Duherukana akram abaza micha niba uwo muntu uri mwifoto ariwe wabashimuse ?kenny na landry nabo bagiye kwamuganga gukoresha paternity test ngo barebe niba haba harimo papa wa akram
Reka dutangirire kuri micha ubwo bamwerekaga ifoto iri muri telephone
Micha:nonese ko unyereka telephone uzimye ubwo ndareba iki?
Akram:yooo nibagiwe kuyicomeka ariko nzagaruka reka mbe ntashye
Micha:ntakibazo
Micha nawe yinjiye munzu maze ahita afata umupira wimbeho arasohoka yerekeza kwa allan ahasanga milla na amelia
Milla:micha bite ko uri hano
micha:ntabwo nakwihanganira kureba umwicanyi wishe impanga yanjye akomeza kwidegembya? Ndashaka mumfashe
Tuze nyuma yicyumweru harabura iminsi 3 gusa ngo ubukwe bwa milla na corey bube
ni mumasaha yigitondo mama corey yabyutse ajya kureba corey mucyumba cye akomanze ntihagira uvuga maze afata umwanzuro wo kwinjira akinjira yatunguwe no kubona corey aryamye hasi amaze kwitera inshinge ngurwo urwego corey yaragezeho belyse yarikanze arebye kugitanda ahabona nizindi nyinshi yihutiye guhamagara umugabo we maze bamujyana kwa muganga
kurundi ruhande milla nawe ari mumuhanda ajyenda akokanya imodoka imuparika imbere maze urimo arakingura ntawundi yari Kane
kane:injiramo tujyende
milla:tujye he se?
kane yabonye milla atari kwinjira arasohoka amwinjizamo kumbaraga maze amujyana ahantu bari bonyine
kane:umva milla ndabizi uracyankunda wisanga corey utazabyicuza ubuzima bwawe bwose
milla :ntabwo nzabyicuza narimwe ikindi kandi harabura iminsi 3 ngo dukore ubukwe ndetse na invitation yawe nayizanye akira
kane yafashe invitation ahita ayicira mumaso ya milla yose arayishwanyaguza
kane:ntabwo ubu bukwe buzaba kuberako uri uwanjye wowe uri uwanjye ntaho uzajya handi uretse kuri njye milla wipfusha urukundo naguhaye ubusa gusa umbabarire kukubwira ibi inshuro nyinshi nakubonanaga na corey nasomaga agahinda mumaso yawe ntanarimwe wigeze wongera guseka kuva wava mubuzima bwanjye milla sinshaka ko ubaho ubabaye iyo kwa corey aba ariho ubonera ibyishimo nari kukureka ariko sinakureka mbonako aho uri ubabaye
milla yatanguye gushoka amarira maze kane nawe aramwegera gakegake nkugiye kumusoma ariko arabanza aramureka ngo arebe ko milla abyemera abona ntacyo milla akoze bimwerekako milla nawe abishaka kane nawe afatiraho barasomana nyuma nibwo milla yibutse ko afite ubukwe ahita yiyaka kane ariko nubundi yari yakererewe
Kane :kuba utampagaritse nikimenyetso cyuko unkunda milla reka kwihindura uwo utariwe ahubwo uhagarike ubukwe
Milla yahobereye cyane kane maze aramubwira ati:kane mubyukuri koko ntabyishimo nongeye kugira kuva nava mubuzima bwawe urukundo rwawe nirwo runyura rwonyine ngaho mpa akanya njye kureba corey
Kane:nguherekeze?
Milla:oya bishobora kuba bibi kurushaho wowe jya aho warugiye
Milla yamusezeyeho maze ajya kwa corey akihagera yarakomanze maze
Belyse arakingura
Belyse:milla naringiye kuguhamagara ngo tuvugane kubukwe bwanyu
Milla:mama umbabarire pe ntabwo ubukwe bwakomeza mama nanjye nicyo cyari kinzanye
Belyse :nonese ninde wakubwiye ibyabaye byatumye dushaka guhagarika ubukwe humura tuzabusubukura vuba
Milla:mama umbabarire nonese nicyi cyabaye ko numva njye nashakaga guhagarika ubukwe kumpamvu zanjye
Belyse :bivuzeko utaziko corey ari mubitaro?
Milla:oya ntabyonzi pe yabaye iki se?
Belyse:banza umbwire impamvu ushaka guhagarika ubukwe
Milla:aunt ndakwinginze unyumve pe nkubwije ukuri sindabasha kwibagirwa umukunzi wanjye wambere rero nkomeje ibi nyarangira carey mutuje munzu yuzuye ishavu nagahinda rero ndumva byaba byiza tubuhagaritse pe
Belyse:milla umbabarire kuguhatiriza gukunda Corey kumbaraga gusa ubu ntakigukwiye corey bamusanzemo ibiyobyabwenge byinshi cyane niyompamvu twafashe umwanzuro wo kumujyana muri rehab kugirango babanze bamwiteho sinzi uko byatangiye ndetse sinzi nicyabimuteye gusa ndasaba Imana ngo izangarurire corey Wanjye
milla:mama nanjye ntabwo numva ukuntu corey yagiye muribyo byose ariko najyerayo bazamugarura mumurongo muzima kandi urakoze kunyumva na corey nzakomeza kumuba hafi nkinshuti nonese njye kubimubwira nonaha
belyse:oya ba umuretse turamubwira icyerekeye guhagarika ubukwe gusa ibindi ube umuretse nzamuganiriza nitonze
tugaruke kuruhande noneho akram yacometse telephone ndetse iruzuye yagiye kwa micha kumureba kubwamahirwe ahura nawe asohoka
akram:micha turongeye turahura?
Micha :yego ko ugarutse nanone se bigenze bite?
akram:noneho mfite umuriro mbwira umugore wabashimuse ni uyu
micha:yego ni uyu gusa pe nonese uzi aho twamukura ngo tujye kuri police?
akram:oya aho twamukura ntaho nzi pe gusa urakoze
akram yatangiye gutekereza byinshi ndetse yibuka ukuntu yashwanye na dina na paccy aziko bashaka kumwangisha mama we yafashe inzira maze arataha akigera murugo yatunguwe no gusanga vicky yavuye muri coma
akram:vicky wakangutse mana we urakoze cyane kugaruka muvandimwe
vicky:nonese ko uri kurira?
akram:nuko nishimye cyane
vicky :akram umbabarire kandi warakoze ndabyibuka ko ari wowe wankuye hariya hantu gusa iyo utinda gato nashoboraga kuhapfira ariko kubera wowe ndiho noneho ubu wabaye mukuru wanjye kandi umbabarire kubwamakosa yose nagukoreye
akram:ntakibazo vicky ndabizi uri umwana mwiza no Kuba ubasha gusaba imbabazi nikimenyetso cyiza
tuze kwa muganga hari kenny, landry ndetse dinna na paccy nabo barahabaye baje gufata ibisubizo byavuye muri rya suzuma bose babasabye kwinjirira rimwe Kenny ndetse na landry babahereza ibisubuzo byabo buri wese yabifunguye afite ubwoba kenny yasanze ntasano bafitanye ariko landry asanga ahuje na akram 99.9 bisobanuyeko ariwe se umubyara akokanya dinah yahise yihutira guhamagara akram
akokanya akram telephone ye yarasonye maze asanga ni dina yakanze kuri yes ngo bavugane
dina:akram Umeze neza?
akram :sicyane ariko ndaho wowe se?
dina:nanjye meze neza akram ndabizi waraturakariye ariko tugomba guhura
Akram :nanjye ndabishaka milla haribyinshi mugomba kunsobanurira
Dinah noneho reka duhure
Dinah yamuhaye amerekezo yaho bagomba guhurira maze koko bidatinze barahahurira dinah yarari kumwe na paccy
Akram:ese koko murakundana mwanciye inyuma
Paccy:wafashe ibintu uko bitari njye na dina duhuje amateka ndetse dufite ibibazo bimwe ariko mugihe twabaga twiga uburyo bwo kubigusobanurira wabihinduyemo urukundo ese kuki utekereza ko twaguca inyuma koko ntakizere nagito watugiriraga? Ese nibiki mama wawe yari yakubwiye cg yarafite ubwoba ko wavumbura ko yakubeshye?
Akram:mumbabarire namenye ukuri ntinze sinziko haricyo bikimaze kuko nicha yamaze kujyenda nari kumutabara nkamuvana munzara za mama
Paccy:what urupfu rwa nicha rwaturutse kuri nelly rata narabikekaga gusa nkabura ikibyemeza
Dina:honey ntarirarenga pe gusa nkuko twabisezeranye hari undi muntu turikumwe dushaka kukwereka
akokanya landry yaraje
Akrama akimubona arishima ahita amuhobera cyane ati:kuki wari waranze kunyitaba koko ese warusanzwe uzi mama wanjye cg nawe yaraguhemukiye basi ntuzampore amakosa ya mama kuko ndagukeneye cyane muri ibi bihe njyezemo urakoze kuzira igihe
paccy na dina barikanze bibaza uko bagiye gusobanurako burya Landry ari se umubyara
tuzasubire muri episode ikurikira