Dukomereze kuri brave na king baganira
Brave: ESE king kuki wabeshye stone ko utari butahe uzaza mukindi cyumweru?
King:sinshaka ko bivuna NGO baranyitegura niyo mpamvu nababwiye ko nahinduye gahunda ntagitashye ahubwo reka ndebe ko ntakintu nibagiwe
Brave: king ariko umenye neza ko ugomba kubwiza ukuri niala Niba byararangiye akundanye nundi ntiwamurenganya ikindi ubwo burenganzira arabufite cyane ko mutakundanaga kandu kukubona byamushimisha ndabizi reka ubwo bwana rero Niba umukunda ukore ibishoboka umwegukane
King:harya sinakubwiye niala yaguye kuri stone na della inshuti ya niala bari kunganiraho amfata atyo ariko yabimenye naragiye naho ibyo kumwegukana nankunda nzamukunda kandi nubwo atankunda nzubaha umwanzuro we kuko ntifuza kumubuza umunezero we bwira se muramukazi wanjye aze mu mperekeze
Brave: aha nasize akitegura reka ndebeko yarangije kandi umenye ko nubwo wakuze uracyari mu nshingano zanjye nugerayo umpamagare umbwire ko wahageze amahoro sibyo.
King:yeg bro ndabikora ndabona muramukazi wanjye aje tujyende
Baramuherekeje ndetse afata indege agaruka Ku ivuko urugendo rurerure yakoze rwaje kurangira maze asohora aho yaragiye yasohotse kukobuga cy’indege maze atega taxi voiture ako kanya akimara kwicara haje abandi nabo batega maze binjiramo bamushyira hagati
King: chofeur ndabona ufite abagenzi benshi kandi njye ndihuta reka njye gutega indi
Chofeur:ntugire ikibazo ndakugeza ahantu heza kurusha aho ugiye mumusinzirize sha
Umwe mubagenzi amutera imiti king Ahita asinzira
Chofeur: jay nawe boi mutinyutse gute kwinjira nta mask mufite ubuse Niba yabonye amasura yanyu urumva atazayibuka
Jay:oya boss nubundi tugiye kumwica niyo yayabona ntacyo yayamarisha
Boi:ndumva jay avuga ukuri boss gahunda s ukumurangiza se?
Boss:niyo mahirwe mugize sha ariko ntimuzongere gukora ayo makosa
Jay&boi:yego rwose boss ntituzongera twagiye rero king baramutwaye bamujyana kure yumujyi
Tugaruke kuri stone ari kumwe na Cindy ndetse na niala yaje kureba uko darling ameze
Niala:darling ndabona utangiye kumera neza kubona usigaye ubyuka ukigenza muminsi mike uraba ubaye muzima
Darling: maze kumera neza byo ahubwo se sacre ameze neza
Stone: mama ntuhangayike kuko king yamwitayeho cyane rero ntakibazo afite ahubwo ndabona abyutse
Darling: uziko ntigeze nshimira king uriya mwana koko sinatekerezaga ko yabikora
Niala: mama bajya bavugako ijisho riramutse rihorewe irindi byarangira abatuye isi Bose ari impumyi rero king ni umunyamutima azi ubuzima icyo busobanuye ndetse azi agaciro kumuntu cyane ko ari we wakwishyuriye ibitaro yirengagije ibyo wamukoreye
Darling: wowe uri doctor gusa ntuzi rero ibyo nakoreye uriya mwana ntabwo yabimbabarira
Niala:ntanakimwe ntazi darling nahoze ndi inshuti magara ya king kuva cyera rero byose nari mbizi
Stone: ibyo kukubabarira nushyira ubwibone bwawe hasi maze ugasaba imbabazi ntiyazikwima bitewe naho ubuzima bwawe buri gusa banza ukire neza uzamusaba imbabazi agarutse dore azaza mucyumweru gitaha yabihinduye kubera gahunda itunguranye yagize
Niala: ngo king yahinduye gahunda koko uziko numvaga ndara mubonye ubuse yabitewe niki koko?
Stone: erega king ni mukuru ibyo akora arabizi kandi afite inshingano nyinshi rero ikingenzi Niko azagaruka ahubwo itaba telefone baragushaka
Niala: reka njyende baranshaka turavugana sibyo stone ?
Stone: ntrb niala umunsi mwiza
Brave nawe aho ari yategerehe ko king amuhamagara araheba yahamagara number ya king akumva ntiriho bitangira kumuyobera
King nawe ahantu bamujyanye ni inkoni za buri umunsi atazi nicyo azira akokanya hinjiye boss wa jay na boi maze abaza king ati:Niko sha ubu urakibaza icyo uzira
King: rwose sinzi icyo nakoze NGO nisange aha hantu ubundi ndazira iki?
Boss:Niko Niba ushaka kubaho turagirana amasezerano urampa millions 10 nurangiza unyemerereko utazongera kuvugana numukobwa witwa niala
King:ngo niala ubuse ndaha nzira niala koko?hanyuma se niyihe mpamvu ituma ndeka niala?
Boss:kuko wivanze mumubano we nundi muntu kuva waza byose byarazambye
King:noneho Ronnie niwe wagutumye umwa wa mugabo we sinkundana na niala ibyo ubyumve nkukuri
Boss:Niki se kibinyemeza ko mudakundana mugihe umukobwa we yabyemeje
King: hhhhhh ok Niba yarabyemeje ahubwo ayo ni amakuru meza ngomba nanjye kumurwanirira ahubwo ndisubiye ntamafaranga nguha kandi ikindi menya neza ko mvuye hano ndi muzima kuko ubu mfite tracking device kuri njye kandi ntimwabashije kuyibona ubu tuvugana hari abari munzira baje kunshaka nundekura ndakureka amahoro nawe ucike
Boss:hhhhhh wa musore Niba waranabaye ibandi nabaye ryo mbere yawe rero nabanje ndagu cekinga(checking) kandi Niba utemera deal nguhaye jay zana iyo pistol hano nkwereke ko njye ndi serious akokanya yashyizemo isasu ararasa