SECRET VOICE EPISODE 33

Twasize akram abwira nyina ko agiye kumufasha ariko ntazongere gusubira muri biriya byaha.

Reka dutangirire kuri kane ari kumarembo yo kwa belyse bisa nkaho hari umuntu ategereje akokanya micha yarasohotse maze Kane aramukurikira micha nawe yumvise ko yamukurikiye maze ahita ahindukira aravuga ati:ko wakomeje kunkurikira bite?

kane:micha ndashaka ko tuvugana?

Micha:tuvugana iki? Njye nawe turaziranye?

Kane:umva micha ndashaka kugufasha ndi inshuti ya milla na corey musaza wawe rero ntakibi ngushakira?

Micha:none niki ushaka?

Kane yamweretse ifoto nelly yambaye mask ariko micha arahakana gusa ahita yibuka ko hari undi muntu yabonye agenda hanze ya cyakizu usa gutyo?

micha:hari undi wadushimuse gusa nusa gutyo nigeze kumurabukwa umwanya muto

Noneho yamweretse ifoto ya nelly atambaye maske micha yemeza neza ko ariwe wabashimuse

Kane :urakoze micha ngiye gufungura ikirego kandi ntamuntu nelly azongera kubabaza

Tuze kuruhande amelia na milla bari mumuhanda bagenda sinzi ukuntu milla yahindukiye maze abona nelly yambaye ya mask maze ahita abwira amelia ati:Amelia ngize igitekerezo reka nelly tumufungishe nitwe agezeho kuva yatangiye kudukurikirana ahari aziko iriya mask tutayimenye ahubwo duhindukire

Amelia :nonese ugiye gukora iki?

milla:Amelia njye ndashaka kumenya icyo nelly ashaka kudukorera reka njye kumuvugisha

nonese ntuwambwiyeko hari umukobwa ukorana na kane usa kuriya ubwo se usanze ariwe?

milla:rata ndamuzi ntabwo nayoberwa kubatandukanya rero tuza wowe unshyigikire

barahindukiye maze bajyenda nasanga nelly

nelly nawe yahagaze ntacyo yikanga

milla:aahhh nitwa milla mugenzi wanjye ni amelia nonese usanzwe uba ino ko aribwo bwambere nkubonye?

nelly:nitwa anne nimukiye ino vuba

milla:niyompamvu tutakubonaga nonese twe turi abavandimwe twakifuza kugutumira nkinshuti yacu nshya hari ahantu dukunda kujya ariko iyo dutorotse murugo batabizi niho tujya tugasinda mbese dukora utuntu twinshi ababyeyi bacu batatwemerera gukora rero niba ubishaka nawe wazaza tukajyana tuzajyayo ejo dore address yaho ubwo uzabitekerezeho uze udusangeyo

Milla yamaze kuvuga gutyo maze arahindukira amelia nawe amenyako igikurikiye ari ukujyenda maze barajyenda

Amelia:biriya nibiki waruri gukora?koko urashaka kurema umubano hagati yawe na nelly?

Milla:rekareka nigute narema umubano numwanzi wanjye gusa mureke akomeze yishuke ko ntawumuzi muri uriya mwambaro yambara yiyoberanyije ndabizi azaza kuko niba atangiye kudukurikirana haricyo ari kudupangira rero ndabwira kane ibyo tuvuganye we Nkumupolice aramenya icyo gukora

Amelia :nonese gahunda yo kujya kureba corey uracyayifite?

Milla:shn ntuziko ubukwe bwagombaga kuba mucyumweru gishize niryo kosa rikomeye naringiye gukora kubana nuwo ntakunda ngo nunge imiryango gusa corey ni inzirakarengane muri ibi sinizeyeko antega amatwi ahubwo se wambabariye ukamperekeza?

Amelia:urabizi sinaguhakanira pe ndaguherekeza Ngufashe kumwumvisha

akrama nawe arikumwe na Paccy murugo kwa paccy

paccy:mama wawe amenyeko uri hano noneho yanyica

akram:ubanza mama rero anarenze urumva ukuntu mwamutinye mwese gusa paccy mama naraye muhaye amahitamo ariko sinzi niba abikora

Paccy:ayahe mahitamo se wamuhaye?

akram:mama namusabye ibintu bibiri najye gereza yitange ahanirwe ibyaha bye cg se atoroke ave mubuzima bwacu bwose ubwo ndaba ntakiri umwana we na vicky Akamwibagirwa gusa nimenya aho aherereye njye nzamwitangira

paccy :ese ntabwo utekereza ko nicha akeneye ubutabera? Gusa nanone ni mama wawe sinakurenganya wamufashaga nonese yahisemo iki?

akram:ntakintu yansubije gusa ndi sure ko atasubira gereza kubushake bwe gusa niyongera gukora ikindi cyaha sindibwihangane kuko nabimuteguje

uko bavuga kuri nelly nawe aracyitegereza address yahawe maze aravuga atu:aya ni amahirwe mbonye naba ngomba kubica kugirango kwihorera kwanjye kuzure maze mpite ntoroka nijyendere sinzagaruke yamaze kuvuga gutyo maze arazibika corey nawe aho yarari yabonye milla na amelia baza bamusatira maze yihutira guhobera milla nkumuntu badaherukanye maze abaha karibu mubusitani yari yicayemo iwabo

Corey :milla nari ngukumbuye nibwo tukibonana kuva nava mubitaro gusa umbabarire ndabizi waratunguwe gusanga meze kuriya

milla:corey twese icyo dushaka nuko utazabisubira pe gusa umbabarire ntabwo nabasha kugushimisha nanjye ntishimye pe sinaguha ibyishimo nanjye ntabifite

Corey :milla ushatse wansobanurira pe kuko ntakintu nakimwe ndi gukuramo

Milla:byaba byiza tutabanye pe mubyukuri nkuko nabikubwiraga nkukunda nkinshuti ntabwo ngukunda nkumuntu wambera umugabo ndakwinginze nyumva pe

Corey:ese nukubera biriya biyobyabwenge humura nzakira kandi tuzabana neza

Milla:gukira kwawe ndabishaka ndetse cyane pe gusa wikwishyiramo ko tuzabana naringiye gukora ikosa ntari kuzibabarira numunsi wa rimwe

Corey:nukuberako ugikunda kane narabobonaga nkabyirengagiza   nkavugango buriya bizashira ariko ndabona bitazashira

amelia:corey ihangane pe rwose bohora milla nkuko wumva umushaka nawe niko ashaka kane kandi na kane amushaka humura ntuzabura abandi kandi nanjye ndahari ashatse yakunyihera nakinaga daa gusa nubwo ntazi ibyurukundo cyane nziko milla akunda kane rero mubohore agende

 Corey :yeah ndabizi nubundi mugumanye icyo nabona ni umubabaro gusa wo kubana numuntu uziko atagukunda yewe atazanagukunda rero singiye kongera ibyaha kubindi reka mbanze nkire nibyambere

Milla:nonese uranyemereye koko ?

corey:jyenda ubeho ubuzima bwawe ntabwo nzakwangiriza ibyishimo gusa ntabukwe bwawe nzataha yewe sinzanagusura  murugo rwawe ntarajya muri rehab

Milla:corey urakoze cyane gusa nanone dufite akazi ejo  harahantu twatumiye nelly turabizi azaza yihinduye ndashaka ko uzaba uhari ndetse na police uvugane na kane muzazane ndabizi nelly azashaka kutwica maze naba agiye muzamufatire mugikorwa

corey:aho hantu ni hehe se?

milla:ndaza kukoherereza address kuri telephone reka njye na amelia tujye gutegura umunsi wejo

Nelly nawe ari gupanga ibintu byose ngo ahite acika akiri kuzinga akram yaraje

Akram:mama wahisemo kujyenda maze ugata umuryango wawe ubwose mama urumva uhisemo neza?

Nelly:ntabwo najya gereza pe rero ubwo aya niyo magitamo mfite kandi uzambabarire akram

akram yarakase ajya mucyumba cye araryama doreko bwari bwije

mugitondo umunsi wageze kuri milla na amelia wo kujya aho bagomba guhurira na nelly bapakira imyenda makeup nutundi tuntu duke maze bajya ahantu hari akazu gashaje katabamo abantu maze binjiramo batangira guterera ibintu hejuru bagura inzoga

maze batangira kunywa bidatinze hari uwabaturutse inyuma abasuhuza ati:hello ndabona mwatangiye ntaraza

Amelia :wooooow anne uraje koko ndishimye pe

milla :urakoze kuza Pe narinziko utaribuze

nelly mwibukeko yavuzeko yitwa anne maze aravuga ati:nanjye ndashaka inshuti rega ino ntabwo nareka kuza ahubwo nanjye reka nze tunywe

nelly yaraje aricara batangirara kunywa maze milla na amelia bigira nkabasinze bahagurutse bikubita hasi bose nelly yabibonye atyo maze arasohoka ajya hanze yako kazu atangira kuyizengurutsaho petrol maze arayishumika

ahita afata agakapu ke ngo atoroke inzu yatangiye gushya  ndetse police nayo iri munzira ntirahagera.mbere yuko nelly agenda yabanje kureba niba koko milla na amelia bapfuye kuko hari idirishya ryari rifunguye maze arebeyemo yatunguwe no gusanga episode ya 16 ……loading

ubuse police iratabara milla na amelia nelly se ntabacika koko?dusubire kumunsi wejo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *