𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚
{𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞}
•
°
•
°
•
•
𝐄𝐩𝐢𝐬𝐨𝐝𝐞 𝟑𝟑
•
°
•
°
•
•
Twasize Jaque yari abonye Divine ari online kandi yari amaze kumwandikira ubutumwa. Ni mugihe kandi Moise na Divine ibyabo bigeze kure. Birarangira gute? Reka dukomeze…
∆
Ndakwiyamye nundi munsi ntuzongere kuntekereza mubuzima bwawe ntuzongere no gutekereza ko wahuye n’ umusore witwa Moise uranyumva neza wagashinzi we?
Aya ni yo magambo Moise yari arimo kubwira Sandra ubwo Sandra yari yaje kumureba ndetse akomeje kumuhoza kunkeke rwose yo kumubwira ngo amureke abe ariwe akunda wenyine ibyo kandi Moise ntabikozwa rwose.
Aha turi nubundi ni muri ka kagetho ka Moise
Sandra: ariko chr koko nibi ngibi unyituye kweli?
Mbwira niki ntakoze ngo nkwihanganire? Niki wansabye nk’ ifite ngo nkikwime? Nakoze iki ko nagukunze wenyine nkemera wowe ukanamparika ariko urwo nkukunda rugatuma nkugwa inyuma wambabariye koko ko nkukunda.
Moise: ziba aho se nyine , ngo wantwaye iki? Icyo utantwaye se ni igiki? Ntamahoro umpa , ntundeka ngo nishyire nizane ninde se wakubwiye ko njyewe nkeneye umuntu untesha umutwe nkawe.
Sandra: ariko chr……
Atararangiza kuvuga Moise yahise amuca mu ijambo ubundi aramubwira ati: ” uvuze ngo nde? Ndakwiyamye wandayawe sindi chr wawe ushake ibindi unyita ndatekereza ko amazina yanjye uyazi abe ariyo ukoresha rero turumvikana? “
Sandra: oky Basi sorry ntago nongera ariko se koko nigute umpindutse koko? Ko twampanze gahunda yo kurya amafaranga Mutesi byarangiye uyariye uyariye cyangwa yarakuroze nzajye kukuvuza ?
Moise: yadoga atandoga ndarambiwe ibyo ntibindeba ikindi kintu utazi rero nuko Mutesi aryoshye kukurusha ahubwo warakoze kuko watumye menya aho ibyanjye biri so ntukomeze kunyinginga nibiki nibiki byose mva mumaso ugende ntuzongere kuntekereza cyangea kugaruka hano kuko ibyanjye nawe ubu tuvugana byarangiye.
Sandara yararize ararira yewe apfukama hasi ngo asabe imbabazi ariko biranga biba ibyubusa Moise amubera ibamba.
Abonye ko ntayandi mahitamo rero asigaranye Sandra yarahagurutse aritahira ariko agenda inzira yose arira ndetse agacishamo akicara hasi mbese nawe ntazi ngo yageze iwabo gute.
∆
Akimara kugenda Moise yahise ahamagara Jaque arubwira…
Moise: hallo kinywanyi.
Jaque: hallo bro , umeze neza se?
Moise: nineza ntarb ndashima lmana ahubwo bro naringiye kugutera inkuru.
Jaque: mbwira ntarb nkuteze yombi bro ndakumva cyane.
Moise: ubu tuvugana ibyanjye na Sandra borarangiye.
Jaque: hoya se ntumbwire ko birangiye? se ubonye abyumva se basi?
Moise: ariko warasaze ni uwuhe mukobwa se wabonye bakatira akabyemera ntawe kabsa.
Jaque: niyiyahangane ntakundi umumbwirire aze mwihoreze amarira ndumva wowe waravutse kugirango ubabaze imitima yabakobwa kandi sha wowe uzakuramo imbwa yiruka umunsi umwe.
Moise: hhhhh ugirango se niwe wenyine ko nabonye Divine ashobora kuzanyemerera urukundo bigeze kure ahubwo twa Mutesi nutundi twose ngiye kutureka nsigarane uriya wenyine ubundi ntuze igihe nirukiye kirahagije.
Ngo Moise rero anagemo akantu ka Divine Jaque ngo abyumve yahise akupa vuba yihuse ntiyagira ikindi arenzaho.
∆
Tugaruke mwijoro ryabanje aho twasize Jaque yandikira Message Divine.
Aha turi ni aho Divine ari ubwo yari akimara kwakira Message ivuye kuri Jaque.
Yahise ayitekerezaho umwanya ndetse anayibazaho ibibazo ati ngo umezezute mukobwa mwiza? Ese ubu koko ndi mwiza kuri uru rwego aho umuhungu wese uzajya unyandikira azajya abimbwira?
Ariko rero wamugani nshobora no kuba ndi mwiza rwose nonese kuki abakobwa bose twigananaga ntamuhungu wabateretaga bose bahoraga banyirukaho?
Ibyo byose nibyo yari ari kwibaza kuri message yari amaze kwakira akiri kwibaza ibyo byose yahise yibwira ati ariko ubundi koko ubwiza bwanjye wamugani ubu ntibwakabaye bunyinjiriza cash?
Yatekereje umwanya muto maze ahita avuga ati ariko nkubu uwazajya mbeshya abahungu kuri facebook nkababeshya urukundo nubundi ko ntamuntu tuzaba tuziranye hanyuma nkajya mbaka amafaranga ngo nge kubasura bikarangira nyagumanye sinanageyo sibyaba ari fresh?
Yibajije utwo twose maze ahita afata umwanzuro ko ariko agiye kubigenza maze kuri iyo nshuro agahita ahera kuri Jaque.
Yahise amusubiza message igira iti:
” Meze neza muhungu mwizw “
Akimara kuyohereza kuruhande rwa Jaque yahise aba nk’ umusazi avuza induru arasara arapfukama ashima lmana cyane ko imukoreye ijoro ntanikindi yongeye gusubiza Divine ahubwo yahise ajya kuryama aravuga ati ibintu byose bigomba kugenda gake gake atazabona ko namusariye akankoresha ibyo ashaka.
Ubwo rero ubwo yavuganaga na Moise amaze kumubwira ko gahunda bo bayigejeje kure yahise amukupa kugirango adakomeza kumwumva.
∆
Catherine nyuma yo kugera murugo yagiye kubona abona nguwo Gentil aramuhamagaye kuri Telephone Catherine nawe amwitaba neza cyane kandi yishimye ari guseka.
Gentil: wiriwe ute se umukobwa wahogoje umutima wanjye utuma utere neza iyo numvise ijwi rye?
Catherine: ariko wasaze si gusa? Gezaho rero iyo mitoma ntago imfata mbwira icyo ushaka kumbwira ubundi ukupe ugende nifitiye byinshi cyane nibereyemo.
Gentil: ariko Catherine wambabrariye koko ukampa amahirwe ko ntazigera ntuma wicuza mubuzima bwawe.
Catherine: nibyo washakaga kumbwira se? Umva ntago bikunda rwose sinzi inshuro nzabikubwiraho ko wowe utari amahitamo yanjye mfite uwo nkunda kandi sinamuhemukira none rero nshuti yanjye humura nawe uzabona ukunyura kandi ugukunda cyane sibyo tuza ubyikuremo pe.
Gentil: icyo ugomba kumenya cyo nuko ugomba kuba uwanjye kuneza cyangwa kunabi reka ne gutinda ahubwo mbwira umwanzuro wawe cyangwa zino Video nzishyire hanze.
Catherine: umva icyo washaka gukora cyose ugikore nubwo nakwitwa umukinnyi wa pron sinteze gukundana nawe kandi nubwo wabikora rwose Joseph akanyanga ubimenye ko nanyanga ntateze no kuza mumaso yawe kuko igisubizo nikimwe nziyahura nawe umpombe.
Gentil: oky ubwo ubyanze reka nze ndabyikorera muburyo bwanjye.
Catherine: ibyo birakureba ubikore uko ubishaka icyo ugomba kumenya nuko njyewe ntateze gukundana nawe kabone nubwo njyewe nawe twaba dusigaranye kwisi twenyine sinshobora kubana nawe urabyumva neza?
Gentil umujinya waramwishe ahita akupa Catherine nawe ahita yihamagarira Muganga Nadine ngo abe amubwira uko umunsi wo gusaba imbabazi Joseph wagenze.
∆
James akigera murugo yahise agenda ajya munzu ye vuba vuba afata umutwe wawamugabo yari yishe awujyana kuwujugunya mu ishyamba ryari riri hafi muri iyo cartie ubundi aragaruka arituriza cyane ko byari bibamaze kugera nko mumasaha y’ umugoroba.
Akiri aho ngaho yagiye kubona abona nguwo Clemance arahamagaye nawe si ukwitaba vuba ahita akanda Yes.
James: umezete igikobwa?
Clemance: meze neza ntakibazo wowe se umezezute?
James: nanjye meze neza ntakibazo nuko nari nagukumbuyemo rero.
Clemance: icyakubwira njyewe nari nabuze amahoro numvaga ntari butuze tutaravugana ariko ubu ndaruhutse rwose ahwiiiiiii.
James: ariko Clema? Niki ubundi wampaye koko? Uziko nsigaye nkwiyumvamo bidasanzwe ijwi ryawe rinyirirwa mubitekerezo nkatangira kwimagina ifoto yawe nkimagina uko uteye mbese umaze kungira umusazi rwose sinzi ngo wampaye ibiki bituma nkukunda cyane.
Clemance: biro serie se urankunda?
James: umva reka ndeke gukomeza guhisha amarangamutima yanjye aho bigeze reka nkubwire ibindimo nubwo nakuzi ariko iyimikino ndayirambiwe nshaka noneho tube Serie.
Clemance: ko unteye ubwoba se ushaka tube serie gute kandi?
James: umva ntago ndi umwana cyane kuburyo ntari kubona ibiri kuba hagati yacu kuko iyo ndebye nsanga dukundana rwose ahubwo Clemance reka nkubaze urumva uri Ready yo kuba wakundana nanjye urukundo rufite intego?
Clemance: ooohh ahiii mana we urakoze nanjye uranduhuye nari narabuze aho mbihera umva ndi tayari rwose kuko nagukunze nkikubona muri group mbese ndagukunda ubyumve.
James: oky wauuu ndanezerewe noneho ubu aka kanya ubaye chr wanjye w’ ibihe byose.
Clemance: urakoze cyane ndabikunze nanjye nishimiye kuba umukunzi wawe kandi humura rwose ntago uzicuza kuko uhisemo neza cyane
James: oky reka mbanze noge rero ndaje duhuze neza cyane noneho tuganire birambuye ndumva mfite ibintu byinshi byo kukubaza.
∆
Ibyacu ntibitinda kuruhande rwa Moise na Divine ibintu bigeze kure sibyo gusa kandi kuko kuruhande rwa Jaque na Divine nawe bigeze kure kuko bamaze guhana amanimero ya phone.
Ni mugihe kandi Gentil we ari gushaka gukora umupangu mushya wo kwigarurira umukobwa yakunze ibihe byose uwo ahoza kumutima.
Ni kuwa gatatu umunsi w’ urubanza rwa Papa Joseph.
Aha turi ni murukiko abitabiriye urubanza rwisomerwa rye nabo barahabaye.
Muruhande rumwe Joseph yicaranye na Catherine hirya yabo hari mama wabo.
Eugide na Josee nabo bicaye begeranye nabandi bantu babaherekeje nabo bari bicaye aho nabaje gutara amakuru nabo barahari.
Eugide rero we ikimuri mumutwe ni mana mfasha uru rubanza rurangire nzahite njya kwirebera umukobwa w’ inzozi zanjye Confiance.
Kuri Joseph we ari gusenga mumutima we ati: ” manafasha papa wanjye arekurwe rwose ne guseba imbere y’ umumunzi wanjye “
Mama Joseph we kuza ni umuhango kuko we ikiri buvemo .
Mumwanya utarambiranye rero umucamanza yarinjiye agiye gusoma urubanza.
Mugihe akinjira rero Mama Joseph yagiye kubona abona mesage ivuye kuri Marc ayifunguye ibyuya biramurenga aratitimira phone iba iramucitse yitura hasi……………………..Loading part 34
∆
- Karabaye noneho, Marc se yaba yihindutse mama Joseph?
- James na Clemance urukundo barwinjiyemo bizabahira se?
- Catherine akatiye akomeje guha ukuri Gentil
- Sandara se araryama atuze cyagwa ari bwihorere?
𝐔𝐫𝐚𝐦𝐞𝐧𝐲𝐞 𝐮𝐭𝐚𝐳𝐚𝐜𝐢𝐤𝐰𝐚 𝐧’ 𝐢𝐠𝐢𝐜𝐞 𝐤𝐢𝐳𝐚𝐤𝐮𝐫𝐢𝐤𝐢𝐫𝐚
Nkwibutse ko iyinkuru itambuka kuri Website yitwa ” thentacostoriesp.com “
Niba uri umukunzi w’ inkuru ndende ukaba utarageraho uri gutinda cyane kuko hariho nizindi nyinshi cyane wowe uzatugaye ikindi naho irungu ryo wap ,
Wibuke niba iyi nkuru uyikunze ntuyihererane ukore shere kuri group ubamo usangize ninshuti zawe nazo zunguke ubumenyi wikunguka wenyine
Dusubire kumunsi wejo
𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐔𝐂𝐘𝐀, 𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐈𝐑𝐘𝐎𝐇𝐀