IRIBA RY’IBYISHIMO EPISODE 3

Duherukana amyra ubuzima bwe  buri habi , rocket amusaba ko yabaho

Amyra: Chn narindiho nkutagufite pe gusa ndishimye kubwuyu mwanya byibura tumaranye king wacu uzamwiteho neza kdi sinkubujije  gushaka undi mugore nubona bikwiye ariko uzakore ibitazangiza ubuzima bwumuhungu wacu.

Rocket:Amyra nshaka gukosora amakosa yose nakoze rero mbabarira winyima amahirwe yo kubikugaragariza.

Amyra:ntakibazo nzaba nkureba aho nzaba ndi hose.

Bakiraho darling yahise ahagera maze bose baratangara.

Rocket: darling uje gukoriki hano ko nziko ntawakubwiye.

Darling:egoko si woe wambwiye nijoro ko Amyra agiye kubyara raa ?

Rocket:ah sorry nari nabyibagiwe gusa byaba byiza ugiye ubu tuvugana right?

Darling: ariko chr wabaye iki NGO ngende ?

Rocket: ntiwanyumvise nkeneye kuba ndi kumwe numugore wanjye.

Darling: NGO nde kuko abyaye she niyompamvu unyirukana wibukeko nanjye nakubyarira aya mezi yose tumaranye ahindutse ubusa

Mugihe bakiri muribyo amyra yahise ashiramo umwuka rocket Ahita ajya guhuruza muganga

Byabaye ngombwa ko bamushyingura maze rocket atangira ubuzima bwa wenyine  gusa ubuzima bwa wenyine byari bimukomereye igitangaje yaje gusezerana na darling NGO amufashe kurera king nguko uko king yatangiye urugendo rwe abana na rocket ndetse na darling.

Sharty we kwakira ko mushiki we yapfuye byaramunaniye noneho  hakubitirako yagiye kubera nyina agahinda kakamwica

Tuze nyuma y’imyaka 10

Hari umwana muto wumuhungu uvuye kuvoma mugitondo cya kare maze yinjira murugo rukize kandi uko mbibona harimo robine yamazi uwo mwana yarakarabye maze yambara uniforme maze afata amakayi ye ajya Ku ishuri akigerayo mwarimu amuhanira gukerererwa abona kwicara maze umwana bicaranaga ati:ariko king ibi bizagarukira he ujye ubyuka kare maze ubibe amazi aho gukerererwa buri munsi njye birambabaza kukubona gutyo.

King:niala narabigerageje ariko ubwo yamfataga narakubiswe hahandi numvaga nakwiyahura

Niala:ehee uramenye ntuziyahure king ubwo se waba unsize he?

King:uziko iyo tugiye kuryama areba imibare igeze muri conteri twabyuka akongera akarebamo iyo asanze hari numubare wavuyeho kaba kambonye gusa sinziyahura  kandi yambujije kubibwira papa uretse ko ntajya kumutesha umutwe arwaye

Niala: shn wihangane pe ariko kuki mutamuvuza koko?

King:mama yarabyanze kandi ubu papa ntakiva no muburiri gusa nubundi mbere twamujyanyeyo agifatwa bavugako batamuvura kuko afite ikibyimba mu bwonko kandi bisaba amafaranga menshi darling yanga kugurisha bimwe mubyo dutunze ngo tumuvuze shn niala iyo ntekereje ukuntu bavugako batabona uko data avurwa keretse bamwohereza mumahanga numva bintera imbaraga zo kuzaba doctor w’indwara zo mubwonko maze nkafasha abantu byoroshye

Niala :nonese king waretse nkakubera mama wawe?

King:hhhhhh gaceze amatangazo ubwose wambera mama ute kandi nkuruta ?

Niala:king ndi serious please?

King:saw mama nonese mama ko nshaka konka?

Niala: hhhhhh reka reka igisore nkawe se kironka?

King: ahubwo se niala wowe wagize amahirwe yo konka bimera bite?

Niala:king mwana wanjye sinanze Ku konsa  kubwubushake ahubwo nubuzima butankundiye byari kuba arishema kujya mvuga mubandi ko nanjye nonkeje byumwihariko umwana mwiza nkawe  gusa isi yanjyiriye munzira maze isiba inzira zose zagombaga kutugeza kuri izo nzozi idutandukanya by’iteka.

King: niala urantangaje uziko unsubije nkaho ari mama uri kugukoreramo?

Niala: nubundi ndi mama wawe ,king reka twige sha dore aho twahereye  twiganirira

Kurundi ruhande darling yarahagaze mumuryango ubona ko akuriwe cyane maze yumva umugabo we amuhamagara(rocket) mumutima ari:ariko nkuyu  aba ambaza iki ubu na ryatuma rye kandi nanone ariko ubundi ko ntacyo acyimariye uwamukura munzira ahubwo ko mbona yenda no kumaraho utwo nsingaranye NGO ndamwitaho? Akiri aho harakandi kana kaje kamukoraho asa nuvuye mubyo yatekerezaga

Darling: ooh ese stone ni wowe?

Stone:mama ntiwumva ko papa agushaka kandi nabonye nimiti ye yashije mama nukumugurira Indi

Darling: stone gahungu kanjye keza tuza ntugire ikibazo naho so ndaje mwitabe wariye?

Stone:yego mama na king namusigiye,na papa yariye

Darling: NGO NDE nande stone twumvikane nusonza jyufata ibiryo urye ibyabandi ubyihorere so wamuhaye ibiryo uhawe uburenganzira nande?

Stone: ariko mama yaramaze igihe waramwimye ibiryo kandi kubona papa ashonje kandi arwaye birambabaza cyane

Darling: yamaze haribyo se aba yahashye ?kandi ibyo nakubwiye ubizirikane niba udashaka kunyanduranyaho

Stone: yego mama ndakumva rwose.

Darling :ubundi amagambo usigaye umbwira uba wayavanye he?

Stone:ubona ava he handi Atari mu kanwa se gusa mama ujye ukora ikintu kitazatuma wicuza Reba nkukuntu ufata king

Darling: ziba aho se nyine?

Stone: umunsi kiriya gihombo kinyuramo amazi cyazibye nanjye nzaziba ibyiza wajya kwitaba data

Darling yahise ajya aho rocket aryamye atangira kumubwira ari:ariko wowe urambaza iki kuki ukomeza kumena amatwi

Kureba aho rocket Yooo disi rocket yarananutse cyane bikabije pe.

darling yatangiye kumwishongoraho amubaza impamvu aba amusakuriza kandi nubundi ntakintu akimaze

rocket atangiye kumusaba amazi yo kunywa yari kukameza kigitanda darling arayafata maze ayamumenaho muburiri uko yabikoraga niko stone yabahengerezaga murugi abibona

rocket amarira yatangiye kumushoka kumatama yagerageza kuvuga ijwi ntirisohoke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *