Tugarutse kuri darling rwose yagize igitondo cyagatangaza kuko king yavuye mubuzima bwe abyutse akubitana na Stone
Darling: stone ugiye he x kandi muri iki gitondo
Stone: nsanzwe nzinduka njyahe handi x Atari Ku ishuri?
Darling: eeh ninde wakwigishije kujya unsubiza utyo ubwo si king?
Stone: mama niwowe wakagombye kunyereka ingendo inkwiriye imwe itazababaza abandi kubera ukwikunda kwanjye mama nasanze ingendo uri kumpa isobanye iyumuvandimwe wanjye ariyo nzima nshima ko namugize nka mukuru wanjye maze akanyobira munzira ikwiye?
Darling: eeeee ushatse kuvugako ngenda nsobanya amagaguru ariko uziko ndi nyoko?
Stone: ndabizi babyeyi ngaho mwirirwe ngiye kwiga
Darling: icyo nicyo wiga Ku ishuri garuka hano tuvugane
Stone: mama turasubira mvuye kwiga uwo mujinya wawe sinawurokoka ngumye ahongaho.
Ku ishuri aho king yigaga we rwose umukobwa bicarana ariwe niala yabuze amahoro ntari kwiyumvisha impamvu king yasibye ishuri mugihe cyakaruhuko yihutiye aho stone yigira NGO amubaze impamvu king ataje kwiga ahageze asanga na Stone ntiyahageze biramucanga yatekereza kujya iwabo akibukako atazi aho bataha ntakindi yagombaga gukora uretse gutuza agategereza umunsi ukurikiyeho.
Bukeye nabwo yarategereje araheba kubwamahirwe yabonye stone aza kumureba nawe agenda amusanganira
Niala: stone Niki cyabaye kuri king maze iminsi 2ataza kwiga yabaye iki kuko ubundi ejo nawe utaje kwiga?
Stone: niala tuza ndagusubiza rwose ejobundi hashije king yavuye kwiga….(amubwira uko byagenze)ngiyo impamvu yatumye atazagaruka Hano nanjye ejo nabeshye ko nje kwiga ariko niriwe nshaka aho umuvandimwe yagiye ariko naramubuze.
Niala: kuki koko king atansezeye ibibintu birikundya cyane ariko uriya NGO nimama wawe Wenda ubu ntambaraga mfite ariko umunsi nzaba nzifite nzatuma amenya neza niala uwo ariwe igihe ukoze Ku Nshuti ye
Stone: niala nzakuba hafi uko bishoboka Wenda sinagera aha kings ariko nzakora ibishoboka nunyemerera ngaho rekera aho kurira ntayandi mahitamo yarafite
Niala: sindijijwe nuko yagiye ahubwo ntekereje inzozi yarafite so guhinduka umuganga ukomeye ubu ziraragiye Mana mfasha nzongere mubone kandi abayeho neza
Stone:yoooo sha niala ntakubeshe sinarinziko uzirikana king bigeze aho gusa nanjye nicyo nsaba Imana
Niala: stone subira kwiga kandi nugira amakuru umenya nanjye umbwire gusa warakoze kumuburira agacika hakiri kare iyo utahaba Wenda inzogera iba yirenze
Stone: nzajya nkubwira niala gusa wibukeko ari umuvandimwe wanjye ni inshingano zanjye kumurwanaho kandi wibukeko umunsi ampa imbabazi nabyemereye imbere yanyu ubwo se naba ndi muntu ki mugihe ntarinze icyo nemeye ? Wenda sinkunda kwiga ariko ngomba kubikira kubera impamvu ebyiri:isezerano nahaye king ndetse no kwirinda kugumana na mama murugo nziko yishe data
Niala: stone birakomeye gusa ntuzamwerekeko ubizi wowe uzafunge umutima gusa ngaho subira class dore barasonnye
Tugarutse kuri king ahantu kumuhanda inzara yamukubise byo kandi numutwe uracyamurembeje arabona abarya akarabya indimi akiri aho hafi umusore wamubonye aza amusatira afata bimwe mubyo yaryaga arabimuha yabiriye vuba nabwangu ndetse aramushimira umusore akamwenyura gusa king amaze kurya. Arisakasaka akuramo yamafaranga stone yamuhaye araya muhereza
Maze umusore aramubaza ari:aya nayiki x mwana muto?
King:nishyuye ibiryo nariye ahubwo rwose urakoze narinshonje akokanya bakivugana king yikubise hasi umusore amukozeho yumva umwana umuriro wamurenze
Duherukana king ameze nabi cyane wamusore yaramuteruye amujyana I we ndetse ahita ahamagara umuganga we aza kwita kuri king muganga amubwira ko bishobora kuba byatewe no kumara umwanya minini anyagirwa
Muganga:ariko we brave uyu mwana umukuyehe?
Muganga:sha mukuye ahantu habi pe kandi uko namubonye nabonye Atari umwana mubi.
Muganga: ngaho komeza umwiteho ujye umuha iriya miti nsize uko bikwiye eeeh nari nibagiwe ijambo ryumunsi?
Brave:aaah again?
Muganga: nzabikubwira kugeza ubishyize mubikorwa brave giravuba ushake umugore ibihugu byose wazengurutse nturabona uwo mubana uziko usaziye iwanyu?
Brave: mabuja uwagushaka se?nakinaga Reba ukuntu uhise unkanurira saw ndita kumwana no kubyo umbwiye
Muganga: nuko wabaye buri munsi Niko unsubiza muganga akimara kugenda king yarakangutse maze atungurwa nahantu aryamye atangira gutekereza ko darling yamugaruye murugo gusa ahitegereje neza abona aho ari ntahazi ndetse hari ibintu bihenze kurusha ibyiwabo akibaza icyo akora yumva umuntu uje yegera icyumba aryamyemo
Brave: wooow wakangutse mbega byiza
King:urinde?kuki ndi hano?
Brave: urabona utanyibuka se koko?
King:eeh ndakwibutse twahuriye kumuhanda umpa ibiryo ndakwishyura mugihe nagusabaga ko uyatwara yose ukancumbikira ijoro rimwe nagize isereri ibindi byakurikiye simbyibuka
Brave: wikubise hasi nkuzana hano.
King: bivuzengo wemeye kumpa icumbi iri joro gusa ahahantu harahenze nushake undaze mugikoni ntakibazo.
Brave: hhhhhh yego nabyemeye, nkumuntu wanyishuye aho arara ntabwo namuraza mu gikoni hagati aho witwa NDE NGO ncumbikire umuntu nzi?
King: humura sindi umujura pe nitwa king.
Brave :king?nonese king niyihe mpamvu waruri kumuhanda?cg uri mayibobo?
King: impamvu narindi kumuhanda nuko ntaho kujya mfite nta muryango mbese nta kirengera sindi mayibobo gusa bishobora kuzarangiye mbaye yo uretse igitangaza cy’Imana nicyo ntegereje.
Brave: niba se uri imfubyi kuko utagiye mukigo cyita kumfubyi cg wagitorotse?
King: harya wowe ko utanyibwiye witwa nde? Sukugusuzugura ariko ntunyumve nabi?gusa nari mfite famille ariko byabaye ngombwa ko mpava kugirango nkize amagara yanjye
Brave: umva rero wamwana we ugomba kumbwira impamvu wavuye iwanyu nako ngwino mbanze ngusubize iwanyu urabisobanura tugezeyo wasanga aribimwe byabana bananiye iwabo bigira uturara
Brave arashaka gusubiza king kwa darling?