IRIBA RY’IBYISHIMO EPISODE 21

Duherukana ubwo king na brave bari babuze aho gucikira mugihe niala we yari akiri kumwe na Ronnie baganira

Ronnie:niala biragoye ko nabura iriba mvoma mo ibyishimo byanjye kuva mubwana bwanjye nahoze nifuza kugira amahirwe yo kuzasogongera kumazi yiryo riba ariko nkuwe igikombe kumunywa ubwo nari maze kudaha amazi muri iryo riba ndetse nacyambuwe kigeze kumunywa ese ubwo urambwira gute ngo ntuze?

Niala:Ronnie niba ndi iriba uvomamo ibyishimo nanjye iryanjye ni king kandi nubwo najijisha nte king niwe byishimo byanjye nzineza ko umuntu ukunda ukora icyatuma yishima urwo nirwo rukundo rwukuri ntacyo wakora urebera inyungu zawe bwite ahubwo ureba inyungu ze nanjye rero sinshaka guhara iriba ry’ibyishimo byanjye navumbuye kandi nanjye king aramutse atankunze agahitamo undi namwubahira amahitamo ye kubera agaciro nicyubahiro mugomba  kandi mfite byinshi byo gukora reka nsubire mukazi

Yamusezeyeho ndetse Ronnie agakomeza kwibuka amagambo king yamubwiye Agira ati:umunsi menya ko niala afite undi mukunzi narababaye pe ariko naratuje kuko ntagombaga kumuhaturiza nagombaga kubaha amahitamo ye kuko urwo arirwo rukundo nyakuri none ni rukundo nyabaki Ronnie afitiye niala kuburyo yiteguye kumwaka umuntu wingenzi mubuzima bwe?

Maze arivugisha ati:oya ntakosa mfite mpora mukuri kuko ndi gushaka kwisubiza ibyari ibyanjye maze kandi king namvira munzira nzaba nizeye ko mufite wese ariko se haje undi oya nako yava he se?nubundi niala ndabizi arankunda nuko hazamo abivanga akomeza kwizirika kubya kera ariko nziko ankunda cyane ahubwo sinzi impamvu nkomeza guhangayika

Akokanya yahise ahaguruka maze arishyura aragenda

King nawe aho ari mumodoka bwije ndetse aba ntambaraga afite zo kugenda kuko aba amaze igihe kinini akubitwa ndetse yuzuye ibikomere byinshi cyane ako kanya brave yasohote mu modoka maze Kevin yahise aca inyuma afungura umuryango  w’inyuma akurura king ntawubibonye maze ahita yongera arafunga maze we na king baca inyuma maze bajya mwishyamba akokanya brave bamufatiyeho pistol

Steven: ni igiki utwaye mumodoka yawe?

Brave: ntakirimo niviriye mucyaro gusura umuryango wanjye rero ntacyintu ntwaye mumodoka

Steven yohereje umusore ngo asake mumodoka ajya gusaka koko abura umuntu gusa nuko atarebye neza hari amaraso king yari yatakaje kandi menshi brave nawe yarayabonye ubwoba buramwica baramuretse aratambuka ariko ntiyajya kure ngo amenye uko byagenze ngo king ave mumodoka Steven ageze imbere yumvise moto igenda maze ahita akata akurikira iyo moto doreko nawe yaraje bamubwiye ko king yacitse batangiye kuyikurikirana kubwamahirwe barayifata gusa moto yaririho Kevin gusa 

Steven:harya nturumwe mubasore banjye sha?none urakora iki ayamasaha?

Kevin: boss badutegetse gutatana tugashaka yamfungwa rero nahisemo kwifashisha moto ngo ndebe ko namufata ataragera kure boss

Steven: saw umenye neza ko atarenze akagace kandi nimutamugarura mumenye ko muri mubibazo steven yaragiye Kevin nawe ahita akata afata king aho yaramuhishe amwuriza moto ndetse ahita amusohora icyaro amusiga kunkengero zumujyi ahamahagara brave ngo amubaze aho ari ngo aze amufate gusa ntibamenye ko burya wamusore wa Steven yari yinjiye mumodoka ya brave ngo Wenda king ashobira kuyibona akayitega bakamufata gusa brave nawe si umwana yabonye telefone isonye ahita amenya numero imuhamagaye ko ariyo king yakoresheje kare amuhamagara maze ahitamo kwitaba yajijishije ngo batamenya umuhamagaye  

Brave:hello sister wankumbuye se ko uhise umpamagara

Kevin:ndi Kevin banguka kunkengero zumujyi utore king ameze nabi

Brave:sha jya ugabanya ubwo butesi ubwose ntagukuye kwishuri ntiwataha ninese sister nkunda ko ntari hafi mbabarira reka mbwire petit Frere aze agutore ndakuzanira ice cream nkamande kandi umutegereze ntugire undi muntu mujyana ndi munzira ntaha

Akokanya brave yohereje stone location yahantu ajya gutora king na Kevin yahise amenya ko byanga byakunda brave ari ahantu adafite umutekano

stone nkuko yarabibwiwe na brave yaje yihuta maze ageze aho king ari amukubise amaso Agira ubwoba kubera uko king yarameze ntiyatinze yahamagaye ambulance maze king bamujyana kwa muganga maze atangira kwitabwaho nabaganga

Kevin nawe yagarutse aho abandi bari ababwirako yamubuze

Jay:wamubuze cyangwa wamucikishije?

Kevin: ariko ni gute uvugako namucikishije ntabwo nakora ayo makosa boss

Boss:hari uwamubwiye ko iriya nzira ica mugihombo ihari ahubwo niwe dukeneye kumenya ubundi ni gute warufite moto umuntu akagucika ?

Boi:boss dore amaraso yuzuye imyenda ye urabona ntatuhare afite mukumucikisha?

Kevin: boss mugitondo ndajya kimushaka ntabwo ancika kandi ibyo amaraso nuko mbere yo gucika twarwanye nibwo yankubitaga ikintu akiruka rero naho nakuye aya maraso kandi sinarota mbagambanira

Boss:oya wowe ntujyenda ndoherezayo abandi wowe ufite izindi nshingano zo kuzuza urabizi ko ari twe twavura umuvandimwe wawe rero nimwenyako ubifitemo uruhare karumuna kawe uzi ibizakurikira

Kevin:ndabizi boss gusa nasabaga ko basi mwampa make nkaba muvuza gakegake kuko arushaho kuremba cyane

Boss: biraterwa nuko ukora akazi ufite ejo nugakora neza nzakora ibyo unsabye boi,jay mugitondo mujye kureba uriya musore mumwice ataratanga amakuru

Jay&boi:yes boss itegeko ryawe rirubahirizwa nkuko ubyifuza

Hatanzwe itegeko ryo kwica King

One Comment on “IRIBA RY’IBYISHIMO EPISODE 21”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *