IRIBA RY’IBYISHIMO EPISODE 22

Dutangiriye kuri King aho ari ameze nabi pe ndetse bamushyizemo na serumu akokanya brave nawe yarahageze nibwo yarabonye umwanya wo kwitegereza karumuna ke ukuntu bakagize intere gusa mumutima icyarimo nuko agomba gushaka abihishe inyuma yibyo byose maze bakishyura uburibwe bateye king

Mugitondo darling ,Cindy na sacre barahazindukiye baje gusura king

Stone: ESE mama wabashije kubyuka wizana kubitaro?

Darling: nuko nanze kwisigarana murugo ayiwee nuku king bamugize?

Stone: have se witangara nkaho ari ubwambere umubonye ameze nabi, wirengagije ko wigeze kumutwika ikiganza

Darling: byihorere stone we ubu nanjye ndabyibuka nkumva nsheshe urumeze nakwibukako icyo kiganza cyavuye sacre wanjye nkumva mbuze icyo gukora ndabyiyumvamo ko ntagihe kikini nsigaranye ndetse singomba gupfa nanduranyije iyaba basi yarakangutse maze nkamushimira kubyo yakoreye umwana wanjye

Brave:niba yakumvise nzineza ko yakubabariye rero icyo sicyo gihe cyo kuza kuvugira ayo magambo hejuru yumurwayi byaba byiza kurushaho mugiye hanze

Bakiri aho bumvise umuntu uvuga

Stone: niala urahageze nawe?

Niala: noo ntumbwire ko ari king umeze gutya ?noo king byamugendekeye bite stone ko utambwira?

Brave: ni wowe niala?

Niala: yego ninjye wowe se urinde?

Brave: ibi byose se si ukubera wowe?gusa sinakurenganya nanone reka ntuze kuko king agukunda nicyo mbikoreye ariko uwagize uruhare wese muribi nzatuma yicuza ibyo yakoze kuri murumuna wanjye

Niala: nonese wamugabo we mpuriyehe nibyabaye kuri king?stone king akeneye kwitabwaho birenze ibi mumutegure ajye muri VIP

Niala:kandi hano hasigare umurwaza we wenyine abandi musohoke stone arasigara

Stone: oya ahubwo ndumva hasigara brave kuko njye ntaburenganzira mufiteho kurusha brave

Niala:ariko ni wowe muvandimwe we uyuse ko arumuntu wo hanze urumva yakwita kumurwayi kurusha wowe cg ntushaka kumurwaza umva mugabo sohoka mvugane na stone

Brave :sha uracyahubuka nkambere pe ahubwo  amafaranga yo kwishyura turayafite mumwohereze murugo Abe ariho arwarira ibindi ndabyitaho ahubwo mumwandikire icyangombwa mfite doctor wanjye wihariye niwe ugomba kumwitaho.

Niala:ibyo ntibyemewe ntitwaha umurwayi umuntu utazwi ngo amujyane.

Stone: niala kora ibyo brave akubwiye niwe watabaye ubuzima bwa king kuba king ari hano ni ukubera we

Niala: none uremeye utanze king ngo nuko yamutabaye gusa?Wenda reka ngushimire kubwubutwari wagize kandi tuzagushimira urashaka amafaranga angahe se?

Brave: ariko niala njye nawe turapfa iki?kuko nshaka gutwara king?

Niala: njye ndi umuganga we rero simbikwemereye stone nziko nawe ahindura ibitekerezo

Stone: niala rekera aho nanjye simutanze ndetse simwanze ariko brave niwe wareze king umunsi ava murugo rero rekera aho kumubwira ibyo wiboneye byose niwe wambere wamenye ko king ari mubibazo kandi batari mugihugu cyimwe twe ubwacu tutabimenye rero urumva ko afite ububasha burenze ubwacu

Niala: yeee uyu niwe wareze king rwose mbabarira nahubutse cyane nuko numvaga mpangayitse kandi imyaka maze ntabona king numvaga ntawakongera kumuntwara mbabarira rwose

Brave:niala ukunda guhubuka cyane pe jya witonda cyane kuko mbere yuko king ava hano uribuka uburyo wamwitwayeho ninabi cyane ahubwo se wizeye ko azaguha imbabazi?mpereza bill ngende kandi ntiwemerewe kuzaza kumureba kugeza umunsi azamera neza mbisubiremo ntiwemerewe kuza kumureba ubyemwerewe ni stone na Cindy abandi bazategereza igihe azakirira

Bidatinze king bamujyanye murugo ubwo yaratangiye koroherwa ndetse ari kumwe na brave

Brave:hanyuma uratekerezako ngusiga hano?ntabyo ndi bukore

King: brave ndinda isezerano nahaye umuntu cyane ko nawe yarinze irye Kevin yaramfashije nicyo gihe ngo nkore ibyo yansabye jyenda uzane uwo mwana avurwe njye ndamera neza nubyanga ndigirayo

Brave: OK reka mpamagare stone mube muri kumwe ikindi niala nanze ko aza hano nzajya muha amakuru kuri telefone cg stone ayamuhe

King:erega ndabizi ko ufunga umutwe cyane  gusa warakoze muvandi mfite amahirwe adafitwe nabandi kuko ndagufite

Brave: nanjye kuba ngufite nibyagaciro gakomeye cyane kandi nakora ibishoboka nibidashoboka kubwumutekano wawe

King: ESE brave nzakwiture iki koko iyo ntekereje kuva umunsi wambere duhura kugeza nuyumunsi mbura icyo nakwitura pe.

Brave: ESE basi icyo nagusaba wakimpa?

King:icyo wansaba cyose uko cyaba gikomeye kose ndagikora.

Brave:ubwose ngusabye ko harumuntu mutakongera guhura wabinyemerera?

King:brave uwo muntu ushaka ko ntongera guhura nawe ninde ESE ni ukuberiki?nizereko atari niala,stone cg Cindy kuko rwose ndifuza kubona niala bwambere na mbere?

Brave: wanyemereye ko ugomba gukora icyo ngusaba ?Niba unyubaha rekera aho ureke guhura na niala sinshaka kubabonana numuhitamo njye  uzambura byiteka ryose kandi sinjye jyenyine uzabura na stone kuko nawe akeneye ibi .

King:ngoo?

ESE koko ningombwa ko king ahitamo hagati yumuryango ninshuti?

Arahitamo kureka niala byiteka ryose?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *