𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚 [ 𝙊𝙣 𝙡𝙞𝙣𝙚 𝙇𝙤𝙫𝙚]

𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚
{𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞}

°

°


𝐄𝐩𝐢𝐬𝐨𝐝𝐞 𝟑𝟒

°

°

Duheruka isomwa ry’ urubanza rigiye gusomwa mama Joseph akakira ubutumwa butunguranye. Ese byaje kurangira gute? Reka dukomeze ntagutinda….

Paul: eeh ko numva yakubunurije byahatari,
Ariko bro nubundi rega uraruhira ubusa njyewe narabikubwiye kenshi cyane ko urukundo ntamuntu urwinginga kuko rujya aho rushaka uraruhira ubusa rero kuko nubundi ntateze kugukunda rwose, ubundi wayamanitse ukazashaka undi ukunyura ko ikitabuze murutoki ari amakoma.

Gentil: hhhh njyewe sinjya nsindwa man, kandi nzabikwereka neza yego yambabaje ariko uko byagenda kose ntago nshobora kuyamanika ahubwo man naje gusanga ziriya video zazankoraho amategeko abihanira byahatari kandi njyewe ngomba kuhatambuka kigabo man.

Paul: ariko ubanza niba atarinjye wabikubwiye ari James biriya bifatwa nko gusebya umuntu kandi icyaha cyo gusebanya leta yacu iragihana.

Gentil: njyewe rero mfite igitekerezo…

Paul: ikihe se bro?

Gentil: umva noneho byanyabyo ngiye kuganiriza iriyambwa ngo ni Joseph mubwire amparire niyanga azamparira kunabi.

Paul: reka ye uwo mushinga se wawutekerejeho neza usanga ntangaru na nkeya zizavamo?

Gentil: uwo wo wundekere njyewe nawize kandi kuri ino nshuro yo ntago nshobora gutsindwa.

Tugaruke murubanza ubwo mama Joseph yagiye kubona abona message iraje ivuye kwa Marc igira iti:

” Komera mugore urusha abandi kuberwa?, ndagirango nkumenyeshe ko ubu icyumweru kimwe gusa aricyo mbahaye kugirango mube mwavuye mubyange nicyo gihe kiza ngo nanjye nishimire ibyo nagezeho, icyumweu gusa nizere ko amasezerano ari nk’ umwenda ubizirikana “

Iyi message yarayibonye iramurenga yibaza ukuntu ari kuzira urukundo rwacyera ndetse yibaza nicyo ari buze gusobanururira umugabo akumva ni inkuru ndende atari buze kubasha kwuvamo rwose.

Ubwo yaravuze ati ” aho kugirango mbure umuryango wanjye bazabyakira ntakundi wenda tuzangare ariko ntababuze kuko ndabakunda cyane”

Ubwo umucamanza yasomye urubanza cyane ko kuburana byari byararangiye cyera.

Nuko imyanzuro y’ urubanza rwe iza kwanzura ko Fred ari umwere ko ari abanyeshuri bamugambaniye bashaka kwangiza izina rye kuko yari umwarimu w’ inyangamugayo cyane ndetse akaba n’ intangarugero.

Ubwo abo bakobwa nibo bahise bafungwa kuko bari babishyuye kugirango baze gutanga ubuhamya burya koko ngo uhagarariwe n’ ingwe aravoma ibyaha Marc yashinjije Fred ninawe wabimuhanaguyeho byose.

Bakimara kumva ko agizwe umwere abakobwa barinshimye ndetse Catherine na Joseph bo bahita bahoberana cyane ibintu byatunguye abantu bose bari baje muri iryo somwa.

Ubwo bahise bamurekura ntanibindi byari gukurikira ndetse barataha rwose urumva Catherine nawe ntahandi yatashye yahise atahayo ndetse biba umunezero mwinshi ubwo bageraga murugo Joseph akabereka umukunzi biba ibirori mubindi.

Nubwo bari bishimye cyane ariko mama Joseph we ntago yasekaga cyangwa ngo abe yishimye kuko yari abizi neza ko nubwo ari ibyishimo ariko amaherezo ari umubabaro witeka ugiye gukurikiraho.

Catherine amasaha yo gutaha yarageze nuko baramurekura we aritahira maze Joseph aramuherekeza bagenda bakina inzira yose mbese ubona ko aribyiza cyane mbese baberewe rwose.

Barimo bagenda rero nibwo Catherine yabwiraga Joseph ibyo Gentil yamubwiye ariko Joseph amubwira ko uwo ntabwoba ateye nabutoya kuko amukunda kandi urukundo rwabo rugomba gutsinda ikibi kuko bakundana byanyabyo yaramubwiye ati:

” Umva chr tuza umutima kuko njyewe ndagukunda cyane kandi sinteze nagato kuguhemukira, icyaba cyose umenye ko nkukunda ikindi kandi wabibonye ko murugo bakwishimiye cyane , njyewe rero nkwishimira cyane kubarusha mbese wanyuze umutima wanjye ntanundi nabona ukundutira mbese waziye igihe, utuze rero uwo musore wawe nta bwoba anteye kuko turakundana kandi byanyabyo”

Catherine byaramurenze nuko ahita amusingira aba aramuhobeye atitaye ko bari mu muhamda maze nawe aramubwira ati:

” Chr ubundi ni wowe nari ntegereje kuva nakera nahoraga ndota umuhungu umeze nkawe, kuba warangiriye ikizere ukanyereka ko urukundo rubaho ukankunda utananzi ntiwite ko nshobora kuba ndi twadukobwa tw’ udusadunda tuba tugambiriye kurya amafaranga y’ abasore ukankunda utabyitayeho yewe utananzi nanjye ibyo ntago nzabitesha agaciro ngo nkwange mbese nzakugwa inyuma kandi nararahiye. Umva chr nicyo gihe ngo twereke isi yose ko ibyo abantu bavuga ngo urukundo rwa On line rudashoboka twe tubereke ko bishoboka kandi bikora”

Joseph byaramurenze ahita amukomeza cyane ko ubwo Catherine yamubwiraga ayo magambo bari bagihoberanye.

Ibyo guhoberana byageze aho bisa nkaho bivuyeho nuko aramusoma noneho ibyari urukundo bihinduka imisomano.

Mana yanjye mbega urukundo rw’ abana we birarenze rwose nanjye icyampa urukundo nk’ urwa Catherine na Joseph mana yanjye ndarubatuye rwose utarukundana yarahombye ntiyibwire ko ari murukundo ahubwo acunge neza ashobora gusanga ari mukimina.

Ubwo bagumye muribyo ubona ko baberewe cyane n’ urukundo burya koko ngo akaryoshye ntigahora mu itama amasaha yakomeje kwicuma kandi Catherine yagombaga gutaha akagera murugo kare cyane ko yari yavuyeyo adasabye uruhushya.

Muruko gutandukana kwabo rero Catherine yasezeranye na Joseph ko bucyeye bwaho aribwo bazajya Kureba igisubizo kwa muganga ndetse Catherine asaba Joseph ko nawe azaza akamuherekeza kwa muganga kugirango barebere hamwe ibisubizo byabo.

Joseph nawe yabyemeye atazuyaje aramusezera ajya kwitunganya kugirango bukeye bwaho azajye guherekeza umukunzi we.

Jaque mugitondo cya kare cyane yarabyutse nuko ahita yandikira Divine message agira iti:

” Umukobwa mwiza waramutse amahoro? “

Divine ngo ayibone dore ko Facebook yari imaze kumubana super-dipe yahise amasubiza ati:

” Waramutse neza nawe”

Ubwo batangiye kuganira…..

Jaque: waramutse neza se?

Divine: cha ni neza ntakibazo ndashima lmana

Wowe se waramutse ute?

Jaque: naramutse neza gusa that is good to hear ntiwakumva kuntu ntekanye kumva ko umeze neza.

Divine: wauuu nanjye ndanezerewe cyane rwose.

Jaque: nonese igikobwa cyiza wanyemerera njyewe nawe tukibera inshuti.

Divine : ntakibazo rwose ibyo ntakibi mbibonamo.

Jaque: wauuu ndishimye cyane ntiwabyumva

Ahubwo niba bikunda mpa nimero yawe nkuhamagare tubiganire ho neza.

Divine aho yari ari ubwo yari agiye kwandikira nimero Jaque yagiye kubona abona nguwo Moise aramuhamagaye cyane ko we mu ijoro ryatambutse bari bamaze kuzinahana atazuyaje yahise akanda Yes…

Divine: hello

Moise: hello too, waramutse ute se igikobwa cyiza

Divine: naramutse neza ntakibazo wowe se?

Moise: nanjye naramutse neza ntakibazo.

Divine: wauu ndabikunze , nonese igihungu ko wari watinze kumpamagara wumvaga meze gute ntarakumva koko?

Moise: hoya se ubuse natinze kuguhamagara koko uziko narinzi ko utanamenye.

Divine: nari kukuyoberwa gute se ko ari wowe twari dufitanye gahunda gusa?

Moise: eeeh sorry ubwo gusa njyewe nari nkukumbuye cyane ubyumve ko nashize, ubwiza bwawe bumaze kunyica mumutwe.

Divine: hoya se kandi ntugakabye.

Moise: nukuri da, umva naragukunze ubyumve sindi buce muri byinshi ngo nkwigireho inshuti hato ejo hatazagira n’ undi untanga akarikocora da!

Divine: egoko mana yanjye ubwo se ko numva wihuse ndagirante bahu?

Moise: hoya ntabyo kwihuta wowe umenye ko nkukunda nubwo utansubiza nonaha ariko ubizirikane ko nkukunda kandi cyane.

Divine: sawa ubwo nzaba mbimenya, ahubwo niba ntakubangamiye bibaye byiza waba undetse ho gato tukaza kuvugana nyuma ya saa sita kuko ndabona amasaha yo gutangira akumunsi yageze.

Ubwo yahise amukupa ubundi Divine ahita aha nimero ye Jaque ubundi arasenga arabyuka yigira mukazi aravuga ati: ” ngomba kubarya udufaranga ntitangiriye itama “

Eugide we yageze murugo ahita ahamagara Confiance amumenyesha ko noneho ibyari bimuhugije byarangiye kandi byarangiye amahoro ndetse basezerana ko umunsi ukurikira ugiye kuza ubwo ni kuwa gatanu ko ntakibazo noneho azajya ku mureba.

Nadia nawe yahise yishima ubundi Eugide mu mutwe atangira kwibaza uko azagenda yambaye kugirango abashe kuza yemeje icyana.

Shema na Clement bahise bahabwa amakuru ndetse nabo bahita bamenyesha boss ko kuwa gatanu ntakabuza bazaba bafite Joseph.

Boss yarishimye cyane ndetse abamenyesha ko ubwo we azahita yigendera igisigaye azaba ari uguhugura uwo musore mushya ndetse bakazamwohereza hanze kujya kwigayo kungu-fu

Ubwo ibyo biri kuba kandi murugo kwa Joseph ho ibyishimo ni byose ndetse baranezerewe cyane ntiwabyumva.

Igihe cyo kwishima kirangiye abana bose bagiye kuryama mama Joseph we ntiyajyayo yari agifite byinshi ari kwibazaho cyane ko yabonaga isi yamwikaragiyeho byahatari.

Papa Joseph we yahise yigendera kuko yari ananiwe cyane.

Mugihe mama Joseph agiye kujya kuryama nubundi yagiye kubona abona nimero ya Marc iramuhamagaye .

Ubwoba bwaramwishe aracyebaguza ajya kwitabira hanze batangira kuvugana….

Mama Joseph: hallo

Ubwo kandi yavugaga acunga cunga ko ntamuntu wundi waba uri kumwumva.

Marc: hhhhhh ubu rero urishimye ko wabonye umugabo agiye kurara agupfumbase naho njyewe ngiye kurara mfumbase amashuka?

Mama Joseph: Marc njyewe nawe twararangizanyije sinzi ikindi kintu unshakaho ibyawe byose naraguhaye yewe niba unashaka umbwire inzu yawe tuyivemo nonaha ariko ujye kure y’ umuryango wanjye? Urabyumva neza?

Marc: hhhhhn ariko abagore bibigoryi muragwira, rero ubwo uziko nagenda nkatuza koko umva uri kwibwira ko byose wabirangije nyine ari amahoro byose biri mumurongo?

Umva nagirango nkumenyeshe ko bitarangiye ahubwo uyumunsi wa none nibwo bitangiye… Ufite amahitamo amwe rero nibura……………….Loading Part 35

Mana yanjye mama Joseph ko numva agendesheje…. Birabe ibyuya ntibibe amaraso.

  • Divine se aba bahungu bazamusiga amahoro?
  • Catherine na Joseph se bazatsinda uru rugamba?

𝐔𝐫𝐚𝐦𝐞𝐧𝐲𝐞 𝐮𝐭𝐚𝐳𝐚𝐜𝐢𝐤𝐰𝐚 𝐧’ 𝐢𝐠𝐢𝐜𝐞 𝐤𝐢𝐳𝐚𝐤𝐮𝐫𝐢𝐤𝐢𝐫𝐚

Nkwibutse ko iyinkuru itambuka kuri Website yitwa ” thentacostoriesp.com “

Niba uri umukunzi w’ inkuru ndende ukaba utarageraho uri gutinda cyane kuko hariho nizindi nyinshi cyane wowe uzatugaye ikindi naho irungu ryo wap ,

Wibuke niba iyi nkuru uyikunze ntuyihererane ukore shere kuri group ubamo usangize ninshuti zawe nazo zunguke ubumenyi wikunguka wenyine

Dusubire kumunsi wejo

𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐔𝐂𝐘𝐀, 𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐈𝐑𝐘𝐎𝐇𝐀

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *