IRIBA RY’IBYISHIMO EPISODE 20

Dutangiriye kuri brave ari kuri telephone

Mbwira aho uri nonaha ndakora ibishoboka nubuzima bwanjye nabutanga kubwawe ayo niyo magambo brave yavugiraga kuri terefone ubwo yarahamagawe na king

King:oya brave nanjye sinzi aho mperereye pe gusa wowe kurikirana amerekezo yiyi terefone

Kevin: king njye nzi aho duherereye mubwire aze guhagarara kumuhanda wa TN007 mumasaha yijoro nibwo ducika

King:muvandi ubuzima bwanjye buri mubiganza byawe ndagukeneye cyane

Brave:niko byahoze ubuzima bwawe iteka buba buri mumaboko yanjye

Kevin:king gira mpereza iyo terefone ndumva hari abari kuza batadufata

Akokanya yatangiye kumukubita undi nawe agataka cyane bakijijwe na jay na boss bari baje

Boss:Kevin hagarika uramuhora iki?

Kevin: boss iki kigabo kiri kutwangiriza umwanya ntigishaka kwemera ibyo tumusaba nubundi amaherezo ni ukumwica

Boss:buretse turacyamwongerera amasaha yo guhumeka ahubwo nje kumenya niba nubu utarahindura intekerezo wamugani wa Kevin ntagihe dufite cyo kugutaho

King:ndacyeka amasaha twavuganye ataragera rero ndacyabitekerezaho ahubwo mwampa amazi nkanywa ra?

Kevin yahise amukubita umugeri wo mumbavu maze king arabandagara

Boss:mureke Kevin jyenda uyamuzanire

Kevin: boss ari kudusuzugura bikabije amaze kuduca amazi

Boss:tuza musore kora ibyo mvuze njye na jay turagiye turragaruka nyuma ba umwitaho

Bamaze kugenda

King: ariko Kevin urashaka kumfasha cg urashaka kunyica?

Kevin: ndabizi ko nakubabazaga pe ariko nagombaga kuberekako ntambabazi ngufitiye na nke ahubwo dupange uko ugomba gutoroka kandi batamenye ko nagufashije

King: sha mumafaranga nzaguha nzabanza ngukate pe ngaho mbwira wabitekereje ute?

Tuze kuri niala ari kumwe na Ronnie

Niala:uziko wari wanteye ubwoba koko gusa basi urakoze cyane

Ronnie: hhh sha maze sinabishobora uziko ntarica nurushishi cg ngo ndukomeretse urumva ari gute nakomeretsa umuntu biriya byari umujinya gusa ntacyo niba utazasanga undi king atabonetse

Niala: oya Ronnie wikwivuna yamaze kuboneka naramubonye rero wikwiremamo icyizere cyidahari ndagusabe

Ronnie: niala hari byinshi utarasobanukirwa muri ubu ubuzima yego waramubonye none aramutse atagarutse se?akigumira aho yagiye?

Niala: ESE ko umuvuga nkaho umuzi nubwo atagaruka njye nanjya kumushaka keretse menye ko yapfuye ahoho Wenda napfa kwemera

Ronnie: OK gusa menya ko nkigutegereje akokanya Ronnie yahise ajya hanze nkuhamagawe ahita areba number ya Steven maze aramuhamagara agira ari:Steven nungutse igitekerezo niala ambwiye icyo gukora kugirango mubone kabone nubwo king yakwemera gutanga ariya mafaranga haricyo tugomba kumukorera

Steven: iki se kindi Ronnie ko wanze ko tumwica

Ronnie: nahinduye ibitekerezo rero mugitondo ni ukumwica

Mugicuku amasaha yarageze maze king asigarana na Kevin amurinze bidatinze Kevin amucira isiri yuko amasaha ageze

Kevin:gira dore nicyo gihe wibuke uce muri cya gihombo kinini gicamo amazi uratungukira kugashyamba gato nukarangiza uragera muduhanda tubiri uce mugahanda kiburyo bwawe urahita ugera kuri wa muhanda twabwiye wamuntu uza kugufasha rero sa nukunkubita kugirango nibareba muri camera batamenya ko nagufashije bahita banyica ako kanya king yatangiye kurwana na Kevin ndetse Kevin yikubita hasi ASA nusinziriye aca mucyumba arafungura kuko yambuye imfunguzo Kevin maze koko agera hamwe bamutegetse guca akigenda yahise hinjira boss na jay maze bakangura Kevin bamubaza aho king yamushyize

Undi nawe nkumuntu wakubiswe atangura kuvuga uko byagenze maze babategeka kumushakisha maze bahitamo gutatana ndetse bamwe bageze kumuhanda munini bafata imodoka ako kanya Kevin yafashe moto atangira guca mugashyamba ndetse agendera kumuvuduko ukabije maze kubwamahirwe agera kumodoka yatwaye king na brave kuhagera asanga asanga Steven yatambitse iyo modoka munzira yabatangiriye imodoka ya brave yarahageze urahagarara kuko ntahandi yari gucikira

ESE king ararokoka aha hantu?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *