Twasize hantu vicky, nelly misha na nisha bari hahiye
Reka tube ariho dukomereza akram yamaze kubona hahiye yinjiramo yiruka aziko harimo vicky gusa mwibukeko ataziko na nyina arimo gusa akigeramo imbere yatunguwe no kubona nyina nawe ari kurwana akangura vicky warumeze nabi akram yibutse ko vicky agira ibibazo muguhumeka maze ahita arwana amukangura nelly nawe warusigaranye akabaraga gake aramubwira ati:murumuna wawe niwe wihutirwa musohore vuba
akram yaramusohoye maze ambulance iba irahageze nubundi butabazi babanza kujyana nelly akram sinzi uko yarebye mumyotsi yariri kure abona abandi bantu bikubise hasi yiruka abasanga arabahambura ariko abona atabishoboza wenyine maze ahamagara ubufasha nabo babashyira muri ambulance babageza kubitaro byihuse.
tuze kwa breston amasaha yakuze ariko ntibabona abana babo ntibarabajyeraho kuko babanzaga guca kubitaro bakareba uko musaza wabo ameze maze bakajya murugo maze belyse afata telephone ahamagara umukozi murugo amubaza niba misha na nisha bahageze ariko umukozi ababwirako bataraza ubwo kandi corey yari yasezerewe yarari kwitegura ngo atahe ariko babanje gutegereza bashiki be ngo bataza bakababura babanje kugera murugo maze belyse ahamagara kukigo ababaza niba harikibazo cyabaye batamenyeshejwe cyatumye abana badataha maze umuyobozi wishuri abajije amazina yabana ababwirako uwo munsi bataje ku ishuri dore noneho belyse biramuyobera ahamagara breston ngo amufashe gushaka abana babo baburiwe irengero
Bonheur nawe numugorewe nabo bahise bajya kureba umukobwa wabo amelia ndetse Amelia ababwirako impamvu yaboherereje iyo foto arukugirango baze nabo arakomeza ati:papa nawe mama ndabizi muhangayikishijwe cyane na nelly rero niba mushaka guhangana nawe mwihunga ikibazo ahubwo nimwishyire hamwe kugirango mumurwanye sinibaza ukuntu mwese abakanga ari umwe ariko muhumure twebwe ababakomokaho muduhe ikibuga tubarwanirire dukeneye buri wese nelly ashaka ngo dufatanye
Akokanya allan yahise aza yihuta maze arababwira ati:bashiki ba corey babuze muze dufatanye tubashake
Milla :babuze bate se kandi?
Allan:icyo tuzi nuko bavuye murugo mugitondo ntakibazo bafite bagiye ku ishuri kandi ntibagezeyo
Tuze kwa muganga akram arikumwe na papa we (turakomeza kumwita papa we)
Kevin “akram humura rwose baramera neza pe dore nawe wakomeretse jyenda muganga akwiteho kandi wakoze kuhabera igihe mwana wanjye gusa ubutaha ntukongere kwishyira mubyago bene kariya kageni ubuse nawe iyo ubigenderamo koko
Akram :papa warakoze kunkunda kandi ukankunda cyane pe gusa nubwo byagenda bite uzakomeza umbere papa
Kevin :nzakomeza nkubere umubyeyi kandi nawe uzambere umwana
Akram:ese papa turakoriki reba mama na vicky bose bari muri coma
Kevin:akram tuza bazakira vuba
Tuve aho bari tuze mucyindi cyumba aho kwamuganga bajyanyemo zampanga 2 abaganga baribaza aho bahera bashaka umuryango wabo bana maze bagiye kubona babona umwe arakangutse maze bose bihutira kumurebe
Micha niwe wakangutse ahamagara nisha gusa arebye hirya abona nisha bari kumushitura kuko ubuzima bwe buri habi maze akokanya nisha ashiramo umwuka na micha abireba
Micha yararize nawe ntambaraga afite yaka telephone umuganga maze ashyiramo number ya mama we
abaganga bihutiye guhamagara umuryango wabo bana ngo babagereho byihutirwa
mumasaha nkayo guhumbya Breston, belyse na corey warutaramera neza baba barahasesekaye baberetse icyumba umwana wabo arwariyemo ubwo ni micha maze babaza aho uwa2 ari babajyana kumubereka aho bashyira abapfuye mbega agahinda gakomeye kumuryango wabo
akokanya police yarahageze ije kureba ko hari ababaha ubuhamya bwuko byagenze bahereye kuri akram nkuwaruhibereye gusa nawe ntakintu gikomeye azi
Akram:nagiye nkurikiye murumuna wanjye vicky mbona yinjiye mukizu nibwo nabonye hahiye maze ninjiramo ngo ntabare nsangamo mama nabariya bana babakobwa2 maze mpamagara ambulance iraza irabatwara
Belyse nawe yatse ijambo ati:ndabizi abana banjye bari bashimuswe ahantu basanzwe ntanubwo bari bahazi ndasaba police gukora iperereza bakamenya ubyihishe inyuma uwatumye umwana wanjye apfa
uko babivugaga ninako byacaga kumakuru maze aho Landry na kenny bari barabibonye
landry:bro reka njye kubitaro
kenny:nanjye ntunsiga pe tujye gufata mumugongo umuryango wa breston
akokanya baragiye landry akigera kubitaro yabanje gushaka akram mucyimbo cya breston kenny nawe yakomeje aziko akiri kumwe na landry
Akram aho yarari yumvise umuntu umukoze kurutugu ntawundi ni landry
Akram:ko uje hano uje gukoriki se?
Landry:wibagiwe Se ko ndi umujyanama wawe se nacyetseko waba unkeneye?
Akram:koko naringukeneye cyane mfite ibibazo byinshi ntazi aho nahera nkubaza
Landry:tangirira aho ushaka icyangombwa nuko urasa kuntego.
Akram:ese uramutse usanze ibibazo ucamo byose arukubera umubyeyi wawe wakora iki?
Landry:akram buriya ntabwo wakwirenganya ko wavutse kumaraso mabi cg umubyeyi mubi pe rimwe na rimwe ingaruka zibikorwa bye zikugeraho kandi ntaho uhuriye nabyo ikiza rero nubwo biba bigoye iyo umenyeko amaraso yumubyeyi wawe yanduye wowe ugerageza gusukura ayawe ngo atamera nkaye kuko utayasukuye urumvako nubundi yavuye ahanduye nawe uzaguma wandure ese akram nanjye nkubaze ikibazo?
Akram:ntakibazo mbaza ndagusubiza
Landry :ushidikanya kumubyeyi wawe?
Akram:sinzi niba aribyo cg ataribyo pe gusa nibaza impamvu mama yampisha data umbyara bikanyobera
Landry :ntabwo umubyeyi yabwira umwana ikintu kimukomeretsa kandi ushobora gusanga nawe kukubyara bitari bimworoheye bitewe naso akaba ariyo mpamvu atajya amuvugaho
Landry arakomeza ati:nonese akram wanyeretse mama wawe na murumuna wawe nkabasuhuza
Akram yaramujyanye maze abanza kureba vicky waruri muri coma ndetse akomereza aho nelly aryamye akimukubita amaso arikanga cyane na akram arabibona
Akram:bigenze bite se ko ubonye mama ugahinduka?
Landry:ntacyo ahubwo se koko uyu niwe mama wawe ukubyara?
Akram:yego niwe uramuzi se?
Landry:ntacyo nakubwira nonaha gusa mwana muto wItonde ushiShoze mbere yo kugira icyo ukora
Landry amenye nyina wa akram ubushuti bari bafitanye se burakomeza?