Duherukana stone yiyemeje gukora igishoboka cyose agashyigikira umuvandimwe we
Stone: ndabizi si urwitwazo nubwo tutari abavandimwe buzuye ariko ibyo ntacyo ubivuze ubu icyo ndeba ni icyo nakora cyakurengera.
Niala: King reka darling tumujyane kuri polisi ?ubundi we byagenze bite kugirango bigere aho king bamutwika ikiganza?
Stone: sha nia ntiwakumva ibibera murugo gusa nijoro mama yimye king ibyo kurya ngo ntabyo aba yakoreye sha niala wumveko nibyasigaye yabihaye imbwa ariko ngo king aburare king rero yabonye inzara imwishe ajya gufata icunga yarabonye ngo arirye nibwo mama yamugwagaho sha yamukubise cyane pe ntacyo narimfite nakora kuko mama yari yahindutse nkintare gusa ndicuza impamvu ntacyo nakoze
Niala: ariko king yakubabariye wowe umva utekanye pe
Stone: ubwo mama yakomeje kumukubita arinako king asaba imbabazi maze ntiyamwumva Niko gufata icyayi gishyushye cyane maze akimusuka kuntoki ngo ni igihano cyabajura
Niala: omg mbega umugore aha ariko Uzi nikindi ntiyagukorera ibi ngo mbyihanganire king ngiye kumurega ahanirwe ihohotera agukorera
Stone: niala sinshyigikiye ihohotera rikorerwa king ariko nanone ndumva gufungisha
Niala: (amuca mwijambo)wikwitekerezaho hano turareba inyungu za king nubundi mugihe cyose ataramenya amakosa ye nuburemere bwayo ntazahagarika gutoteza king
Stone: Niba byatuma koko amahoro agaruka sinabirwanya
King: ariko muri mubiki koko ubwo murumva ibitekerezo murimo bikwiye?hanyuma x tuvugeko afunzwe ninde uzita kumuryango ninde uzakurikirana company ya data ngaho mbwira niala tuzabaho dute twemere tujye mu bigo byimfubyi kandi dufite umuryango?
Niala: nonese king we ubundi bwo ubayeho?
King: kuba ndiho nkutariho ntibisobanuye kwangiza ubuzima bwabavandimwe banjye
Bakiri muribyo mwarimu yarahatungutse maze abonye ikiganza cya king cyabaye uko cyabaye ubwoba buramwica maze aravuga ari:king umuntu wakugize gutya ninde koko?
Niala (yitanguranwa):ni mukase wabikoze rwose mwarimu king acyeneye ubufasha bwawe kuko so inshuro yambere amuhohotera
Tugaruke kuri darling na brad bari kuganira mbese ibiganiro byashyushye
Darling: hhhhhh Uzi ukuntu rocket yari yishimye ngo ngiye kumubyarira agakobwa azi ngo disi ni ake?
Brad: njye iyo natekerezaga ko umunsi azadufata azatubagira ibisiga ndetse nkirukanwa numvaga nsheshe urumeza
Darling: ubu ntacyo gutinya kuko ninjye nawe gusa ndi uwawe nawe uri uwanjye
Bakiri aho bumva abakomanga
Darling: dear wasanga ari byabyana bivuye Ku ishuri wowe ca mugikari batakubona ibibazo byabo sinabikira
Brad akimara kugenda darling yarakinguye atungurwa no gusanga ari police ashya ubwoba atangira guhoza umwana utariho kurira kuko yaremeye ajya kumukangura police yasanze ntampamvu yo guhita bamujyana ako kanya kubera aribwo akimara kubyara ariko biyemeje ko bagomba kumucungisha ijisho.
Police irangije akazi kayo isubirayo bakorenga gato dore ngo darling arahuka kuri king agakubita kuri iyo nshuro stone yagerageje kurwana kuri king ariko nyina akamunaga hirya kure gusa icyo darling Atari yamenye hejuru ya gasopo bamuhaye yo kutongera kugira umwana ababaza bari basize umu police ugomba kumenya Niba koko atagihohotera umwana ako kanya bamwambitse ipingu ndetse nababandi baragaruka bakamutwarana n’umwana bamufunze mugihe akimara nkicyumweru gusa mugusohoka yasohokanye Indi migambi mibisha
Murugo king na stone baraye munzu bonyine ariko ntacyo byari bibatwaye cyane ko bari bafite amahoro byibura bwarakeye mugitondo maze king arabyuka NGO yitegure kujya Ku ishuri abyukije stone yanga kubyuka doreko rwose atakundaga ishuri
King:ese stone nuku uzahora ndakwinginze byuka tujye kwiga ?
Stone:muvandi basi reka uyu munsi wonyine ndagusezeranya ko guhera ejo nzakunda ishuri kandi nzarinda ijambo ryanjye please???
King:ubwo ubinsezeranyije reka nkureke wiyiteho sibyo?
Stone:urakoze bro yego ndiyitaho kandi nawe ugire amasomo meza muvandi.
King:sinsange wazerereye NGO nuko mama adahari.
Stone: I promise sindi buve hano irungu nirinyica ndasoma udukuru two kuri the ntaco stories production
King yagiye Ku ishuri gusa nanone yakubita agatima kumubyeyi we yafungishije akumva yakosheje ari muri ibyo bitekerezo niala yamukozeho kugirango akurikire mwarimu king ahita ataka cyane
Niala:king bite ko ngukoraho ugataka
King:Uzi ibiti nariye shn ntiwabyumva pe nanubu ndacyababara
Niala: shn ngiye kwiga karate maze nzakubite cya Darling kikubabaza
Niala:wabikora se?
Niala: nuko utarambona rero garuka ukurikire mwarimu kugirango uzabone uko uba dogiteri(doctor) sibyo?
King:yego Nshuti yanjye gusa uko byamera kose ESE uzanguma hafi?
Niala:icyo kibazo umbaza nibwoko ki?kuki se utekereza ko ahubwo nzakuva iruhande?
King:nuko ntazi ikizakurikira nyuma yo gufungurwa kwa darling?
Niala: king tuza ariguhanirwa ibyo yakoze reka tureke kumutekereza wabona ahindutse.
King:aha biri kure pe gusa basi uzangumishe hafi yawe ndumva mfite ubwoba.
Niala: niba kugusezeranya aribyo bikumara ubwoba ufite narangije kubikora ndabigusezeranyije ko ntazava munzira yawe nzaguma kugufata ikiganza aho uzajya hose,ibyo uzacamo byose nzaba mpari Ku bwawe.
amasomo yararangiye maze amasaha yo gutaha ageze buri wese arataha king mukugera iwabo yasanze stone ahagaze Ku irembo nigikapu.
King:stone ugiye he nigikapu koko?
Stone: vuga gake wisakuza muvandi ndagukunda kandi ntuzanyibagirwe va hano ugende?
King: NGO ngwiki stone mve hano nge he handi x erega hano ni murugo
Stone: wanyumviye ukagenda koko genda kandi ibyiza ntuzagaruka yaba njye yaba Cindy utarakumenya ntuzatwibagirwe menya neza ko mama bamufunguye umujinya agufitiye noneho arakwica nzi neza ko nubwo wabaho nabi ugomba kubaho mama yarahiye ngo aragukurikiza data nibwo nasobanukiwe ko ari nawe wamuhuhuye akira utu dufaranga natwibye mu gikapu cya mama ntitwabura icyo tugufasha.
King: urakoze muvandi ariko se ndabasiga
Bakiri muribyo darling yarasohotse mukubona king yinjiye munzu asohokana umuhini
Darling: vayo wankunguzi we uno umunsi nuwurokoka ijuru riraba riri kuruhande rwawe
Stone yagiye kwitambika nyina ndetse asaba umuvandimwe we guhunga kandi amubwirako atagomba guhangayikira niala azamumusezerera king yarirutse ariko stone niwe wasigaye akubitwa kuko afashije king gucika nyina
King yaragiye ntiyarazi aho yerekeje ntiyumvaga ko aretse ishuri bijyana n’inzozi ze yaje kunanirwa doreko igicuku cyari kinishye maze agwa agacuho asinzirira aho yakanguwe numuvu wamazi washakaga kumutembana ahaguruka awuhunga ashatse agakapu me abona umuvu wagatwaye nawe imvura yari imumereye nabi cyane yavuye aho ajya kwikinga munsi yigiti NGO Abe ayugamye ndetse asinzirira aho yakangutse bwakeye abantu bajya mukazi akabona ahantu aherereye ntahazi ndetse nabantu bamunyuraho bwari ubwambere ababonye byaramucanze ahagurutse NGO agende yumva arababara umutwe cyane ndetse ari no gutengurwa cyane .
King avuye murugo atazi iyo ajya?ubuse arabaho ate?