𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚
{𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞}
•
°
•
°
•
•
𝐄𝐩𝐢𝐬𝐨𝐝𝐞 𝟑2
•
°
•
°
•
•
Duheruka Catherine yitereye hejuru yanze kumva umukunzi we. Ni mugihe kandi abakobwa nabo bari bamaze kunoza umugambi wo kwihorera. Ese birarangira gute? Reka dukomeze…
∆
Ndanezerewe cyane nukuri.
Iyi ni message yari amaze kwandika agiye kuyohorereza Divine.
Aha ari ni kuri Facebook ikiganiro we na Divine kirarimbanije ntiwakumva.
Ni nyuma yaho abakobwa uko ari batatu bamaze kunoza umugambi bagahagurukira Moise. Ntabyo gutinda bo umugambi bahise banawushyira mubikorwa Divine uri hano ntago akina cyane ko yumvisemo akantu ko kuryamo udufaranga.
Moise akimara gusendinga message yagiye kubona abona message ya Divine ihise iza ntaniminota myinshi cyane ishize bigaragara cyane ko Divine yari amwitayeho cyane ibintu bikurura abahungu cyane.
Ikiganiro sasa kirarimbanije….
Divine: hoya se ubwo se ushimishijwe niki muri ibyo byose ko mubintu byose nakubwiye ntanikintu nakimwe kirimo kirenze koko?
Moise: byihorere sha ninjye ubuzi uburyo ki birenze umutima wanjye.
Divine: none se koko ubwo kukwemerera ubucuti nibyo wumva birenze?
Moise: kuri wowe urumva bitarenze ariko njyewe ninjye uzi agaciro kabyo.
Icyakubwira inshuro zose naraye ndota umukobwa mwiza umeze nkawe none unyemereye ko tumenyana birambuye umva uyumunsi ndararana inkweto pe.
Divine: reka ibyo ntabirenze ni nkibindi bisanzwe byose.
Moise: bireke sha ubanza ahubwo ndimo nganira na Malaika ntabizi kuko kuva nabaho nibwo bwambere nabona umukobwa mwiza umeze nkawe. Mbabarira umbwize ukuri koko ayo mafoto ndikubona kuri Profile na ayawe yanyayo?
Divine: egoko manayanjye ubwo se urumva nashyiraho amafoto yande wundi we? Ninjye ubwanjye.
Moise: Egoko mana yanjye nukuri njyewe byandenze cyane uri mwiza birenze urugero kandi ndabikunze cyane kandi rwose nishimiye kongera guhura nawe kuri Facebook.
Divine: murakoze nanjye nishimiye guhura namwe nukuri.
Moise: none se ko wanyemereye ko tuba inshuti hari ikibazo tumenyanye birambuye nyine tukarushaho kuba inshuti cyane?
Divine: birambuye gute ubwo?
Moise: nyine tukamenyana nkamenya byinshi bikwerekeyeho nawe ukamenya ibyanjye binyerekeyeho nyine nk’ inshuti niba wabikunda nagira nk’ akabazo nkaba nakugisha inama mbese nawe ubaye wabyemera bikaba uko.
Divine: ntakibazo ibyo rwose ntakibazo kibirimo kuko burya kugira inshuti nibyiza gusa niba wumva uje kumbera inshuti umbabarire rwose uzambere inshuti nziza kandi y’ umumaro pe njyewe sinkunda inshuti z’ indyarya.
Moise: bivuze ngo urabinyemereye?
Divine: cyane rwose niba nawe wemera kumbera inshuti y’ umumaro.
Moise: wauuu ndishimye cyane nukuri ntiwakumva kuntu nezerewe mu mutima wanjye. Ubundi kuva kera nahoze nufuza kuzagira inshuti imeze nkawe ubwo rero urumva ntago narota nkuhemukira ikizere ungiriye nanjye ntago nzigera nkutenguha ngo wicuze impamvu wampaye amahirwe yo kumenyana nawe rwose kandi ntanubwo nzagikoresha munyungu zanjye bwite.
∆
Shema na Clema bageze ku bitaro babarangiye ko ariho James bazi nka William aryamye.
Bazengurutse ibitaro byose ariko ntawe bari kubona. Bageze ku muryango yari arwariyeho barahengereza ariko babura umurwayi muri icyo cyumba. Gusa muri uko gukomeza kuzenguruka gutyo bagiye kubona aba police benshi bimennye ibitaro byose bari guhiga nkaho bari guhiga ikihebe mpuza mahanga.
Nkabanyabwenge bose uko bamera bahise bajya kuruhande bahamagara Boss wabo ngo bamumenyeshe uko byose bimeze.
Ntagutinda rero nawe yahise abitaba maze Shema aramubwira ati: ” Boss ibintu byakomeye umusore wadutumye gushaka ntawe turimo kwibonera rwose kandi aba police buzuye hano bari kujagajaga ibintu byakomeye wagirango muri bino bitaro harimo aduyi”
Boss: mubanze mureke murebe ibyaribyo cyangwa munabaze uko byangenze.
Ubwo Boss yahise abakupa Shema nawe ahita yegera umuganga amubaza icyabaye muri ibyo bitaro maze umuganga nawe ahita amubwira ko hari umusore wari urinzwe na police wakoze impanuka abo bari bari kumwe bose bagapfa akaba ariwe urokoka noneho rero agahita acika. Niwe bari guhiga rero.
Ntakabuza bahise bamenya ko uwacitse ari William
Bahise bongera bahamagara Boss bamubwira uko byagenze kose maze nawe ahita avuga ati: ” uwo musore rwose ndamukunze cyane niwe nari nkeneye “
Aho Boss ari yahise abwira ba Shema gukata bakigarukira mukazi.
Akimara gukupa yagiye kubona abona nguwo William a.k.a James ari gukomanga maze amuha karibu ahita amubwira ati: “niko musore byagenze gute ko wari waduhangayikishihe? “
William: ( gusa mureke twe tujye tumwita James)
Boss ni inkuru ndende
Boss: nukuri ndumva mfite amatsiko icara aho ngaho nubwo umeze nabi ubanze unsobanurire uko byangenze byose.
James: Boss ni inkuru ndende… rero burya twavuye hano tujya murugo nuko tugezeyo rero abahungu bawe barasaka byose ntibagira ikintu babona nakimwe.
{ Ubwo kandi kandi yabivugaga ubona rutava munwa kandi ari kwikanda kanda cyane nk’ umuntu wanegekaye koko ariko se byahe byo kajya ko aribyo ari kwigira)
Ubwo rero barimo gusaka bimwe mubyangombwa mbyange nibwo basanzemo uruhushya rwo gutwara ibinyabiga bahita banzuro ko arinjye uri bubatware ngo barusheho no kugenzura ubundi bumenyi bwanjye. Nanjye rero sinari kwanga. Nabyemeye nuko turaza.
Turi munzira rero tuza nibwo Howo yaduturutse unyuma nyine imeze nkaho yacitse feri. Nabimbonye gutyo rero ndababwira ngo nibitegure tuyisimbuke bambwira ko batabasha kuyisimbuka igenda ngo nimpagarare bahite bavamo. Ubwo rero nagiye guhagarara mbona hoho yatugezeho ntumbaze uko byagenze nongeye kugarura ubwenge mbona ndi mubitaro umupolice andinze n’ imbunda.
Boss: eeeh musore ihangane kabsa ndumva wahakubitikiye sana.
Hanyuma se kwamuganga wahacitse gute?
James: urumva namaze kugarura ubwenjye mbona uwo mupolice andiho nibwo nahise nibuka byose uko byagenze ndebye mbona afite amaphone ya babahungu ndavuga nti: ” ibyaribyo byose ubu bafashwe kandi nubwo baba batafashwe izi phone zaho bashobora kuzibonamo amakuru yadushyira hanze”
Ubwo nabwiye umupolice ngo naze mwereke uko yapfasha anyegure.
Ubwo yazaga rero nibwo nahise mufata ndamukomeza ubundi mba nkoze mumufuka we nabonagamo ipingu nuko mpita ndimwambika amaboko ye nyafungira ku gitanda muzirika umunwa ngo atabasha gutabaza kuko muri icyo cyumba twari turimo turi twenyine.
Ubwo mbisoje nibwo nahise mfata ibimenyetso byose yari afite. Ano maphone ubundi nicomoramo serumu ndavuga nti: ” aho kugirango tumenyekane njyende ngwe ahandi ahubwo akira amaphone yababatipe ahubwo se bo byarangiye gute? “
Boss: ( yahise amuhereza ikiganza)
Ubundi ni wowe mukozi ushoboye nahoraga nifuza muri company yanjye nuko urakoze rwose noneho genda uryame ngiye kuguha muganga wanjye araba akwitaho.
Naho bagenzi bawe rero bo bamaze gushiramo umwuka muri bose ntanumwe wabashije kurokoka iriya mpanuka kandi natwe twayibonye kuma cc tv ntago byari byoroshye ahubwo nawe uri intwari kandi rwose uhatambukanye umucyo rwose.
Ngaho taha rero uruhuke hanyuma numara gutora akabaraga ntakabuza rwose wowe uzahite uza mukazi ikizakurikiraho nuko uzahita ujya kwiga kungu-fu noneho wowe biri namahire kuko uzi gutwara imodoka.
James yahise ataha ariko yandara agera murugo ntankuru
Agezeyo rero yahise yishima ubundi ahita ajya mucyumba cye ajya kuri byabimashini byiwe yigira mukazi kose.
∆
Joseph ngo Catherine amusarane nuko aramubwira ati: “ese chr ubu niwowe uri kumbwira gutyo koko?”
Ese ubundi bwo bibaye aribyo papa akaba yarabikoze wanyanga ngo ni ukubera amakosa ya papa chr?
Catherine: hoya ariko chr ubwose ko bavuga ngo inyana ni iya mweru ubwo wowe sumeze nka so? Papa wawe ni inyamanswa rwose.
Joseph: ariko chr ubwo uwo ni wowe uri kumbwira ayo magambo koko?
Catherine: none se chr uragirango nkubwire ngwiki? Uriya mugabo naramwanze rwose ntanikintu nakimwe wamubwiraho ngo nkemere rwose.
Joseph: ese chr ubundi ubwo uramutse usanze wenda bari kumeshyera ntanibyo yakoze? Ntago uzi ko hari abantu benshi baba bashaka kwangiza amazina yabandi bantu cyangwa ibigwi byabo?
Yabaye akivuga gutyo Catherine yumva aratsinzwe maze aca abugufi maze aramubwira ati:
” Chr mukuri umbabarire nanjye pe nari ntwawe n’ umujinya sinaguha umwanya kandi nanjye wanyumvise kandi arinjye muntu wakabaye anagukomeza ariko ndebera ibyo nari nkukorere rwose”
Chr nukuri rwose mbabarira dore ndapfukamye…
Catherine yari agiye gupfukama ariko Joseph aba yamutanze maze ahita amufata aramubwira ati: “sigaho haguruka rwose ntiwirirwe upfukama nakubabariye “
Catherine: chr koko wambabariye?
Joseph: humura wowe kuko nakubabariye rwose ahubwo nanjye nkusabye imbabazi mu izina rya papa wanjye sinzi niba ari byo gusa mbabarira mu izina rye.
Catherine: chr humura kandi ukomere reka twizere ko bamubeshyera ahubwo chr kuwa gatatu nzaguherekeza murukiko rwe agiye kuburanishwa sibyo?
Joseph: yego chr ntakibazo.
Ubwo bahise bahaguruka ubundi barayambirana barishima abandi bose bari bari aho bari bagize umushiha ndetse kandi benshi banava aho biyemeje kuzakundana nkuko abo bana babakobwa n’ abahungu bakundanaga rwose.
Ntibyatinze igihe cyo gutaha cyaragageze nuko bava aho barataha ndetse basezerana ko rwose kuwa gatatu inkoko ariyo ngoma.
∆
Tugaruke kuri Jaque nawe aho ari amerewe nabi cyane umukobwa witwa Divine yamusajije rwose pe.
Ubwo yageze aho noneho arayamanika aravuga ati: ” nihahandi nubundi ntaho nzabicikira reka mwandikire message”
Yahise amwandikira message igira iti:
” Umezute se umukobwa mwiza “
Yaramwandikiye gusa abona ntari on line yahise apfukama hasi maze aravuga ati: ” mana ndabizi ko ntanumwe wakwiringiye ngo akorwe n’ isoni none rero mana nanjye ndakwinginze ngo iyi message rwose igende igire akantu indemera kandi k’ umugisha amen.”
Akimara gusenga iryo sengesho yagiye kuri Facebook ako kanya asanga Divine ari On line maze aguma arindiriye ko amusubiza agiye kubona abona message iraje mana we arakanura wagirango ibyo yari ari gusoma ntago yabibonaga neza…………….Loading part 33
∆
- James akaba arahatambutse, ibyo ashaka se azabigeraho?
- Catherine na Joseph urukundo ruraryoshye
Moise se imbeba yaba igiye kugwa mu mutego?
- Jaque we Divine amusubije iki?
𝐔𝐫𝐚𝐦𝐞𝐧𝐲𝐞 𝐮𝐭𝐚𝐳𝐚𝐜𝐢𝐤𝐰𝐚 𝐧’ 𝐢𝐠𝐢𝐜𝐞 𝐤𝐢𝐳𝐚𝐤𝐮𝐫𝐢𝐤𝐢𝐫𝐚
Nkwibutse ko iyinkuru itambuka kuri Website yitwa ” thentacostoriesp.com “
Niba uri umukunzi w’ inkuru ndende ukaba utarageraho uri gutinda cyane kuko hariho nizindi nyinshi cyane wowe uzatugaye ikindi naho irungu ryo wap ,
Wibuke niba iyi nkuru uyikunze ntuyihererane ukore shere kuri group ubamo usangize ninshuti zawe nazo zunguke ubumenyi wikunguka wenyine
Dusubire kumunsi wejo
𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐔𝐂𝐘𝐀, 𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐈𝐑𝐘𝐎𝐇𝐀