Twasize king atangiye kwibaza kuri niala niba ariwe yarazi?
Dukomereze aho twari tugeze
Niala: doctor uyu ni stone ni nkumuvandimwe kuri njye ndagusabye twumvikanye uko bazishyura kandi ni umuntu mwiza nzi neza ko azishyura ntazakwambura
King:harya urwaye ni mushiki wawe?
Stone:yego rwose nukuri dufashe munshiki wanjye ntapfe ariwe nari nsigaranye
King:noneho rero nubundi niwe muntu wambere nari ngiye gutangiriraho ahubwo numvaga natanga promotion kumuntu nzabaga mbere none ndamubonye rwose ntabwo nzabishyuza umunsi wejo nzamubaga icyo muzishyura ni izindi service zo kwamuganga kandi mugitondo ubwire darling aze asinye ko tugiye kubaga umwana we
Niala & stone:ngo promotion?
Niala:ntabwo bishoboka promotion ya million 5 wagombaga kwinjiza umunsi umwe ?
King:icyo navuze cyitumvikana ni iki se ninjye wayitanze kandi byari muri gahunda ntabwo amafaranga aruta ubuzima bwumuntu
Stone:nukuri nzakora nyagusubuze urakoze urakoze
King:stone rekera aho umuntu umwe yarambwiye ngo niba ushaka kwitura ineza wagiriwe nawe uzagirire neza abandi niba rero ushaka kunyitura uzafashe abandi bakeneye ubufasha uzaba unyituye neza
Stone:urakoze cyane pe nonese ubundi njye sinasinya
King:keretse ntamubyeyi mufite nibwo wasinya ngaho rero jya kwita kuri mushiki wawe tuzabonana ejo
Stone yaragiye niala asigarana na king
Niala: doctor urantunguye pe kandi urakoze gufasha inshuti yanjye
King:ariko ubundi wagiye unyita king ukareka kumpamagara doctor?
Niala:yose ariko ni amazina yawe nzajya mpamagara iryo nshaka guhamagara kandi ndagiye
Mugitondo darling yaje gusinya nkuko babimusabye
Darling:mwaramutse doctor?
King:yego darling uje gusinya se?
Darling:yego ndanagushimira ko wemeye kumfasha pe kandi rwose nzakwitura dore uri numusore mwiza ikirenze ho ufite ubu muntu
King:cyakora hagowe data wagushatse pe
Darling:ngo nde?Papa wawe se ahuriye he nanjye?
King: darling uracyeka ko nibagiwe uburyo wantwitse ikiganza ngo nibye icunga uburyo wanyicishaga inzara nuburyo watumye mva murugo erega windeba cyane niba utanyibuka ndakwibwira king umwana wanze kuva akiri urusoro ukamwicira se umubyara ngo utware imitungo yose gusa se wowe irihe da ntayo ugifite
Akokanya darling yahise yikubita hasi byihuse king yaramuteruye amuryamisha kugatanda kari aho hafi atangira kumwitaho nyuma yiminota darling yarakangutse nubundi abona king imbeye ye yamanutse kugatanda gake gake apfukama imbere ye
Darling:nakabaye nirutse kubera ibyo nagukoreye ariko ubuzima bw’umwana wanjye buri mu kaga ndakwinginza ntabarira umwana basi uzandyoze ibyo nakoze ariko umwana wanjye yarokotse
King:bwanyuma turahuye ese stone ameze ate na Cindy nasize akivuka ubundi se niwe urwaye?
Darling:nundi naje kubyara nyuma ariko mbabarira nubwo ntasano mufitanye basi nzakwishyura pe
king:ibi ntibiruta ubuzima bw’umwana sinya ko nagira icyo aba ntazabibazwa.
Darling:nyabuna nyumwihorere ho ngo umwice
King:urereba ugasanga mubyanzanye hano kwihorera birimo sinya se niba utabishaka mvure abandi babikeneye kandi umenye neza ko ntamutima nkuwawe ngira
Darling yarasinye ndetse sacre atangira kubagwa mugihe niala yari assistant wa king ndetse operation yagenze neza king yasohotse ajya kureba abavandimwe be
Stone: doctor ibagwa rwagenze rite?
King:ryagenze neza harya amazina yanyu no?
Stone:njye nitwa stone aka ni gashiki kanjye Cindy
King:niwe mama wawe yambwiraga?nakinaga da Cindy ufite izina ryiza cyane ndetse warakuze kuburyo ntabitekerezaga
Stone:ibyo se kandi utangiye nibiki ntumbwireko wemeye ibyo mama yavugaga
King:stone nari ngukumbuye ubu waje basi ukangwamo Koko?
Stone:ariko se wasaze njye se nawe tuziranye he?
King:stone urabona ari ubwambere umbonye?wahoze ugenda ingendo yanjye twatandukanye tutanganye ahubwo washakaga ko nkiza amagara yanjye cyaneko yaraterewe hejuru wampaye ubuzima bwa 2 none ntunyibuka Koko?
Stone:nonese kubwamahirwe uri nako ntibishoboka
King:ndi king mukuru wawe umwe wavuye murugo umunsi Cindy ahagera
Oooh barahoberanye cyane Cindy nawe abiyungaho bidatinze batangiye kuganira
Cindy:king Koko najyaga nkumva mumakuru nkakumva ntakuzi ariko ubu ndakubonye nzajya nkumva nkuwakubonye.
King:yego Cindy ntitwagize amahirwe yo kubana ariko uzajye unyisanzuraho ndi musaza wawe
Stone: nonese wahise ujyahe njye na niala twaraguhize turakubura pe?
King:nagiye ahantu ntazi nanjye ubuzima burangora cyane gusa kubwamahirwe naje guhura na brave yaramfashije bikomeye angira uwo ndiwe yanjyanye England niho nakuriye mpakomereza namashuri kugeza ubu ahubwo uranyibukije.
,Amakuru ya niala arihe ko nshaka kumubona?
Stone:egoko niala niwe nyiri ibi bitaro
King:wimbeshya niala ntabwo yarafite inzozi zo kuba doctor
Stone:yabonaga izawe zirangiye kandi yagukundaga kuruta uko yikunda yahisemo kuzuza inzozi zawe yirengagiza ize ahubwo dore araje
King:ntumubwire ko arinjye king.
Niala:stone uri gushimira doctor se?
Stone:yego rwose dr.king yadufashije cyane
Niala: doctor tujyende tuvugane naho stone sacre yakangutse mujye kumureba
Munzira bajyenda
King:niala uziko ntagira numero yawe wayimpaye Koko ni 078
Niala:apu ubwi uzi izo nizindi uzongereho ubwo nazo urazizi
King:ariko iyi ni imibare itangira buri nbr ubw0se naba nzizi gute
Niala:uzahamagare izo
King:ndumva biroroshye ese wowe na stone mufitanye ayahe mateka?
Niala:urayambariza iki se cg ngo akumarire iki?
King:shn ndumva ntamakuru namake na kuvanaho basi se waretse tukazaganira birambuye
Niala:saw reka njyende ndabona Ronnie aje kuntora
King:uriya se ni umukunzi wawe?
Niala:niwe nyine haricyo agutwaye se?
King:ariko niala gutegereza Koko byarakunaniye ariko sinakurenganya ntiwaruziko mbaho
Niala:ariko ntegereza ibiki niyihe mpamvu yatuma ngutegereza njye sinkuzi ntunzi duhuriye aha mukazi ejo bundi none ngo sinarinziko ubaho yego nyine ntabwo narinziko ubaho
King:am sorry niala narinziko utanyumvise pe
Niala:nakumvise rero ubundi urankunda?
Ese king arasubuza iki niala aramwibwira se?