurikirana tumenye neza ibi baranga turagushakira ubutabera harya ngo bashakaga iki?
King: bashakaga amafaranga gusa.
Police imaze kugenda
King:ariko brave kuki wagiye kuri police? mugihe police itabashije kuntabara ndi mubibazo simba nkeneye ko yigaragaza meze neza twari kubyikemurira
Brave: gute wari kubikemura?nsubiza wari kubica cg wari bubafunge bagahanirwa ibyo bakoze erega police si Imana ngo irebera hose icyarimwe natwe rero tugomba kubafasha kuko ntibaba bicaye kandi baramfashije mukugushaka pe rero wibashinja kutagutabara ndananiwe njyiye kuruhuka kandi king ndagukunda simba nshaka ko ubabara .
Kumunsi ukurikiye stone yagiye kureba niala ndetse amushyiriye na telephone ye maze
Niala: ahwiii urakoze stone narinziko nayitaye pe
Stone: sha wayisize aho king yararyamye ni uko nayibonye ahubwo nizereko uzazirikana ibyo nakubwiye?
Niala: kubwumutekano wa king haricyo ngomba gukora
Stone: igiki se ugiye gukora?
Niala: watumye nibaza byinshi kuri Ronnie akomeza kunyerekako atazi king nanjye ngiye kumwereka buryo ki ntagikeneye king we ubwe ampagije anyizere ndamenya nibande yahaye akazi ndetse ndafasha police mwiperereza icyo nsabwa nuko Ronnie anyizera gusa maze nanjye nkamushyira hasi
Stone :waba ukoze cyane pe reka rero njye kureba mama uko ameze navuze ngo mbanze nce hano nguhe telephone
Niala: ngaho jya kumureba urebe na ka Cindy na sacre baba bakubuze.
Murugo kwa Cindy ho Darling ameze nabi cyane ndetse Cindy byamuyobeye ntazi icyo gukora kuko Darling ubuzima bugeze habi ameze nkaho ari kuvuga ayanyuma kubwamahirwe stone yarinjiye
Cindy: stone banguka dore mama ameze nabi
Stone: wamuhaye imiti se?
Cindy:yanze kuyinywa ngo nubundi ntacyo imumariye
Stone: mama nywa imiti nonaha menya ko tugukeneye mama rero wikwiyica gutya
Darling: ndashaka amazi gusa
stone: reka nze nyazane
Stone yagiye kuyazana maze ayavanga nimiti darling yagombaga kunywa aramuzanira Darling akiyanywa ahita asinzira
Stone: ntugire ikibazo Cindy namuvangiyemo imiti ahubwo ngiye gusubira kureba king uyu munsi brave ntahari kumugoroba nawe urajya kumureba ningaruka ngo aragukumbuye
Tugaruke aho king na brave bari
King:mbabarira ubinyemerere ko nyuma yo kuva hariya usubira muri England umugore wawe aragukeneye wibukeko ntagihe kinini umaze mubana none waje mubibazo byanjye stone azanyitaho pe wowe sanga umuryango wawe
Brave: ni wowe muryango wanjye wambere mfite nyuma yuko mama narinsigaranye apfuye Uzi uburyo twabayeho wanyitagaho narihebye wongeye kunyibutsa ko uri umuryango wanjye ukomeye rero nanjye sinagutererana
King: yego ndabizi ariko stone arahari,Cindy urumva ko ntakibazo nagira
Brave: yego pe bakwitaho ariko se stone ngusigira naba nkigenda akihutira kwinjiza niala kandi twarabyumvikanye urumva nakwizera nte ko ntamakosa azakora
King: wabimenye gute se ko yamwinjije?
Brave: sindi umwana sha king mwibukeko mbaruta cyane rero narabibonye ko niala ahari, nuko nabyirengagije ariko narabibonye
Akokanya stone yarinjiye doreko yari yumvise ibyo baganiraga maze ahita atangira gusaba imbabazi brave ngo amubabarire ntamuhanishe kutabonana na king
Brave: ntabwo ndatekereza igihano kigukwiriye reka mbanze nge gusohoza ubutumwa bwa king wowe turavugana ngarutse akimara kuva aho niala yarakomanze stone akinguye abonye ari niala ahita……
Stone se arongera kwemera ko niala yinjira?