Duherukana king ari mu mazi abira
Dutangiranye na brave aho ari ari mucyumba cya king ari kumusaka kubwamahirwe yabonye aga carte kariho numero ahita azihamagara ako kanya yitabwa na stone
Brave: hello stone
Stone:hello ninde ko ntakumenye?
Brave:nitwa brave king turabana
Stone: ooooh slm brave amakuru ni ubwambere ngize amahirwe yo kukuvugisha
Brave:nanjye ngize amahirwe gusa ndashaka kuvugisha king wamumbwirira agashyiraho telefone se?
Stone: ariko uri gukina nonese mbwire king ashyireho telefone si wowe muri kumwe?cg mwashwanye yanga kukwitaba ubwose ahubwo mwaba mwapfuye iki?
Brave: stone ntabwo ndi gukina king yaraje amaze icyumweru aje ariko number ye ntiriho?
Stone: ariko king yagombaga kuza kumunsi wejo nonese ni gute yaje ntatubwire yanahagera ntaze kundeba?
Brave: nanjye nicyo kibazo mfite king ashobora kuba ari mubibazo niyo mpamvu maze icyumweru ntamahoro mfite kuko umuvandimwe ari mubibazo
Stone: nonese brave dukore iki?ngo tubone king ntabwo twamutererana ni umuvandimwe?
Brave:si ngombwa gutekereza cyane ejo nzaza aho kuko ntazatuza umuvandimwe ntazi aho ari ubu ngiye gufata indege mugitondo ndaba mbagezeho kandi ibi ube uretse kubibwira undi muntu
Babisezeranye gutyo
Bidatinze nkuko brave yabivuze yahise afata iyihuse maze akodesha icyumba muri hotel imwe
Stone nawe yagiye gutanga ikirego kuri police biba ngombwa ko bajya kureba amashusho yafashwe na camera yo kukibuga cy’indege gusa ntibagira icyo babona icyo babashije kubona ni uko king yasohotse kukibuga cyindege Niko gufata umwanzuro wo kureba ayo kumuhanda
Tugaruke kuri Ronnie ari kumwe na Steven aho bari bafungiye king maze binjira mucyumba kimwe
Ronnie: eeeh mbega ukuntu mwamugize uziko mwamuciye ibisebe hose?
Steven: umufitiye impuhwe se we ko atazigize ashaka kugutwara umukobwa
Ronnie: oya ntampuhwe namugirira kuko ashaka kunyambura ibyishimo byanjye ahubwo mukangure ntimugatume asinzira numwanya na muto ajye akomeza yumve uburibwe
Akokanya batangiye kumukangura gusa urebye umubiri we wuzuyeho ibisebe gusa Ronnie abonye ko king agiye gukanguka yabaye yikinze ahantu kuruhande kuburyo king Atari bumubone
Steven:kanguka sha uzaruhuka neza nuruhuka byiteka ahubwo nubu nturava kwizima NGO wemere deal twavuganye maze tukureke ugende kandi nuguma kunaniza sinzongera kurasa undi muntu mucyimbo cyawe
King:niyo mwanyica police izabafata muzishyura ubuzima bwuriya muntu mwatwaye
Steven: hhhhhh uriya yazize kureba ibitamureba rero mbwira urakora ibyo ngusaba cg?
King: ntabwoba nkigufitiye rwose harya ngo ni urukundo nzira (ariyumvira aravuga ati)umunsi menya ko niala afite undi mukunzi narababaye cyane pe kuko namaze ubuzima bwanjye ariwe ntekereza ko azamba hafi ubuzima bwose ariko naremeye ndatuza kuko namukundaga sinagombaga kumuhatiriza nagombaga kubaha amahitamo ye urwo nirwo rukundo nyakuri none ni rukundo nyabaki Ronnie afitiye niala kuburyo yamwambura numuntu wingenzi mubuzima bwe
Steven: hhhhhh erega amasomo umpa ntacyo yamarira njye ntarukundo ngira
King: umunsi umwe uzabona urukundo rwawe ntamuntu utarugira niyo mpamvu akakanya utari kunyumva ariko igihe kimwe uzanyumva nshobora kubaha ayo mafaranga ngo mve hano ariko sinayatanga ngura urukundo rwundi muntu.
Steven: ariko urumva cyangwa uransubiza bitaribyo ndakora akazi kanjye?
King:ubundi abasore babiri banzanye hano barihe ndetse na boss wabo?ikindi ndavugana nawe aruko wakuyemo iyo mask
Steven: ndabona icyo ushaka ari ukuyobya aho twari tugeze wabonye uko nishe uriya musore wahengerezaga ibitamureba ubwo naturukaga inyuma nza namurashe nta kujijinganya kandi twatuma ubura numurambo wawe ntuzaboneke sinzi nimpamvu nkomeza kukwingingira ubuzima bwawe
King: OK saw ejo nzabaha igisubizo mushaka mumpe igihe rero
bamusize aho maze bakimara kugenda haje umwe mubasore bamurinda maze aravuga ati:king ntambabazi boss agira wabahaye ibyo bagusaba
King: niyihe mpamvu se yatuma nkwizera niyo nabaha ibyo bashaka banyica niyo mpamvu nemera nkakubitwa buri umunsi ariko nkabaho
Wamusore arongera ati:nitwa Kevin ndashaka kugufasha kano kazi nakazanywemo kugahato ariko nanjye kubera ko umuvandimwe arwaye nkeneye amafaranga byihutirwa
King: OK twumvikane amafaranga nari guha aba bagabo ndayaguha numfasha ikintu kimwe
Kevin: ikihe se?
King: urantiza telefone yawe kandi umfashe gucika hano hantu urabikora