Twasize nelly yimiyse ndetse milla asabye ko ubujwe bwe na corey bwihutishwa.
Dutangiranye na milla, amelia,paccy ndetse na dina bicaye baganira
Paccy:harya ngo nelly icyo gihe yakundanaga nande?
Milla:ni uwitwa kenny ndetse na landry nonese urabashakira iki?
Paccy:nonese ntiwanyereka ifoto ye niba ubazi?
Amelia:njye ndabazi ntakibazo
Paccy:nonese ubazi he ko nziko utabaye ino cyane
Amelia:ni inshuti za papa cyane rero sinabura kubamenya
Paccy yahise afata dina barajyenda uko bajyendaga mumuhanda banyuze ahantu akram yarahagaze ari gushakisha landry ariko yamubuze abandi nabo barakomeje maze bajya aho ababyeyi ba Amelia baba barakomanze maze barabakingurira
Dina: mfite ikibazo ndabizi ntiduherukana ariko mfite ikibazo nshaka ko umfasha
Bonheur:ntakibazo paccy niba byihutirwa mbwira ndagufasha niba mbishobora
Dina:hari inshuti yacu twamenyane yarabuze nyina gusa nyina yaje kuboneka bitunguranye ndetse amwereka na se umubyara none iyo nshuti yacu yaje kumenyako papa we yeretswe atariwe umubyara gusa uwo mwana twamusezeranyije kuzamushakira se umubyara akamenya nimpamvu nyina adashaka kumumwereka
Bonheur :nonese ubwo murumva nabafasha iki ko numva ahari ntanundi muntu naba narateye inda ngo uwo mwana abe ari uwanjye?
Paccy: ashobora kuba atari uwawe ahubwo uruwinshuti yawe
Bonheur: ubwose murashaka kumbwira iki?
Paccy:twari tutararangiza kukubwira iyo nshuti yacu yitwa akram mama we ni nelly twakurikiranye itariki yamavuko ya akram dusanga baba baramutwite mbere yuko papa na uncle Breston bafungurwa mbere gato yurubanza kandi uri inshuti yabantu 2 bakundanye na nelly ese ntawaba wararyamanye nawe murabo bombi ndakwinginze ngo udufashe niba hari amakuru uturusha cg uduhuze na kenny na landry kugirango tubashe kuzuza isezerano twahaye akram
Bonheur: muri inshuti nziza koko kuba mushaka gufasha mugenzi wanyu nonese mwanyemerera ngahura nuwo mwana
Paccy: twamukwereka ukamwivugishiriza gusa nanone twe ntagishaka kutuvugisha atubonye byaba bibi
Tugaruke kuri akram yabonye dina na paccy bamunyuzeho maze aravuga ati:koko kuki mwankoreye ibi ntabwo dina namukurekera paccy niba koko mukundana sinziko nazakubabarira basi kuki utatekereje kubushuti bwacu mbere ya byose?gusa nanone mama simwizeye pe ngiye gushaka ukuri kwanjye maze menye uruhande rwukuri kuko ukuntu nzi abantu bafata allan na Breston ntabwo ari abantu bapfa gukora ibintu nka biriya
Akram akiri aho yumvise ubutumwa bamwoherereje kuri whatsapp maze abona ni link arayifungura maze imuganisha kunkuru yanditswe hagendewe kubyabaye yatangiye gusoma arinako agira agahinda gakomeye maze aribaza ati:ariko Landry yagiye he koko ko nshaka inama ze yafashe telephone aramuhamagara ariko Landry arayireba gusa ntamusubize landry yakomeje kubona telephone isona ariko akanga kuyitaba akokanya hinjiye Bonheur ndetse na paccy na dina
Landry :bro ko uje untunguye bite?
Bonheur :ahubwo na mukanya kenny araba aje
Koko Kenny nawe yarahageze aricara
kenny:Bonheur niki uduhamagariye gitumye umbwirako nza kwa Landry igitaraganya
Bonheur :nuko mwembi nabashakaga byihutirwa reka ndase kuntego gusa paccy nawe dina mube muduhaye akanya
dina:ntakibazo muraduhamagara murangije kuganira tugiye hanze
Tugaruke kuruhande rwa akram ntarumva neza ibyo mama we yakoze maze yibuka ko cyagihe ubwo yakurikiraga murumuna we inyubako vicky yinjiyemo yahiye byamuteye ikibazo yahise ataha murugo yihuse maze kubwamahirwe asanga mama we ntawuhari ahita atangura gusakasaka ibintu byavuye muri cya cyumba uko yagasatse nyina yaguye kuri za mask ndetse abona nayayindi ya ruth arangije arayambara maze arifotora ahita yingera abisubizamo arasohoka ariko atararenga umutima umuhatira kujya kureba karumuna ke aho karwariye yaragiye arakareba ndetse aravuga ati:vicky umaze igihe kinini cyane usinziriye nibe nawe byibura uratuje cyaneko utazi ibibazo ndikunyuramo kubera umuryango gusa nanone ndagusabye ngo ukanguke nzakurinda izi rwa serera ndimo sinzatuma ubyinjiramo ngo biguteshe umutwe akram yamaze kuvuga ayo magambo maze arasohoka
Tuze aho twasubikiye ikiganiro hagati ya Bonheur, kenny na Landry
Bonheur:mubyukuri birihutirwa cyane mfite ikibazo nshakira igisubizo
kenny:ikihe se?
Bonheur :umwe muri mwe ashobora kuba afite umwana
Landry:hhhhh nawe rwose cyane rwose umwe muritwe afite umwana nonese umwana wa kenny ntiyenda kuzuza imyaka4?
Bonheur (abatonganya) :ko nabasabye gukoresha agakingirizo mwarabikoze cyane mwirengagije umurimo wako? Ninde utarakoresheje ubwirinzi ubwo mwaryamanaga na Nelly?
Landry :sha bro njye rwose bwambere narabukoresheje ariko nyuma sinabyibutse pe
kenny:nanjye ntabwo nakoresheje
Bonheur :mushime Imana nimuba mutaranduye virus itera sida
kenny:nonese ibyumwana wavugaga nibiki?
Bonheur :nelly yabyaye umwana wumuhungu mwiza ariko nitureba nabi azahinduka nka nyina uwo mwana niwe mukuru yamubyaye akigera gereza kandi ukurikiranye neza usanga yaba yaramutwise muri cyagihe musubirana mbere yurubanza none ninde muri mwe waba ari se wumwana?
Landry :ndacyeka uwo mwana twarigeze guhura gusa nkimara kubonako ari uwa nelly sinongeye kwifuza kumwegera ukundi none se koko dusanze ntanumwe muritwe uri se cyane ko yadutendekaga kuki ataba yararyamanye nundi utari twe
Bonheur :mubanze mugerageze amahirwe tuzabyemeza nitumara gukoresha paternity test cg DNA twasanga mudahuza nicyo gihe niba ari umwana wanyu mukamwitaho
akokanya bahamagaye dina na paccy barongera bicarana nabo maze baribwirana
Bonheur :paccy wowe ushake uko utubonera icyo twakuraho DNA nka brosse amaraso cg umusatsi
paccy:ibyobyose nabibona ahubwo niba bishoboka tujye kubitaro kuko akram twajyanaga murugo kenshi rero hari brosse yakoreshaga ndetse nagasokozo twakuramo umusatsi
Landry :ntabwo nategereza tujyende ndashaka nanjye kumenya ukuri
bahise bajya kwa muganga
akram nawe ari kumarembo yo kwa breston Maze abwira abasecurite ko yigana na micha akaba aje kumuha condolences
baramureka arinjira maze ageze aho abandi bana nabo baba baje kureba micha aciri isiri micha ngo asohoke
akram yabanjye gusohoka maze na micha arahamusanga
akram:micha wihangane kubyabaye pe
micha:ok none urashaka iki?
akram:nitwa akram ninjye waje cyagihe nkabakura hariya nubwo byarangiye impanga yawe ipfuye
micha:oooh ndakwibutse koko kandi warakoze ntako utagize pe wenda nanjye nari kuhapfira aruko nasigaye ngo nshakire ubutabera impanga yanjye.
akram:ariko nagufasha pe none umuntu wari wagushimuse uribuka isura ye:
micha:nigute nakwibagirwa koko uriya mugore wumugome gusa niyitonde ndacyashaka uburyo bwo kumushyira hasi
akram yafashe telephone maze areba ifoto ya nyina maze ahindukiza telephone yereka micha abaza atu:yaba ari uyu wabashimuse?
micha yahise yikanga maze aravuga ati
micha giye kuvuga iki koko?
akram se ko yamenye nyina araguma kumushyigikira?