IRIBA RY’IBYISHIMO EPISODE 17

Twasize Ronnie arakaye

Dukomeze…

Niala:Ronnie ndabizi ngukomerekeje umutima gusa umbabarire aho kugirango twese birangire tubabaye kandi nzi neza ko aho ibi aribyo byiza kuko dukomeje gutyo byazarangira tubabazanyije bikomeye nanjye sinigeze nifuza ikintu nkiki ndi umuganga ngomba kuvura ibikomere byabantu pe gusa nanjye ntewe isoni Nuko ari njye ugukomerekeje nyemerera nkomeje nkubere inshuti isanzwe kuko sinshaka ko njye nawe tuba abanzi.

Ronnie: njye nawe tube inshuti mbese twirengagize ko hari icyabaye ?niala urabivuga gutyo kuko utazi igikomere unsigiye rero wowe iri uwanjye ntawundi uzagutwara uretse njye , ndi uwawe nawe uri uwanjye rero ibyo ni ibyo wivugisha genda utekereze kumwanzuro wawe udahubuka ugatuma nkora ibitari ngombwa ko nkora.

Niala:ariko ibyo uzakora ni ibiki njye nafashe umwanzuro ntagihinduka ho kandi ndagiye.

Ako kanya niala yaragiye maze Ronnie ahamagara umuntu kuri telefone amubwira aho amusanga mukanya gato hageze umusore barasuhuzanya bimwe benshi twita Chance

Ronnie: Steven uhagereye mugihe rwose pe kandi urakoze kunyitaba

Steven: hhh nibisanzwe bro Uzi neza ko nkubaha rero ntiwambwira ko unshaka NGO mbyange ahubwo bite kuko umpamagaye igitaraganya?

Ronnie: bro urabizi ko ntawundi muntu mfite uretse wowe pe.

Steven: ndabizi cyane niyo mpamvu nanjye nkwitabye vuba nonese ikibazo ni ikihe?

Ronnie:ndumva nataye umutwe ubu tuvugana niala ari kumbwira ko ashaka gutandukana nanjye nako yamaze kunkatira bro sinshaka kumutakaza niteguye gukora buri kimwe ariko nkamugumana

Steven: buretse,niala ni nde?

Ronnie: ariko nawe uranyobera wa mukobwa dukundana

Steven: eeeh kaga karashika wahereye kera wirukaho urabizi ibintu nkibyo sinjya mbyitaho cyane none bro Niba atagushaka mureke wifatire abandi?

Ronnie: umva raa kandi icyo ari cyo ntashaka ndashaka ko aba uwanjye ariko Uzi uburyo yangoye cyane none amaze kunyemerera none NGO agahungu bakundanaga kera kagarutse kandi ngo agakunda cyane

Steven: hhhhhh sibwo bagukujemo ariko bro umva inama yanjye pe Reba Linda ntagutesha umutwe kandi aragukunda wagumanye nawe ubundi ni irihe tandukaniro ryabo

Ronnie: itandukaniro rihari ni uko nkunda niala ndetse niala ni umukobwa wihagararaho cyane ariko Linda urabizi sinamukunze ahubwo kubera kunkunda cyane byamugize impumyi ahinduka igikoresho cyanjye kandi ntagahunda nimwe mfite yo kumukunda ahubwo MPA indi kuko nkeneye icyo gukora

Steven: mn urabizi ibintu byuburara mbimazemo igihe igitekerezo nguha nutakemera wirwaneho kbx kuko sinakomeza gutya 1.ica icyo gikobwa ngo ni niala mwembi mumubure aho kumugutwara ureba kuko waba ubaye imbwa

2.urica uwo musore ushaka kugutwara umugore namubura azakugarukira

Ronnie: ahubwo umpaye igitekerezo kizima mbonye icyo tugomba gukora

Tuze kuri king ari kuvugana na stone

Stone: uwa kubwira ukuntu yatunguwe amaze kumenya ko uri king iyo uhaba wari gutangazwa nako gakino

King: ndumva nanjye disi mpise numva nshaka kumubona tukongera tukaganira nka king na niala nka kera  Atari Dr.king na Dr.niala ntaribagirwa mpa Cindy muvugishe

Cindy:hi bro umez gute?

King:meze neza agasazi kacu wowe se bite

Cindy:njye ntabwo ndi agasazi sha ahubwo se bro uzaza ryari koko?

King: ubwose mvugeko unkumbuye cyangwa uri kumbaza icyo nzakuzanira?

Cindy: sha uramvumbuye pe gusa ni byose kuko nawe urabyumva ntiwaza imbokoboko

King: niyo mpamvu nabahamagaye bibaye ngombwa ko ngaruka namaze gukatisha nzaza nyuma yiminsi itanu kandi nzaguhemba nutsinda neza uyu mwaka.

Cindy: yes bro nzabikora reka njye kwita kuri mama rero uzabanguke kandi uzibuke kunzanira akantu

Stone: aha ndumva wowe na Cindy muwubanye kundusha.

King: ugize ishyari se stone we?

Stone: oya pe erega ni gashiki kanjye kandi ngakunda cyane rero ntampamvu nawe uri mukuru uwanjye kandi ndagukunda urabizi

King: yeah ndabizi kandi nanjye ngukunda cyane reka tuzasubire rero mube munyitegura

Stone: bro mbere yuko ugenda hari igitekerezo nari nagize numvaga nshaka Ku kukugezaho?

King: mbwira ntrb nguteze amatwi

Stone: ubu tuvugana yanzu twabagamo cyera na company ya data biri Ku isoko yego barabyangije ariko urabyumva gute dusubiranye imitungo ya data yego simfite amafaranga ahagije ngo mbigaruze niyo mpamvu nkwitabaje nk’umuvandimwe ngo umfashe

King: ibyo uri kumbwira uri sure yabyo stone vuba cyane MPA amakuru yose aho bizabera uzaba uyihagarariye nibindi byinshi byohereze muri email ndabitegereje maze tugarure ibyahoze ari ibyacu.

Tuze aho niala aherereye ari gutekereza kumagambo yabwiwe na Ronnie bikamucanga

Niala: ESE ni iki Ronnie yakora oya ndamuzi ashyira mugaciro ni umujinya wabimuteraga birashira ahubwo se king azaza ryari koko ahubwo se naza nzamubwira iki?

Della:ariko se niala ufite ikihe kibazo umaze umwanya munini utekereza cyane byagenze bite?

Niala: ESE ubona Ronnie asa nuwahemukura umuntu ?

Della:niala umuntu ntahemuka kuko bimugaragara Ku isura uwo ariwe were yahemuka bitewe nimpamvu ibimuteye

Niala: reka nizereko ntakibi azakora Della ?

Della: nubwo ntazi impamvu uri kumbwira ibi byose ushatse wampa amakuru pe

Tuhavuye gato turabona Steven ari munzira ahura na Cindy avuye Ku ishuri

Steven: Cindy bite imyaka myinshi pe burya wakuze bingana uko sha nkubonye nagushakaga pe

Cindy: unshaka?wowe se urinde ko ntakuzi?

Steven: koko ntunyibuka niganye na king kandi na stone turi inshuti rero nakundaga kuza iwanyu kera ukiri muto

Cindy: eeh sinakwibuka pe abantu biganye na bro ni benshi Bose sinabafata mumutwe

Steven: numvise ko king mwamubonye ariko tujyende musuhuze?

Cindy: twaramubonye gusa yagiye England azaza ejo

Steven: oooh reka ubwo nzamubone ejo

Cindy: ko twari tugeze murugo se ntusuhuza stone?

Steven: oya nzamusuhuza ejo ahubwo ntumubwireko twahuye nzamutungura urakoze cyane Cindy we uri umwana mwiza

Bakimara gutandukana yafashe talefone ahamagara agira ari:namaze kumenya ko azagaruka ejo mukore ibishoboka ntahure nuriya mukobwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *