𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚
{𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞}
•
°
•
°
•
•
𝐄𝐩𝐢𝐬𝐨𝐝𝐞 𝟐𝟗
•
°
•
°
•
•
Duheruka James bamugejeje iwe. Arahava amahoro se ko imbunda enye zose zimuri mumutwe? Ni mugihe kandi Catherine we yabuze aho ahera ngo abwire Joseph ukuri birarangira gute? Ntagutinda reka twikomereze….
∆
∆
Jose na Eugide bari murugo bari kwiganirira mwibuke Joseph mukuru wabo ntahari.
Eugide: niko se Jose urabizi ntanakimwe njya nkuhisha ubu nkubwire amakuru ntago uzayavuga?
Jose: kabiri kangahe se umbwira ikuntu nkakivuga ahubwo ubwo uziko wantera umujinya ahubwo akaba aribwo mbivuga.
Eugide: humura sis ndabizi ko ugira ibanga no kuturusha twese nicyo nange nkukundira.
Reka nkubwire, uziko muminsi mike nanjye ndaba mfite umukunzi.
Jose: ngaho da kagire inkuru rero ngo uraba ufite umukunzi?
Eugide: nukuri da.
Jose: mwahuriye hehe?
Eugide: kuri Facebook.
Jose: ariko bakuru banjye bwaba ibihone mwaba ibimara koko…
Naringizengo wenda mwahuriye nahandi noneho ngo ni kuri facebook. Sha ibyo rwose bivemo ngewe maze kubona ntashidikanya ko urukundo rwa On line ari fake nibyo navugaga byose narababeshyaga ahubwo nari ndaye ndi bugusabe ngo unyemerere turebe uko twakwita kumuvandimwe wacu none nawe uraje? ubu se aba basazi babiri ndabakwiza he koko?
Eugide: ariko wabayute Jose? Nonese urukundo rwa On line si nkizindi zose? Nonese bitwaye iki kuba wahurira n’ umuntu on line mugakundana umva icyambere ni urukundo naho ibindi byose birikora nonese bangahe bakundana baziranye, baranabyirukanye ariko nyuma y’ iminsi itarenze itatu babanye bagahita bashwana.
Jose: ahaa mvaho ndabizi sinagutsinda gusa man ushaka wareka nkakwihera pass yakana keza twigana kandi wagakunda nako kakagukunda, ikindi karirekura kajya kaguha ibyishimo utazigera ubona ahandi kandi ntago kazigera kaguhemukira njyewe ndakazi uve kuri iyi miyaga yawe yo kuri facebook sibyo bro byemere nukuri kandi ntubyange sibyo?
Egude: umva mvanaho ubwo buraya bwawe kandi mba mbona warabaye agashinzi sinzi abantu bari kukurarura.
Ariko nanjye ndabaza amenyo y’ inkonko kandi ndeba umunwa, nigute wabura kuraruka kandi uri mumandazi ngo yibyana byirekura
Mana we naragenze ndabona rwose.
Jyana inyanya zawe ntazo nkeneye.
Jose: eeehh ntureba bro… ntureba kuntu uri kunyishongoraho… ndabizi neza uzaza wicuza. Wanze kunyumvira , gusa reka nkubwire sinzumve uri kuntakira ngo mbigenze gute ngo ko agasadunda kanyanduje sinda nkore iki? Umva bro uzabage wifashe…. uko kireba gusa ndanigendeye kandi umenye ko umbabaje cyane.
Ubwo Jose yahise yikubita arigendera ariko agenda ari kumusereza ko byanga byakunda ibyo bintu ari kwishoramo azabyicuza Eugide nawe ati: “ariko bundi njyewe narasaze ubu nakabwiraga iki koko iyo nkareka, gusa uko wansha intege kose sinzigera ndeka Confiance kuko ndabona ariwe buzima bwanjye.
∆
Ibyacu ntibitinda abakobwa batatu bicaye hamwe mumugambi wo guhemukira umuhungu witwa Moise Kubwo gukinisha imitima y’ abakobwa.
Carine: reka rero Divine abanze atubwire aho gahunda zigeze.
Divine: kandi arimwe mugomba kumpa amabwiriza yicyo ngomba gukora ahubwo nabitabye ni mubwire.
Carine: nyine banza uduhe raport yaho bigeze gatanu kukandi kugirango turebe nyine aho twahera.
Divine: ibyo mwansabye narabikoze account narayikoze gusa ndetse n’ amafoto nyashyiraho kandi uwo muhungu yahise ansaba ubucuti ndetse narabumwemereye gusa ntakintu nakimwe turandikirana ndabategereje ngo mubwire nyine igitahiwe.
Carine: oky nubwo nyirubwite ahari ariko reka abe arinjye uyobora ino mission icyo nshaka nukubona inshuti yanjye Claire yishimye cyane.
Claire: ntiwumva se sha uwagira yagira nkawe rwose.
Uko barimo kuganira kandi niko bafite na kacyayi bari kuganira banasomaho.
Gusa batari batangira kuganira Divine yahise avuga ati:
Divine: “gusa nshuti zanjye mbere yuko dukora ibi nubundi reka mbanze mbabwire rwose ibintu bya Social media bimaze gufata indi ntera kuko uko byari biri kera siko uyumunsi bimeze.
Kuko social media zimaze kwigarurira imitima yabenshi rero muge mugira amakenga rwose ikindi Claire si sawa ko umuhungu yakugira nkikitu kidatekereza usange arakubwire ngo ngwino nawe ngo womongane uhoshye imbwa yagasozi.
Ngaho ibaze ubwo se ko hateye ba rushimusi nkubwo iyo ugerayo bakagushimuta koko wari kuba utabereye mama wawe ikirumbo? “
Claire: nukuri pe narabyumvise kandi sinzabisubira rwose kuko naboneyeyo isomo iyaba ahubwo namwe mwabibonaga kuko ibintu byasubiwemo aho umuhungu abeshya umukobwa ko amukunda nyamara agamije kumutwarira ubusugi no mumwandagaza bisesuye, ubu narababaye kandi narize muhumure rwose amasomo narayafashe ntibizongera kubaho ukundi.
Carine: oky ni byiza rwose niba warabonye isomo buriya ntago uzongera.
Dore rero igitekerezo mfite. Wowe Divine uzikundishwe kuri Moise nyine muteretane yewe umusabe anagusohokane ariko nyine umubeshya ko umukunda gusa ikosa utazigera ukora narimwe nukujya kumureba iwe hato ibyabaye kuri Claire bitazakubaho.
Noneho numara kwigarurira umutima we neza urumva muzaba mukundana kandi azaba yarakwizeye cyane, uzamusaba ko we ahubwo yaza kugusura noneho naza uzamuzana hano kwa Claire mugihe muzaba muri kuganira twe tuzahita twinjira hanyuma tumuhondagure kuburyo isoni zizamwica.
Ahubwo bibaye byiza watangira ukanamwandikira.
Bakiri aho Divine yahise ajya kuri Facebook aramwandira ati: ” hello “
Ubundi ahita agaruka mukiganiro.
Claire: hoya uwo mushinga ndumva wadukoraho rwose ahubwo reka mbabwire igitekerezo njyewe mfite.
∆
James yashyizemo Password urugi rurafunguka ariko ibyo bisore bitubgurwa cyane no kubona harimo undi muryango imbere.
Naho yahishyemo password urafunguka niko kandi bamushoreye n’ imbunda kumutwe.
Byabaye akarusho rero bageze kumuryango wa gatatu naho babona ashyizemo password urafunguka gusa ibyo babonye byarabatunguye cyane kuko ntibiyumvishaga ibintu bari kubona mubyukuri ibyaribyo byanyabyo.
Ubwo bakomeje kumutunga imbunda nawe arabihorera barinjira barasaka ndetse bamufatana imbunda n’ ibindi bikoresho rwose byagaragazaga ko niba atari maneko ari umusirikare ndetse ukomeye.
Ibyo bisore byararebye bisanga byamuzituye.
Maze bibanza kuganiraho gato…
Kimwe kiti: ” gahunda se sukurangiza umuginga”
Ikindi kinti: “yego kuko ubu turamufite sasa rero igitahiwe ni kimwe ntakindi tujye kumwicira muri salon tutagira ikintu nakimwe twangiza mo hano kuko bino bikoresho byose bigomba kujya muntoki zacu urambonera uyu mugambanyi sha ariko aka kantu boss ni umuhanga yakize neza”
Ikindi kiti: ” boss nawe ari wowe ukora business nkiriya ubwo bwenjye wabugira *
Ikindi cyahise gifata amafoto yose ngo kize kuza koherereza boss wabo.
Hanyuma basohora James ngo bajye kumwica.
Bakimugeza muri salon bamupfukamishije imbere yabo maze baramubaza bati: “tubwire ukorera nde murashaka iki? “.
Ntakindi arasubiza James bahise bamutera inguni nziza nziza yo munda.
Ubundi birongera biramubaza ngo turasubiramo rimwe ukorera nde murashaka iki?
James yatunze urutoki ku gikuta bisa nkaho ari kubereka ikintu mugihe barangaye aba ahagurutse buva cyane umwe aba amuteye Jido imbunda aba yayimwatse cyera abandi baba baramwatatse batangira kurasa gusa uraswa nawe ntiyoroshye kuko imbunda yayitojwe cyera cyane.
Uko barasa niko nawe akwepa yakwepa gukwepa kwe kukajyana n’ umugeri udusiporo twahato nahato akaba anyujijemo kimwe aba akinyujijemo isasu.
Muri bitatu bisigaye byahise bishirika ubute bimwataka ntagutinya icyaricyo cyose maze biramwegera koko….
Bararwanye inkundura ingumi kungumi isasu ryo ntiryari rigisohoka kuko ntamahirwe na make babonaga yo kuba barasa.
James rero kuba yari umuhanga cyane kuko igisore cyararangaraga kigashiduka jido cyayiriye cyagirano kirahaguruka kirasa umugeri kikaba cyawutamiye nkejo amenyo kiyabona asohoka hoshye ibugori by’ impungure.
Ugerageje kubona agahenge ko kurasa yasanganga umwana yiteguye agahita azibukira ubundi rikaba riciye kuruhande akaba amuteye ingumi nziza cyane muminota mike cyane bose yari abasoje amaze kubanoza kurwego rwohekuru kuburyo bari bakonyaguritse bibagije.
Kuko kimwe yari yakirashe isasu ry’ umutwe rero kandi akabona byaza kuza kurabura yahise akuramo inkota muzo bari bitwaje agikata ijosi bitatu bisigaye bibona ko uwo musore ari umurakare wa hatari.
Gusa kandi nta mbaraga bari bafite zo kubakura ahongaho.
James yagiye yegera umwe kurumwe akamuniga kugeza umwuka uheze bigenda gutyo batatu bose aba arabisasiye ugeretseho nawawundi wa kane yari amaze gukata ijosi.
∆
Catherine yahise abwira Joseph….
Catherine: hoya baby wirakara ariko ntago ari ugukina n’ amarangamutima yawe ahubwo nagirango ndebe uburyo ki wabasha gukaruma mo amarangamutima yawe.
Joseph: reka nkubwire honey… icyo ugomba kumenya cyo nuko icyo rwose ntagishobora kuko ngira amatsiko kandi cyane rero uge wihangana kuko ushobora no gusanga ndwaye umutima kubera ibyo ngibyo rwose.
Catherine: ooohh my Darling nukuri rwose mbabarira sibyo?
Joseph: yego nakubabariye mukunzi erega ndagukunda kandi cyane ngaho rero mbwira ahubwo icyo ushaka kumbwira rwose dore nubu uracyari kuntera amatsiko.
Catherine: chr mbere nambere ka mbanze nkushimire ku mwanya wawe wemeye kumpa ukemera ko mpura nawe kandi bigoye si buri umwe wese watunguza gahunda ngo ahite ayumva.
Joseph: yooo chr humura rwose agaciro nguha n’ umwanya ufite mu buzima bwanjye birahagije kugirango njye nkwitaba igihe cyose mfite umwanya narakubwiye ngo nzahora iteka ryose mpari kubwawe kandi ntanumwe uzakundutira igihe cyose uzankenerera bishoboka nzakwitaba mukunzi wanjye.
Catherine: rero nagirango nongere nkwibutse ko nkukunda kandi cyane ndetse uzahora uri uwo nkunda narabikubwiye ngo ndamutse nkubuze nakwiyahura aho kugirango mbane nundi muntu uwari we wese utari wowe nukuri ndagukunda.
Joseph: yego chr urakoze nanjye ndagukunda cyane nukuri waje kandi nkukeneye.
Catherine: rero mukunzi wanjye nkuko nabikubwiye sinigeze nkundana ariko hari abanyirukagaho cyane bashaka ko dukundana
Gusa abo bose sibo mfiteho ikibazo ahubwo ikibazo nkifitanye nuwitwa Gentil….
Joseph: ntakibazo mbwira nkuteze yombi mukunzi wanjye.
Catherine: uwo Gentil rero we yabaye nka kakandi kiziritse kumuhoro kagasiga kawuciye.
Yambereye ikigeragezo pe kurwego rwo hejuru kuburyo mba numva nabuze nanjye icyo kumukorera rwose.
Joseph: sha wica mumagambo funguka muri wowe umbwire byose kandi nanjye niteguye ko ndi bukumve rwose gusa ntumbeshye umbwize ukuri.
Catherine mu ijwi ryuzuye ubwoba nagahinda ndetse bivanze n’ amarira menshi cyane yaratoboye maze amena agahinda ke kose ntakintu nakimwe asize amubwira byose ndetse nibyo ari gupanga gukora byose
Aho Joseph yakamuhojeje rero ngo amwumve ahubwo we mu mujinya mwinshi uvanze n’ uburakari yahise………………Loading part 30
𝐊𝐚𝐫𝐚𝐛𝐚𝐲𝐞 𝐦𝐮𝐭𝐚𝐛𝐚𝐫𝐞
- 𝐉𝐨𝐬𝐞𝐩𝐡 𝐬𝐞 𝐚𝐤𝐨𝐳𝐞 𝐢𝐤𝐢?
- 𝐉𝐚𝐦𝐞𝐬 𝐚𝐫𝐚𝐛𝐚𝐡𝐢𝐭𝐚𝐧𝐲𝐞 𝐝𝐚 𝐚𝐫𝐚𝐛𝐰𝐢𝐫𝐚 𝐁𝐨𝐬𝐬 𝐤𝐨 𝐛𝐚𝐠𝐢𝐲𝐞 𝐡𝐞𝐡𝐞?
- 𝐂𝐚𝐫𝐢𝐧𝐞 𝐰𝐚𝐦𝐮𝐠𝐢𝐫𝐚 𝐢𝐲𝐢𝐡𝐞 𝐧𝐚𝐦𝐚
- 𝐄𝐮𝐠𝐢𝐝𝐞 𝐬𝐞 𝐢𝐛𝐲𝐨 𝐦𝐮𝐬𝐡𝐢𝐤𝐢 𝐰𝐞 𝐚𝐦𝐮𝐛𝐰𝐢𝐲𝐞 𝐛𝐢𝐳𝐚𝐬𝐨𝐡𝐨𝐫𝐚?
𝐔𝐫𝐚𝐦𝐞𝐧𝐲𝐞 𝐮𝐭𝐚𝐳𝐚𝐜𝐢𝐤𝐰𝐚 𝐧’ 𝐢𝐠𝐢𝐜𝐞 𝐤𝐢𝐳𝐚𝐤𝐮𝐫𝐢𝐤𝐢𝐫𝐚
Nkwibutse ko iyinkuru itambuka kuri Website yitwa ” thentacostoriesp.com “
Niba uri umukunzi w’ inkuru ndende ukaba utarageraho uri gutinda cyane kuko hariho nizindi nyinshi cyane wowe uzatugaye ikindi naho irungu ryo wap ,
Wibuke niba iyi nkuru uyikunze ntuyihererane ukore shere kuri group ubamo usangize ninshuti zawe nazo zunguke ubumenyi wikunguka wenyine
Dusubire kumunsi wejo
𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐔𝐂𝐘𝐀, 𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐈𝐑𝐘𝐎𝐇𝐀