𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚
{𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞}
•
°
•
°
•
•
𝐄𝐩𝐢𝐬𝐨𝐝𝐞 𝟑𝟎
•
°
•
°
•
•
Duheruka Catherine aho kugirango ahozwe byasaga nkaho yituwe inabi, ni mugihe kandi James yari amaze kwivugana abo bamuhaye ngo bage kumusaka…. , birarangira gute? Reka dukomeze ….
∆
∆
James akimara kubivugana yahise ahamagara Boss we amubwira byose ntanakimwe amuhishe boss nawe ahita amubwira ngo nabe aretse gato aze amubwire umurongo wo kubikoramo.
Mugihe agitegereje igisubizo boss we ari buze kumuha yahise yihamagarira Clemance…
James: hello igikobwa cyiza?
Clemance: hello, gusa ngo igikobwa kiza?… Ibaze kweri… ntanubwo uranambona none ngo ndi mwiza?
James: hoya ijwi ufite ntago ryatana n’ ubwiza ndabihamya ko uri mwiza imbereye yewe ndetse ninyuma rwose.
Clemance: have se, ntago uzi yuko bavuga ko umuntu mwiza kuri phone aba avuga nabi hanyuma uvuga nabi hubwo akaba ari we mwiza cyane ku isura.
James: hhhhh ntago wabinkora pe njyewe ibyo nizeye nibyo 100% ntanubwo wabintera mu rushinge ngo mbyemere.
Clemance: ibaze sha ndabizi numbona bitewe nububi bwanjye ntanubwo uzongera no kumvugisha ntakabuza nimero yanjye uzahita unayibloka ahubwo kugirango unabyemere neza.
James: hhh hoya se kandi wikabya nawe uri gushyiramo amakabya nkuru ugakabya.
Ese ubundi we uziko ukoze hasi ukananyibutsa ibuye koko, ubundi uri umukobwa umezute? Uri inzobe cyangwa uri igikara?
Clemance: uhise ugira ubwoba se? Waretse ukazabyirebera ko ntacyo bitwaye niduhura.
James: hoya uri gutuma ndushaho no kugira amatsiko reba nawe noneho nukuntu wanze no kunyoherereza amafoto yawe basi ngo abe ari nayo nzajya mba mpugiyego ningukumbura.
Clemance: hhhh njyewe ntago nkunda kwifotoza rwose kandi urabizi uretse ko n’ amafoto njyewe ntayakunda rwose kuko ahanini usanga amafoto abeshya cyane.
Clemance ngo avuge ngo ntakunda amafoto James ahita yikanga aravuga ati: “nyamara naraziwe sinabimenya rwose ibi ko mbizi mu mategeko yabamaneko ko ntamafoto yabo aba yemewe gufatwa uyu ntiyaba ari umwe muri bo?
Yahise amubwira …
James: oky ntakibazo Dear reka mbireke nyine ntuze ubwo uratsinze narenzaho iki se?
Anyway sha ndabona ibuntu byibirozi ahari wampaye biri gukora, ibaze ko nabuze amahoro rwose ntago narindira ko tuza kuvugana nimurgoroba nagirango numve uko umeze kandi n’ umutima wanjye warimo ukumbaza ushaka kumva ijwi ryawe binyuze mumwatwi none disi ndakumvise lmana ishimwe.
Clemance: ngo ibintu naguhaye? Cyangwa wowe ahubwo wampaye ibaze ko nanditse sms kuva tukimara kuvugana ngirango nkubwire ko nagukumbuye ariko umutima wanze pe nagize ubwoba ni kwakwihagararaho kw’ abakobwa naho ubundi nari nkukumbuye cyane.
James: oky ni byiza, umeze neza se?
Clemance: yego meze neza ntakibazo, ahubwo wowe umezute?
James: eeeh nanjye meze neza cyane.
Clemance: oky byiza noneho.
James: sawa rero komeza kugira umunsi mwiza turaza gusubira.
Call ended.
Akimara gukupa neza afande lsmael yahise amuhamara sasa rero batangira gupanga umushinga karaha butaka wo kuza kwivana muri icyo kibazo bari bahuye nacyo kandi cyasaga nkaho gikomeye cyane.
∆
Twigarukire kubari murukundo bo ibintu byabaye ibindi bindi ni nyuma yaho Catherine amaze kwerura akabwira ukuri Joseph kwibyamubayeho byose.
Muri ibyo byos rero Joseph ntago yabashije kubyakira kuko muburakari n’ umujinya mwinshi yahise ahaguruka maze aramubwira ati: ” umva chr ntakindi kintu nakimwe nkeneye kumva tugende unyereke uwo mushenzi ndamushaka cyane ntago nakwihanganira ibyo bintu rwose”
Catherine yahise amubwira ati: “chr urashaka gukora iki? “
Joseph ati: ” ntakindi nshaka uretse kwihorera ako ni agasuzuguro”
Ahubwo se chr basi wagiye kwamuganga ko numva wagirango wanafashwe kungufu?
Catherine: wahora niki ubundi siniyumvishaga ukuntu natakaje ubusugi bwanjye niyo mpamvu nagiye kwiyahura nagiye kwamuganga rero mpahurira n’ umwana mwiza w’ umuganga aramfasha ndetse ampa imiti ituma ntabasha gusama ndetse ampa nituma ntazandura sida
Joseph: ahiiii basi urakoze kundema agatima.
Joseph yabaye nkutuje ariko gato cyane maze aricara maze batangira kuganira ariko ubona ntanunezero uhari…
Joseph: nonex Chr ubwo ko uwo muganga yaguhaye iyo miti wasuhiye gufata ibizamini basi?
Catherine: cha chr igihe cyo gusubirayo ntago kiragera kirihafi nzakubwira.
Nonese chr wambabariye basi?
Joseph: humura chr nawe ndumva atari wowe kuko waragambaniwe njyewe nshaka kumenya byimbitse wowe n’ umuvandimwe wawe kuko nkurikije uko nabyumvise nawe abirimo.
Catherine: chr ibyo bireke bitatwicira umunsi nzabikuganiriza neza rwose.
Joseph: gusa chr njyewe ndumva nifitiye n’ ubwoba.
Catherine: ubwoba bw’ iki se chr wanjye nkunda.
Joseph: ibaze kuba warahuye nuwo muganga byarangira akaguha imiti ituma udasama ubwo ubundi ntuzabigenderaho ukazajya ugenda ukikorera utuntu hirya iyo maze nubundi ukazajya ugenda akaguha imiti?
Catherine: egoko mana yanjye chr ubwose urumva nabikora koko? Gusa nubwo ari inshuti yanjye ntago yabikunda pe kandi yanambwiye ko iriya miti ituma umuntu adasama abantu benshi bayifashisha kugirango bashyire imbere ubusambanyi ariko burya yanansobanuriye ko atari byiza kuko bituma umubiri w’ umuntu utakaza ubushobozi bwo gusama igihe yayikoresheje cyane ubundi ngo ikoreshwa nyine igihe habaye ikibazo nka kiriya si byiza kuyimenyera.
Joseph: oky chr ndakumvise gusa ndumva bitoroshye
Catherine: none se chr basi nubona izo video akaziguha ntago uzababara ngo urakare ngo unyange?
Joseph: chr gusa ntuzabigire urwitwazo rwo gukora ibibi byinshi kuko nubikora nanjye nkabona birenze ubwenjye byanjy nzafata umwanzuro wanjye rwose, gusa ikiriho uyu mwanya nuko nkukunda kandi cyane ndetse ntateze kukureka kuko nawe siwowe kuba uwo muhungu agukunda nawe ntaruhare wabigizemo keretse niba nawe umukunda wenda niho haba hari ikibazo.
Catherine; hoya chr njyewe nkunda wowe cyane kurusha abandi kuko nari ngiye no kwiyahura rwose ahubwo Nadine yarakoze pe.
Joseph: rero humura chr kandi rwose utuze ngewe ntago naguhemukira cyeretse wowe nunyanga ubwo nanjye nzakwigana kuko niwowe rukundo rwonyine nigeze rero numpemukira uzaba umbabaje cyane.
Kandi humura njyewe ndi kumwe nawe muri byose si nteze kugusiga nagato uri urubavu rwanjye ahubwo uzampuze nuwo mu doctor.
Catherine: ntakibazo chr nzabikora.
Joseph: ahubwo chr tugomba kujyana gufata ibisubizo byawe ndetse nkanagira amahirwe yo guhura nawe.
Catherine: hoya chr nagira ubwoba rwose ibaze nsanze ntwite turi kumwe cyangwa naranduye sida weee hoya rwose chr.
Joseph: ese ufite ubwoba bwiki mukunzi njyewe narakubwiye ngo icyaba cyose ndi kumwe nawe rero humura.
Catherine: ariko chr koko utambeshye wambabariye koko?
Joseph: nakubabariye nukuri kandi wicare utuze
Catherine yahise ahaguraka aba aramuhobeye noneho Joseph nawe aragaguruka noneho batangira kuyambirana byanyabyo abari aho bose batangira gukoma amashyi ama couple yo yari aho yari yabihiwe bari babagiriye agashyari rwose.
∆
Ismael: umva ntega amatwi musore.
James: yego ndakumva Boss
Ismael: sasa ujya muri ako kazi urabizi ko twaguhisemo kuko ushoboye nicyo gihe rero ngo utwereke ko ushoboye koko.
Ntagitekerezo nendaga kukubwira ahubwo nagirango nkubwire ngo baga wifashe cyakoze nukenera ibikoresho runaka bwo ndabiguha ngaho amahirwe masa ngewe njye nkeneye raport nzima umpamagare umbwira ngo byarangiye.
Call ended
James bakimara kumukupa umujinya waramwishe ahita avuga ati: ” nubundi naguhamagaraga nkubwira iki koko reka nze mbyikorere kugiti cyanjye sha nubundi nari nabitangiye.
Yahise asohora byabigabo umwe kuri umwe ariko imbunda zobo yarabanje arazibika.
Yabashyize mumodoka gusa wawudi yari yarashe isasu ry’ umutwe umutwe we yawusize awufungiranye mucyumba sinzi ngo ni ukubera iki.
Akimara kubapakira imodoka yaratwaye rwose ubona ko ntanikibazo afite cyo kuba yahura na Police
Yageze munzira rero ahantu hasa nkaho hacuramye ariko uwo muhanda ntabinyabiziga byakundaga kuba birimo byinshi.
Yaraparitse rero mwibuke imodoka irimo imirambo gusa.
Yarasohotse aragenda twongera kubona nyuma yakanya gato hamanutse howo isa naho yacitse feri iba yuriye kakamodoka yasizemo imirambo iragahwata hwata kaba ubushwanyu kuburyo kugirango habe hagira ikintu ubona bigoye nyuma yuko iyo howo igaciye hejuru uwundi mwanya twagiye kubona tubona nguwo James aratungutse araza yisiga amaraso ahantu hose ndetse yikomeretsa kukaboko no mwijosi bidakomeye ubundi agerageza uko ashoboye yiseseka muri iyo modoka kugeza aho Police yaje kuba kura aho ndetse James we asa naho yagiye muri muri koma.
Nyuma yiminota mike ibyo bibaye nibwo boss yagise kubona abona mumakuru imodoka yakoze accident arebye neza asanga hari harimo abasore be ndetse avuga ko uwabashije kurokoka iyo mpanuka ari shoferi arebye neza asanga uwari utwaye ni James
Yamaze kubona ibitaro
Yari arwariyemo ahita yohereza Shema na Clement ako kanya kujyayo ngo barebe uko byagenze.
Sasa boss we ari kureba kuri phone buri kanya ntiyumve neza kuntu byaba birangiye mukanya gato gusa.
Yakomeje kwitegereza message maze aravuga ati: ” uyu musore yaba ashoboye rwose” kumbe message yari ari kureba yaravugaga iti:………………..Loading part 31
∆
Karabaye noneho
- Iyi message boss ari kureba ni message bwoko ki?
- Catherine arababariwe , Gentil arakora iki?
- James yaba agitsinze se?
𝐔𝐫𝐚𝐦𝐞𝐧𝐲𝐞 𝐮𝐭𝐚𝐳𝐚𝐜𝐢𝐤𝐰𝐚 𝐧’ 𝐢𝐠𝐢𝐜𝐞 𝐤𝐢𝐳𝐚𝐤𝐮𝐫𝐢𝐤𝐢𝐫𝐚
Nkwibutse ko iyinkuru itambuka kuri Website yitwa ” thentacostoriesp.com “
Niba uri umukunzi w’ inkuru ndende ukaba utarageraho uri gutinda cyane kuko hariho nizindi nyinshi cyane wowe uzatugaye ikindi naho irungu ryo wap ,
Wibuke niba iyi nkuru uyikunze ntuyihererane ukore shere kuri group ubamo usangize ninshuti zawe nazo zunguke ubumenyi wikunguka wenyine
Dusubire kumunsi wejo
𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐔𝐂𝐘𝐀, 𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐈𝐑𝐘𝐎𝐇𝐀