𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚
{𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞}
•
°
•
°
•
•
𝐄𝐩𝐢𝐬𝐨𝐝𝐞 𝟑𝟏
•
°
•
°
•
•
Duheruka Boss hari message yakire ese yari message bwoko ki? Reka dukomeze ntagutinda..
Mbere yuko ibyo byose biba reka badusubize inyuma gato igihe James yari ajyanye umutwe wawundi yari yamaze kurasa mumutwe
Burya yajyanye na phone zabo zose aba acometse kuri machine arazinjirira kurwego ntamakuru namake yasigajemo atayakoreye Copy
Kuko rero gukuramo password atari ikintu kirenze kuriwe yahise afata phone imwe muyabyabirara ubundi yandikira message boss ati
Boss ubu tuvuye iwe ntakimenyetso nakimwe tuhabonye rwose ni umwere ikindi nabonye njyewe nuko nabonye ari umuhanga azi no gutwara imodoka kuko niwe udutwaye turi kuza rero uyu ntazagucike kabsa
Iyo niyo message boss yakomeje asoma ariko akavuga ati niba police yahageze imbunda barazibafatanye, niba bazibasangane barakora iperereza phone zabo se zo ndagirante bahu aho ibyange ntibyaba bigiye kujya hanze?
Yahise ahamagara Shema yongera kumutegeka kutagira ikosa narimwe bakora ahubwo ahita abategeka guhindura mission abategeka ko bagomba kujya kumushimuta bakamwirwariza iwabo
Mwibuke James ni muzima nukujijisha
Aho ari rero bamucometseko ibiserumu byo kumwongerera amaraso kandi hari n’ umupilice umuri impande kugirango nakanguka aze gusobanura uko byagenze
Gusa nubwo bamurinze nta mbunda police yigeze ifata kuko umwana yari yamaze kuzinyereza cyera
Phone zabo zo zari zamaze kuba ubushwanyu
Izo phone zabo rero bari bazitoraguye ni uwo mupoloce wari uzifite kugirango bazazifashishe mu iperereza
∆
Inama y’ abakobwa irarimbanije
Divine: ngaho tubwire nyine wowe uwo mushinga wawe twumve
Claire: ibyo Carine yarimo avuga bishobora kudukoraho ahubwo mfite igitekerezo kimwe
Nubundi nabonye uriya musore nubwo ntazi icyo akora ashobora kuba afite amafaranga
Njyewe rero mfite igitekerezo cy’ uko twabanza tukamurya amafaranga ubundi twamara kuyatsindira tukazamusebya kurwego rwo hejuru
Divine: eeehh ubwo hajemo amafaranga aho ho ndabyumva vuba
Claire: nubundi ugomba kubyumva kuko ni wowe byose tuzabikesha
Carine: ariko sha ako gatekerezo nisawa byatuma natwe ubwacu dutera imbere rwose
Claire: yego nyine kandi ubwo nibwo kwihorera biraba bitangiye nyuma mfite umupangu karahabutaka wo kuzihorera kurwego rwo hejuru
Divine: tubwire byose nyine twumve wasanga nawe hari aho wize nabi
Claire: nyine byanga byakunda wowe azagukunda cyane nawe rero ugomba kumwumvisha uburyo ki umukunda kandi wifuza gushyingiranwa nawe
Gusa Divine nongere mbisubiremo ikosa utagomba gukora nirimwe ni ukumusura muri Getho kuko nuramuka ugiyeyo gato kidogo ntago uzabasha gusohokayo rwose
Divine: komeza umbwir nkuteze yombi
Claire: sasa wowe numara gutsindira umutima we kandi kuko azaba agukunda cyane ibyo uzajya umusaba byose azajya abiguha kuko agukunda hanyuma nitumara kuyarya yose rero twayahaze muzatangira mutegure ubukwe sasa kuko aho niwo kwihorera kwanjye kuzaba kugezweho
Divine: ngo ntegurane nawe ubukwe kandi hoya ibyo byo ntago bikunda
Claire: tuza ariko wumve birangire, muzategura ubukwe hanyuma nibaza gusaba ni babure umuntu hanyuma nzaba nabateguriye ibaruwa niyo bazahasanga bayisome babe barasebye nanjye mbe ndihimuye
Divine: eeeeeh mbega igitekerezo kiza we sha aho uzaba umwemeje rwose
Carine: ariko mwarasaze rwose ubwo murumva muri kubitekereza neza, hanyuma se iyo hajemo ibintu by’ ubukwe ko hazamo nabayeyi ubwo ababyeyo muzashyiramo abahe?
Ubundi se bwo murumva police bitazarangira ibijemo bakadufunga twese
Mwitonde mubitekerezeho neza
Claire: humura chr njyewe umushinga wanjye nawizeho bihagije
Urumva amafaranga tuzamurya niyo azadufaha muri ibyo byose ntago tuzabikorera inaha kuko bazatuvumbura
Hanzaha hari abantu benshi beshonje babuze amafaranga duhereyeb kundaya zirirwa hanza aha
Dushobora gufata mo imwe tukayiha kuri ayo mafaranga ubundi ikadukorera umuti
Divine: gute ubwo tubwire neza twumve ko ntangaru nimwe izaba irimo
Claire: hoya ntayo ngewe sinjya nkora ibintu birimo ingaru
Sasa rero guhera none tuzashaka sim card zumuntu utari uwinaha nizo turaba dukoresha
Muri ino missino hanyuma nibyo nababwiraga tuzashaka indaya ariko ikuzemo gake tuyikubite kuri ayo mafaranga hanyuma izitwa mukuru wawe , uzabwira Moise ko ntababyeyi ugira hanyuma ubana na mukuru wawe gusa
Ibyo nibivaho naza kugusura uzajya kuri iyo ndaya nayo tuzayikodeshereza ahantu runaka hatandukanye noneho byose bizajya biberayo urumva nawe agomba kumenya byose
Hanyuma rero kuko ababyeyo bawe bazaba barapfuye niwe bazaza kugusaba
Rero muzapanga byose umunsi wubukwe baze gukwa basanga hafunze
Kuri uwo munsi rero account zose zo kuri Facebook n’ amafoto tuzahita tubikuraho ikindi Divine ugomba kumekinga sure ko ntafoto yawe afite
Aho rero police ntago izadukurikiraba kuko ntaphone nimwe bazadushakaho ngo batubone kuko ntanimero nimwe izaba itubaruyeho
Divine: hanyuma iyo ndaya aho izaba iba ho ntibazayisangayo
Claire: bayisangayo gute se kandi ko nawe wasaze urumva azahita yigendera utuntu twose adusige nyiribyondose usibye kizasobanura ko abo bantu atabazo baje bashaka inzu yo kubamo hari ikindi yaba azi
Carine: mana weeee uziko uwo mushinga ufatika we
Divine: sha genda ndemeye uri umuhanga pe
Claire: pfa kwitwararika rwose kuburyo hatazagira ikimenyetso nakimwe gisigara inyuma ikindi kintu cyaba kiza ahubwo wowe Divine nimumara guhuza neza uzahite usiba amafoto yawe kuri Facebook kugirango utazajya ukomeza kuyabikayo akazajya aya downloading hanyuma akayabima
Ukazizera neza ko muri phone ye atanayabitse kuko nubundi ariya mafoto ikihamijwe ni ukugirango amukurure
Nizere ko rero uri tayari rwose tugiye kumweza
Divine: genda wagikobwa we uzi ubwenjye sha aha ho naho yabaubugenza cyaha bwawe kuzadufata ntibyakunda cyeretse umwe muri twe atuvuyemo
Claire: humura rwose kandi ndumva tuwunogeje ka nanigire mumirimo mama ataza kundenza urugo tuzakomeza tuvugane kuri phone nuburyo Divine yabona iyo simcard nshyashya
Abakobwa bose bahise basezeranaho ariko bishimye cyane kamwe kajya iwabo akandi kajya iwabo
∆
Moise yahamagaye Jaque aramubwira
Jaque: nonese ko umpamagaye ijoro ryose man n’ amahoro koko noneho wabaye iki?
Moise: umva bro birakomeye pe Sandra avuye hano gusa byari bikomeye pe sinjyewe ubonye amva mumaso wumve ngo nanjye byandenze noneho
Jaque: ndasira nyine kumirongo numve ibyaribyo mbashe gushona
Moise: umva yasaze rwose ngo ashaka ndekana na Mutesi cyangwa ngo tubane umva ndamwinginze ndamwinginga kubwamahirwe mbona aranyumvise nukuri mfasha ndakomerewe
Jaque: ngo ashaka iki?
Moise: ngo agakungu kanjye nabakobwa arakarambiwe sasa ubu ashaka ngo mpitemo we cyangwa abo bakobwa kandi ngo nintahitamo we ngo uwo nzahitamo wese azadutwikira munzu rwose
Jaque: yewe ko numva wikururiye ikishi , harya ubundi ntiwambwiye ngo Sandra mwakundanye kuva kera ngo wakundanye na Mutesi kugira ngo mumurye amafaranga ye?
Moise: yego man
Jaque: ntibyarangiye se? Wakatiye umuginga ukagumana nuwo sandra wawe
Moise: warasaze njyewe ntawe ndiwe wo kiwizirika kucyana kimwe man ndacyari muto nkeneye kubanza nkaryoshya nkumva ubuzima ntago nakwibaburiraho umuntu
Jaque: ngaho katira Sandra rero umubwize ukuri akuvire mubuzima kuko igih cyose nakugiriye inama iyo uba wumva wakabaye waranyumvise reka nkurohe nanjye rero nugwamo uzamenye ko ari wowe warwicukuriye
Moise: umva rwose nicyo nari ngiye kukugishaho inama noneho ubwo reka nze nkahamagare ahubwo nkabwize ukuri ntago ngewe nakomezanya nakantu kankontorora
Jaque: ariko abantu biyi minsi mwabaye mute muzi kugisha inama kandi mwamaze kwifatira imyanzuro ngaho ahubwo amahirwe masa
Moise: cyakoze bro reka nkubwire suzi wamukobwa nakweretse kuri Facebook ngiye
Jaque: uwuhe se ko unyereka benshi kandi utwaba twose urya ahanini uba wadukuye kuri Facebook
Moise: ndavuga kakandi yewe kitwa Umwiza Divine ….
Ngo amare kuvuga gutyo sasa umwana ngo abyumve aba arikanze ati:
Uvuze ngo nde?
Moise: mvuze Divine mwana
Jaque: ahaa hanyuma Divine yakoze iki?
Moise: umva uriya niwe ngiye gusorezaho rwose naramuka anyemereye hehe no kongera kwigaragura mubakobwa umva lmana izamfashe rwose
Jaque ngo yumve ayo magambo umujinya uba uramwishe ahita amukupa ako kanya arapfukama arasenga ati mana yo mwijuru mfasha rwose sinkeneye kugongana ninshuti yanjye ariko nanjye nararahiye uriya mukobwa uko byagenda kose ngomba kumustindira ntawamumbuza rwose
∆
Joseph arakomeza atubwira inkuru ati nubwo abantu benshi nadukomeye amashyi ndeste benshi k
Bakifuza kuba bamera nkatwe ariko twebwe twumvaga ntacyo bidutwaye kuko niba hari ikintu nabonye mubuzima bwanjye nkumva ndahikinze migihe uba ukundana n’ umuntu nawe agukunda kuko nahamuaga numutima wanjye neza ko rwose Catherine ankunda kandi byukuri
Ubwo numvise ibintu byose Catherine ambwiy ntekereza kuntu yafashe iyambere nsanga kandi ibyo ambwiye nibyo byari bikomeye rwose ubwo nahise mfata umwanzuro nanjye mubwiza ukuri kubyabaye kuri papa gusa natunguwe nukuntu we yabyakiriye kuko ibyo nari nteze kumva sibyo numvise rwos
Ubwo nahise mubwira nti Catherine mukunzi wanjye nkunda
Nawe ati mbwira nkuteze yombi mukunzi wanjye
Nahise mubwira nti buriya rero hari ukintu naguhishe rwose kandi gikomeye… Narabivuze mbona ahise yikanga maze ahita ambwira ati igiki mbwira unteye ubwoba
Nahise mubwira nti burya wamuntu wahoraga umbwira wabonye mumakuru burya yari uriya mugabo ni papa wanjye….
Nabaye nkibivuga umwana mbona abaye nkumusazi ahita avugira hejuru ati ibyo numvise nibyo cyangwa ndarota uriya mugabo w’ inyamatswa kuriya nibyo numvise byose ni papa wawe cyangwa uriunkinisha ngo tubane umve akamvamo
Njyewe numvise amagambo ya Catherine numva ubwoba nibwose maze ndamubwira ndidimanga nti niwe rwose
Catherine yahise avuga ati mwizana rya yesu abazimu bo munguni zose bashye bajugunywe ikuzimu ntago bishoboka rwose oya oya rwose uriya ntago yaba ari papa wawe shaka ikindi umbeshya pe wenda cyo ndabasha kucyumva naho ibyo byo wakishe rwose………………………Loading part 32
Ibyari urukundo bibaye ibibazo
- Catherine aramwumva se?
- Divine umugambi akaba arawunogeje azabigeraho se?
- Moise agiye gukatira umuntu
- Moise na Jaque ko bagiye kurwanira icyana kimwe
𝐔𝐫𝐚𝐦𝐞𝐧𝐲𝐞 𝐮𝐭𝐚𝐳𝐚𝐜𝐢𝐤𝐰𝐚 𝐧’ 𝐢𝐠𝐢𝐜𝐞 𝐤𝐢𝐳𝐚𝐤𝐮𝐫𝐢𝐤𝐢𝐫𝐚
Nkwibutse ko iyinkuru itambuka kuri Website yitwa ” thentacostoriesp.com “
Niba uri umukunzi w’ inkuru ndende ukaba utarageraho uri gutinda cyane kuko hariho nizindi nyinshi cyane wowe uzatugaye ikindi naho irungu ryo wap ,
Wibuke niba iyi nkuru uyikunze ntuyihererane ukore shere kuri group ubamo usangize ninshuti zawe nazo zunguke ubumenyi wikunguka wenyine
Dusubire kumunsi wejo
𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐔𝐂𝐘𝐀, 𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐈𝐑𝐘𝐎𝐇𝐀