IRIBA RY’IBYISHIMO EPISODE 1

Iriba ry’ibyishimo ep1.

Dutangiriye murugo rurimo umugabo n’umugore gusa ubitegereje neza bose barakaye ndetse  bafite n’agahinda

Bidatinze umusore ubona ko akuze bitari cyane asohoka mucyumba n’ivalise ye maze wa mugore aba aravuze ati:mwana wanjye Rocket wanyumviye ko ntakwanze Koko ukareka kudutera umugongo gutya koko ese urumva ariyo mahitamo yawe yanyuma yubuzima ese ntuzabyicuza?

Rocket:mama sinzicuza ko ngiye kubana na Amyra icyo nakwicuza nukumureka akanca mumyanya yintoki ndabizi mufite impamvu nyinshi mumpa. ngo nkunde mureke ariko mwikwivuna sinamureka kabone nubwo byansaba kumena amaraso nabikora ariko nkamugumana

Papa rocket warumaze umwanya acecetse ati:hmm akabi gasekwa nkakeza Koko nivune ndere umwana mushakire buri kimwe ariko yange ansuzugure Niko sha umaze kwiyumvamo ibiki bituma witwara uko wiboneye imbere yanjye ?

Rocket:Papa sinatinyuka kugusuzugura ariko aha turavuga kuhazaza hanjye ndetse namahitamo yanjye rero kuba ntumva ikintu kimwe namwe ntibivuzeko mbasuzuguye nzakomeza mbubahe kandi mbakunde nkumuryango wanjye  gusa ngomba gukurikira amahitamo yanjye amyra tuzabaho uko dushoboye ariko tuzabaho.

P.rocket:nibyo uhisemo?urenge uwo muryango wibagirwa ko ndi so nuyu ari nyoko

Rocket:Papa sinzi ikiguteye kumbwira uko gusa wibukeko ngejeje igihe cyo kubaka urugo  nabubashye kenshi kugeza ubwo nkibana namwe munzu kuko mwabinsabye nakabaye naragiye cyera ariko narabubashye nkababyeyi  ariko Amyra numwana mwiza

Se ahita amuca mu ijambo

p.rocket:sinzongere kumva icyo kizina muri uru rugo uwo munsi tuzareba imbwa n’umugabo sha.

Rocket:ariko  Papa ntampamvu yo kugirango umwe muri twe ahinduke imbwa kandi duhuje amaraso icyo ntavuze wibwire winsuzugurira umugore kuko nawe azaba umubyeyi w’umuntu rero niba aribyo muhisemo ndagiye gusa mwanca mumuryango ndamaraso yanyu ibyo mubizirikane yarasohotse nyina aratakamba ariko biba ibyubuza kuko Rocket yari yamaramaje yahamagaye murumuna we saavi ntiyitaba Niko guhita afata umwanzuro wo guhamagara Amyra amubaza aho ageze

Amyra: darling aho twumvikanye nahageze ahubwo nakubuze ugeze he?

Rocket:sha dear narindi muri rwaserera no murugo ese wowe byagenze bite ?

Amyra:chr biragoye kubikubwura gusa nitutitonda turashiduka biturangiranye kuko ubu tuvugana sinzi uko mama abyakira pe

Rocket:Amyra ariko natwe batwimye uburenganzira bwacu bwo kubana mu mahoro.

Bidatinze rocket yamugezeho maze bafatanya urugendo ariko hari ikintu kimwe cyatunyuye amyra akimara kugera aho bagombaga gucumbika

Amyra:wooow dear wabikoze ute Koko ?reba ukuntu disi wahateguye mbese kumwe mbikunda chr nkunda ko uzi ibinshimisha kandi nzabikubahira igihe cyose nzaba ndiho ndetse nindamuka mfuye nzasiga mbitoje abazadukomokaho bibe umurage  wumuryango wacu abaturwanyaga bazatwigira ho isomo maze bifuze ko ryaba ari ishuri bazoherezamo abana babo ngo nabo bige ariko haricyo bazaba bataramenya

Rocket:ni ikihe se love?

Amyra:nuko ntawuzaba ahejwe buri wese ushaka gufata isomo tuzamwigisha ntakiguzi.

Rocket: wooow njya kuguhitamo mubandi Koko sinari nibeshye bizabe uko ubivuze mukunzi.

Eeh chr nibagiwe kubwira saavi ko nagiye gusa antera impungenge ko nawe bazamuhatira kubana nuwo adashaka.

Amyra:azakurikiza mukuru we?

Rocket:oya shn ndashaka ko  saavi basi we azakora marriage ntazabe nkatwe ngaho rero twatangira nkagutembereza urugo rwacu rushyashya.

Kurundi ruhande harahantu mugaturage mukwinjira munzu imwe harimo akana kagahungu kari mukigero cyimyaka nka 16 kari gusoma urwandiko ari nako amarira ashoka maze gasohoka kiruka gahamagara nyina maze nyina ati:sharty bigenze bite ko urira?

Sharty:mama byose ni wowe wabiteye ntiwagombaga kubangamira amahitamo ye none yahise mo kwigendera ubu se ko nubundi yamusanze wungutse iki mama mbwira mushiki wanjye yigendeye mama ese tutongeye kumubona?

M.sharty: sharty tuza Mushiki wawe Amyra turamubona ariko ubundi atinyuka ate kugenda atavuze ?

Sharty:ntubona ko se yabishyize murwandiko ko wari kubangamira umwanzuro we iyo abikubwira?gusa mama uzicuza kubura Amyra mubuzima bwacu wirengagije icyo yaratumariye mama kenshi najyaga nibwira ko ndi munzira ya nyayo ndetse nkayonyuramo nihuta ariko simenye ko  nayobye amyra niwe wamenyaga ko nayobye mase akangarura munzira nzima ngirango utumva icyo avuze mubuzima bwanjye niba udashaka kumbura kemura ibibazo byawe na Amyra hakiri kare

m.sharty:harya njya kugise cya Amyra waruhari?

Sharty:oya ,kuberiki?

m.sharty:kuko utandusha kumenya ikiza gikwiye umwana wanjye.

Nyuma y’imyaka ine(4)

Turabona umuntu usohoka miri company imwe kumwitegereza ni Rocket ndabona atarahindutse pe ageze kimodoka ahasanga umukobwa muto kandi mwiza ahita amuba za ati: darling ko uri hano ni kuberiki

darling:wumvaga se ntahagera  humura nje nkumugore wawe Rocket ntabibazo nguteza?ahubwo dutahe dore maze umwanya ntegereje ko usoza akazi.

Ese Rocket na Amyra byagenze bite?

Uyu darling x apfana iki na rocket cg rocket yaje gushaka undi mugore ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *