Twasize nicha yapfuye mugije Landry yaramaze kumenya ko burya mama wa akram ari nelly
Reka dutangire nyuma yicyumweru biriya bibaye umuryango wa breston wagiye gushyingura ndetse numuryango wa allan urahari mugije bashyinguraga nelly yarahaje ariko aza yambaye ya mask isa nishusho ya wa mu policekazi
Araza nawe ajya mubandi maze aba aravuze ati ariko avugira mumutima ati:mwari mwaba se utu ni uwambere ugiye mugihe gito na corey muramubura gusa we sinziyanduriza intoki ahubwo wowe wamaze kwangirika
Uko nelly yakavuze gutyo corey yitaruye abandi ajya kuruhande mubyukuri ntatuje habe na gato pe sinzi ngo afite ikihe kibazo akokanya nelly yaraharungutse maze amukoraho amururutse inyuma
corey yahindukiye nkufite ubwoba maze abonye umuntu barikumwe arikanga ati:friend ko watinze kumpamagara koko uzi ukuntu numvaga ntatuje.;
Nelly(mwibukeko yambaye mask ya ruth) ati:condolences kubwa mushiki wawe humura nakuzaniye umuti cyagihe se ntibyagukoreye umuti ubu umeze neza na milla uretse ibi byago byabaye nahubundi muba muri hafi gukora ubukwe
corey:umva friend kuva nanywa bya binini mpora mbishaka kandi nkabura umutuzo murinjye kuki koko wangize kuriya?
nelly:kugirango ujyere kucyo ushaka hari igitambo ubanza gutanga
nelly yakoze mumufuka akuramo ibinini byinshi cyane arabimuhereza gusa amubwirako agomba kujya anywa kimwe buri uko yumva abishaka ntazongere kunywera byinshi icyarumwe bitazamwica
corey ntiyatumye ajyera murugo yahise akinywera aho ngo basi yirirwe atuje tayari corey yatangiye gufata ibiyobyabwenge
nelly yagarutse aho abandi bari akiza kane yaramubonye maze aramwegera
Kane:bite sister ko ari ubwambere nkubonye se uri uwo mumuryango wa ba breston?
Nelly:oya ndi inshuti yumuryango gusa ntakindi
Kanr:hagati aho nitwa kane wowe se witwa nde?
Nelly:friend niryo zina ryanjye byaba byiza ngiye turasubira nibikunda
Nelly amaze kugenda kane yafashe Telephone ahamagara ruth amusaba kumusanga aho byihutirwa
Nelly yahise ataha yihuse maze kane aramukurikira rwihishwa nelly yaratashye ajya murugo akihagera yinjiye muri cya cyumba cye abikamo utuntu twe maze atungurwa no gusangamo akram
Nelly:akram urakoriki hano?
Akram:numvaga nshaka gusobanukirwa niko cyumba ahubwo wansobanurira impamvu hano hari amafoto yabantu nzi
Nelly:ndagusobanurira ariko ibyo ngiye gukora birihutirwa dukeneye kwimuka vuba bishoboka
Akram:nonese papa arabizi?
nelly:turamubwira tugezeyo fata ibintu byibanze tugende
nelly na akram barimutse maze yoherereza amerekezo yaho bimukiye uko kane we yagakurikiye nelly yabonye ahantu yinjiye maze ahita yemeza neza ko uwambara mask ari nelly naho impamvu akram atayibonye mask nuko nelly yahise ayihisha akimara kubona akram .
twakomeje nelly yamaze kwimuka maze bidatinze hari umugabo wamugezeho azanye na vicky ibyo byose byakomeje gutungura akram
akram:mama wansobanurira ko ntazi ibiri kubera hano?
nelly:mwana wanjye nkuko nabikubwiye ariya mafoto nayababantu bamfungishije ubu rero bamaze kumenya aho ntuye niyo mpamvu twimutse igitaraganya ndabizi wabonyemo nifoto ya paccy na dina ariko mwana wanjye wansezeranyije ko wakwemera kubura ubuzima kubwanjye mfasha rero bariya bana nabafashe baguca inyuma maze bambwirako nimbivuga nabo bazabwira iwabo aho ndi maze bakampiga rero bamenyeko nabikubwiye None bari kumpiga barashaka kunyicana numuryango wanjye akram nabura byose mwisi ariko apana wowe
Tuze kuruhande umuhango wo gushyingura nicha warangiye abantu bose batashye turi kwa allan bari muri saloon amagambo ni macye mbese hari ukumirwa gukomeye akokanya bumvise umuntu ukomanze maze milla ajya gukingura atungurwa no kubona kane amuhagaze imbere
Milla:kane urakoriki hano?
Kane:milla ntabwo niteguye pe ese natuza nte nziko urimo kunsiga Koko ndabizi urankunda kuki uri kubyirengagiza? Milla winsiga ndagusabye ?
Milla:ariko kane urabona iki arigihe cyokuzana izo Mpuhwe zawe?
Kane:ntagihe kibaho ntazagusaba urukundo niba binsaba gutangira bundi bushya nditegiye nzagerageza nushake wongere ungore nka mbere ariko sinzacika intege aho kukubura nzatangirira kuri zero
Milla:kane ndagusabye va hano ugende kandi ntuzanagaruke ndi kwitegura kubana na corey niwe wanjye kandi ndagusabye va hano
Milla yahise yinjira munzu maze arikingirana namarira menshi cyane nawe ntashaka gutandukana na kane kuko aramukunda cyane gusa ntayandi mahitamo
allan yarabibonye maze aramwegera aramubwira ati:ntukwiye kubana nawe niba utamukunda?
milla:ndamukunda papa ahubwo ndashaka ubukwe byihutirwa
allan yahamagaye breston amubwira ibyubukwe ndetse baramwemerera ko bagiye kubutegura vuba bishoboka.
ubukwe se buraba? Akram aracyakomeje gutura mukinyom