Twasize Nelly amaze gutwika akazu milla na Amelia bari barimo ndetse agarutse kureba Niba koko bahiye
Dukomeze
Yarungurutse mu idirisha ryari aho arebye aho baguye cyagihe arababura yibaza aho bagiye biramucanga agiye kumva yumva bamukomeye amashyi Inyuma ye yasanze bari milla na Amelia ndetse na Kane ahari amutunze imbunda
Amelia:wooow umunyabwenge wacu Nelly wari warigize intavugirwamo wumvako uri hejuru yabantu Bose Nelly igihe cyawe cyarangiye kuramo iyo mask wambaye ireke gusebya izina ryundimuntu utandukanye nawe ..
Milla:erega byakurangiranye ibyo wapanganga byose bigiye hasi igisigaye nukwishyura ubuzima bwumwana muto wishe nubwo ntagiciro cyabwo wabona ariko amategeko arahana ndakeka ugiye no gusubukura igihano wasize utarangije uyu niwo mwanya wo kukirangiza
Nelly:murakeka ko birangiye se ntabwo birarangira nimwe mwampemukiye sinjye wabahemukiye kumbe nkabona mucecetse naho Mwari mutegereje kunta mumutego?
Milla:noneho wabonye ducecetse ugirango turi injiji zabana zitazi kwirwanirira umva waribeshye kandi wikwishyiramo koko ko wahemukiwe ahubwo niwowe wahemutse amategeko ariho kugirango ayobore abantu munzira nzima uyarenzeho wese arabihanirwa nicyo cyabaye kuri papa wawe we yemeye igihano cye ariko wowe ntiwemeye ko yahaniwe amakosa ye ahubwo watumye urwango ruyobora ubwonko bwawe genda rero ube ubikiwe mwicumbi ritazakurihisha ibyo kurya nibyo kwambara aho kuryama nibindi byinshi uzakorerwa kubuntu ariko uzahave wize icyo ugomba kwiga uzahave wize Ubumuntu numutima ubabarira kuko uzabana nabandi nugira amahirwe ugahabwa igihano kizatuma ugaruka ku isi yo hanze ariko nibitaba abo muzabana yo uzababere mwiza ubabere urugero rukwiye kandi uzagire umutima ubasha kwakira ibyakubayeho maze nyuma yibyo uziyunge nabana bawe maze ubabere umubyeyi mwiza nubwo muzaba mutari kumwe
Milla yamaze kuvuga uko abandi ba police barahagera maze bambika Nelly amapingu baramutwara
Yajyanywe kuri zein station maze bamukorera dosiye
Tuze kuri akram na papa we Kevin bari murugo maze babona amakuru avugako nyina yafashwe bahise bihutira kujya kuri zein station ngo bamenye uko byagenze
Nelly agikubita amaso umuhungu we akram yabonye agahinda kuzuyecmumaso humwana we ndetse na Vicky warutarasobanukirwa neza nawe yarahari atangira kubaza nyina impamvu badataha murugo Nelly abura icyo yasubiza
Tuze nyuma yiminsi murukiko
Micha ari imbere ari gutanga ubuhamya
Micha:hari mugitondo twari tugiye Ku Ishuri twari twakererewe ariko ntibyari cyane nicha yumvaga atameze neza ndetse yatangiye kubura imbaraga yicara aho twari tugeze mugihe nashakaga uko namutegera ngo asubire murugo imodoka yaraje iraparika havamo umugore atwemerera kutugeza murugo maze nkita kumuvandimwe
Namusabye ko ahubwo yatujyana kubitaro bakaba bamuvura kuko nabonaga arushaho kuremba maze uwo mugore aratwemerera tujya mumodoka ngo atujyane kubitaro ariko twabonye arenze kwa muganga tumubaza aho atujyenye ariko ntiyatubwira kugeza ubwo yaje kutugeza ahantu hadatuye abantu aduhambirira mukizu kibi cyane cyuzuye umwanda naramwinginze ngo basi areke umuvandimwe wanjye ajye kwamuganga njye ansigarane arabyanga icyo yansubije nuko yifuza ko twembi twapfira aho yaradusize ajya ahantu tutamenye agaruka nyuma yamasaha 2 aribwo twabonaga agarukanye nakana gato kamuje inyuma gahamagara mama akokanya ikizu twariturimo cyarahiye impanga yanjye nisha ntiyabashije kuharenga nubwo njye narokotse umugore wadushimuse ntawundi Ni uriya ngo ninelly bitewe nurwango afitiye imiryango yacu niyo mpamvu yashakaga kutwica
Havuyeho micha hagiyeho Vicky nawe nkumwana muto yagombaga kubazwa uko byagenze umunsi yanzu ishya
Vicky:nagiye mwisoko nshaka kugurira mama impano kugirango mushimishe nubwo namubonye agenda ndamukurikira kugirango mutungure nyuma naje kubona yinjiye mukizu maze ndamukurikira kuko hatabonaga nacanye aka buje narimfite gusa numvise harikintu ngonze ntigeze nsobanukirwa maze nta umwambi hasi nkomeza gukurikira mama akokanya numva ahantu turi harahiye nyuma yakanya gato nubwo akram yaje akankura mumuriro .
Hazanwe nibimenyetso bigaragaza ko Nelly ariwe wahaye Corey ibiyobyabwenge harimo ya video namafoto
Nelly byarangiye bamukatiye gufungwa Burundu cyaneko hiyongereyeho nicyaha cyo gutoroka gereza
Nyuma yibyo Nelly yajyanywe aho agomba gufungirwa
Nyuma yiminsi 2 Nelly yarasuwe maze asanga Ni akram
Nelly: akram uje gukora iki koko mujye kure yanjye sinshaka gukomeza kubateza ibibazo pe
Akram: mama ndashaka gutangira kugira umuryango mwiza mama ndagusabye mbera umubyeyi mwiza kuva uyu munsi akira igihano wahawe kandi ugikore rero nzakubera umwana kandi mama sinzagutererana habe nagato ese mama ntanubwo wicuza ibyo wakoze koko?
Nelly: akram biragoye kugira icyo nagusubiza gusa sinzi icyo nakoze ngo imana impe umwana mwiza nkawe kuba ndi hano ndabikwiye pe sinzi nubundi iyo bampa igihano cyari gutuma nsohokamo hano uko nari guhuza amaso nabandi bantu nahemukiye gusa ntamahitamo mfite sinasubira inyuma genda wowe ntuzabe nkanjye .
Akram yavuye aho maze yiyemeza kujya muri buri muryango awusaba imbabazi kandi koko nKuko yabyiyemeje yarabikoze
Haciyeho amezi abiri milla yagiye kwerekana Kane iwabo ndetse ababwirako ariwe rukundo rwubuzima bwe kandi bifuza kubana kuko batifuzako harikindi kizabatandukanya
IHEREZO RYINKURU IJWI RYIBANGA