Twasize ruth amaze kuvuga ko ashaka gusukura izina rye
Dutangiranye na Bonheur numugorewe bari mundege basanga umukobwa wabo
Nyamara nubwo bahangayitse milla na amelia bibereye murugo kandi bameze neza
Amelia yaragiye no mucyumba cya paccy maze arakomanga paccy amze kumucyingurira amelia yarinjiye yicarara kuburiri areba amafoto menshi arimo ndetse amenshi arikumwe na akram
Amelia :harya iyi nshuti yawe yitwa nde?
Paccy:sha yitwa akram ni inshuti yanjye yibihe byose ntekereza ko ntakintu nakimwe kizantandukanya nawe
Amelia :paccy ko numva wizera abantu byoroshye amaherezo ntuzababara cyane
Paccy:ubwo se ninde wambabaza akram ?ntakibi cyaturuka kuri akram
Amelia :koko wakwizera akram ariko se umwizeye bingana iki?
Paccy:ahubwo se Amelia ugamije iki?
Amelia yarebye kuri YouTube maze yereka paccy inkuru ya allan na Breston ubwo bafungwaga
Paccy:cyane rwose iyo nkuru ndayizi ikaba ihuriye he nibyo uri kumbwira rero?
Amelia :ese hagati yinshuti zawe numuryango wawe wahitamo bande?
Paccy:icyo kibazo kirakomeye pe cyaneko ntanimpamvu ihari yatuma nkora ayo mahitamo
Amelia :ukeneye kumenya niba koko inshuti yawe wayizera?
paccy:ntabwo nkeneye kubimenya kuko akram ndamwizera ahubwo kuki wanyeretse iriya nkuru
Amelia :nkeneye amakuru akuvuyeho ese niba warabisomye uzi ubyihishe inyuma
Paccy:sibamufunze se ndacyeka ari guhanirwa amakosa ye
Amelia :paccy ntitwabikubwiye ariko uriya wafungishije papa wawe yitwa nelly nyuma yimyaka icumu afunzwe yatorotse gereza intego ye ntayindi ni ugutatanya imiryango arashaka kutwihoreraho gusa ntiyumva ko ariwe wabyiteye amakosa ari kuri twe nkimiryango yatumye afungwa ndetse nabamwihindutse bose bari mukaga
Paccy:ariko uwo mugore arashaka iki?
Amelia :tuza nkubwire nuko rero uwo mugore yaje kubyara umwana ari muri gereza maze umwana yohererezwa ababyeyi ba nelly aba ariho akurira nyuma yaje gushaka umugabo ndetse bajya kure mucyaro baba ariho batura yahabaye ubuzima butuje gusa vuba yarigaragaje kandi nadutanga azatwica twamukumira mbere yuko atubanza
Amelia arakomeza ati:paccy dukeneye ubufasha bwawe pe niwowe ufite amakuru kuri nelly ndakwinginze gira icyo utubwira
paccy:ariko ntahatu mpuriye nuwo mugore ngo ni nelly pe
Amelia yamweretse ifoto ya nelly paccy akuyibona arikanga
Paccy:ntabwo Bishobok nigute se nelly Yaba uyu oya mwaribeshye siwe
Amelia :paccy aha urahitamo hagati yumuryango na mama winshuti yawe?
Paccy:noneho mbonye impamvu milla yikanze ubwo yabonaga iyi foto Amelia nzabafasha ariko sinzatandukana na akram None se nelly arashaka iki
Amelia :kwica nicyo cyimugenza
akokanya Allan yaratashye maze ahamagara cupra na milla
Cupra:bite ko numva udatuje
allan:niki cyabaye ko numvise ngo watonganye na belyse?
milla:papa ndagusobanurira uko byagenze mama yandengeraga
Allan:nyine mumbwire
cupra:belyse yankubitiye umwana nanjye rero sinari bubyihanganire pe ngo niwe watumye Corey ajya mubitaro
allan:milla belyse ashobora kuba yahangayitse bitewe nuko basanze mumubiri wa corey ibiyobyabwenge byinshi ibinini yanyweye byaribyibiyobyabwenge arangije anywa byinshi ntabwo twizeye ko azamera neza vuba gusa milla wirinde umujinya agufitiye ubanze ushire
milla:ntakibazo papa
allan:saw ndagerageza kuvugisha breston ndebe ko haricyo twakora
breston nawe aho ari umugorewe ari kumubwira ko adashaka kongera guhura numuryango wa allan akomeza abwira umugabo we ati:niba udashaka kumburana nabana bacu ntiwongere kuvugana nabo muri uriya muryango cg se ubahitemo twe utubure niba milla adashaka gukunda umuhungu wacu hejuru yibyo yamukoreye byose nicyi tubategerejeho? Kubona urupfu rwimfura yacu ruza rumusatira kubera we
breston :ese belyse wibagiwe ko allan ari umuvandimwe wanjye nonesewe si umuryango wanjye urumva natererana umuryango nte kandi namwe muri umuryango wanjye urumva nkora iki
belyse :ariko allan rero ntimuhuje amaraso urahitamo allan cg njye, corey, micha na nicha utubure burundu
breston byaramucanze maze asohoka gato hanze yibitaro ngo avugane na allan kuri telephone agisohoka corey yarakangutse akanguka ahamagara milla
breston yageze hanze maze abwira allan ati :muvandi wakoze ibishoboka ko uburakari belyse afite butashira milla atemeye gukunda corey
allan:ntabwo nahatiriza umwana wanjye gukunda corey atabishaka ariko belyse yakabaye yumva urukundo icyo aricyo kuko nawe yakunze
breston :ntako ntamugize ariko yananiye pe
allan:uwo milla azahitamo niwe nzamushyingira apana kumuhatiriza gukunda uwo adashaka
belyse yaje kubwira breston ko corey yakangutse ahita ajya kumureba
allan nawe yavuye kuri telephon☎ asanga milla ari kurira ndetse bisa nkaho yamwumvise
milla:papa mutegure ubukwe bwanjye na corey
allan:milla nibiki umbwiye?
milla :papa mubikore uko mbabwiye
milla yahise ajya muburiri asangamo amelia
milla:amelia njyiye kubana na Corey sinkeneye gutandukanya imiryango yahoze ari inshuti kuberako ntabashije gukunda corey
Amelia :ndabizi uyu mwanzuro ufashe uzawicuza kuko corey ntumukunda ahubwo ukunda Kane
milla :cyane rwose ndabizi ko nzicuza kuba nsize umusore nka kane
Murugo kwa jesca naho ni umuriro ntabwo jesca ari kumvikana numukobwa we
Dina:mama ndakubaha ndanagukunda ariko kumbwirango ndekane na akram ntabwo Bishoboka ntabwo namureka mama kuko ndamukunda
Jesca:waba umukunda cyngwa utamukunda ntacyo bindebaho sinshaka ikizampuza nuriya muryango
dina:mama nagarutse munzu ngiye kuzanira akram amazi numva ko ufitanye ikibazo na mama akram none se mama ikibazo mufitanye mugiye kugishyiramo nabana banyu ubundise nikihe kubazo mufitanye?
Jesca:ariko dina watwumvirizaga na akram yabyumvise se?
Dina:oya mama sinabumvirizaga nuko narinje gutora amazi nkabyumva nonese mama nikihe kibazo kiri hagati yanyu?
Jesca:ni inkuru ndende sinagombaga kukubwira amabara mama wawe yakoze ariko kuko nshaka ko wirinda uriya mugore ndakubwira
Jesca yatangiye kumubwira ibyabaye munyaka 17 ishize ndetse amubwirako nyuma nelly yaje gutoroka gereza akaba amaze imyaka 7 hanze kandi icyo ashaka ni ukwihorera
dina:mama ndumva bikomeye ariko nanone birankomereye kubura akram nzirinda nyina ariko akram nzamuguma hafi
tuze mugitondo ku ishuri abana bose ntibatuje yaba akram yamenyeko uwo yitaga se atariwe umubyara ,dinah yamenyeko mama wa akram ashaka kwihorera kumuryango wabo ndetse na paccy yamenyeko ntakeza ka Nelly buriwese kuruhande rwe ntazi aho ahera asobanurira bagenzi be ucyamubayeho
dinah akugera ku ishuri yagiye kureba paccy mbere nambere kuko yumvaga paccy ariwe wamufasha kubyumvisha akram
Paccy nawe yatekereje kubanza agashaka dinah kuko gusobanurira akram ko nyina yamubeshye si ibintu byoroshye bose bahuriye hanze buri wese ajya gushaka undi bahitamo kujya kwicara ahantu bajyaga bakunda kwicara
turabona na akram avuye murugo agiye ku ishuri maze Nelly aramubwira ati:mwana wanjye witonde urukundo ntirazaguhume amaso uriya mukobwa azi ubwenge bwinshi cyane rimwe na rimwe njya mubonana naya nshuti yawe ngo ni paccy sinzi niba haricyo bagukinga gusa nawe ushishoze ubyiteho cyane
akram:mama ibyo bireke yaba dina yaba paccy ntanumwe wanca inyuma
nelly:kandi wibukeko ndi nyoko kandi umuryango uza mbere mwana wanjye sinkwanga kuko rimwe nabafatiye mucyuho rero bashobira kuzakumbwiraho ibintu bibi kandi binsebya kuberako nabafashe bafite ubwoba bwuko nabavamo
akram:mama ntubone natuje ngo ugirengo nishimiye ibyo uri kumbwira
akram yahise amusiga arigendera
ku ishuri paccy na dina bari kuganira ndetse dinah amarira yamwishe aribaza niba ibyo bagiye gukora bidatuma akram abanga burundu
paccy:umva dina nicyo inshuti zukuri zisovanuye reka tumwereke ukuri ahitemo kukwemera cg kukwanga gusa ndibaza agahinda aribugire nukuntu yaratangiye gukunda nyina cyane
akokanya akrama yabaturutse inyuma batamubonye abona paccy ari ahaye agatambaro dina ngo yihanagure maze akram yibuka ibyo nyina yamubwiye maze paccy ahita amubona aramuhamagara
akram yaraje gusa afute intimba kumutuma ari kwibaza niba koko bamuca inyuma byamucanze
akram yaraje abicara iruhande
akram:dina ko warize wabage iki?
dinah:akram niwowe narintegereje narimfite ubwoba ko utaza
akrama :naje rero pe nonese ko mwari mwicaye hano?
dinah:love ko mbona utishimye wabaye iki ?
paccy:nanjye naringiye kubimubaza pe yababaye cyane tubwire urabizi ko duhari ngo tukumve
akram:nizereko mwe ntacyo muri kumpisha kuko sinshaka kubabura
paccy:turakubwira numara kutubwira ikibazo ufite
akram:ntabwo nzi data numvise nijoro mama atongana na numugabowe amubwirako Ataruwe nubundi umbyara sinabashije kumva ikiganiro cyabo cyose ariko numviseko kevin atariwe data ndumva kubyakira byangoye niwe wankundaga no kurusha mama none nkore iki?
paccy:akram nshuti yanjye ihangane ndagusezeranya ko niba papa wawe ari muzima nzamukubonera niba kandi yarapfuye nabyo nzabimenya
Dina:nanjye nzagufasha uko nshoboye papa wawe aboneke
Akram:murakoze ngaho mumbwire ibyo mwashakaga kumbwira
Paccy :akram niyi nkuru mbi utubwiye sinziko ubasha kwakira ibyo twagonbaga kukubwira reka tuzakubwire ikindi gihe
Akram:oya mumbwire nonaha pe nibwo ndi butuze ndabyakira kandi muranzi
Dina:haney sure?
Akram:yego
Paccy:ese ntakidasanzwe ubona kuri mama wawe cg ibyo yakubeshye?
Akram:nkibicyi se?
Paccy:ese usanze mama wawe yarakubeshye ko yarenganye kandi ariwe munyabyaha
Dinah:love funguka amaso urebe kure mama wawe ntumwizere byuzuye pe nonese abobantu bamurenganyije yarabakweretse cyangwa nukuvuga gusa ntutume mama wawe akubibamo urwango
Akram:koko ibyo mama yambwiye ni ukuri ariko se kuki bihuriranye nukuntu rwose nasanze mumeze nubwo mwanjijishije ariko harimo akantu niko paccy ko nakwizeye numvaga ko uri burikimwe kurinjye inshuti magara kuki wampemukiye
Dinah:ibyose kandi bije bite akram nyamara dutege amatwi ntitukwanga ahubwo reba munzira nzima wibukeko nakubwiyengo icyaba cyose ntuzakorere munsi yikinyoma
Akram:murekere ntabwo nkeneye inshuti zimbeshya ahubwo muvugeko mama yabafashe munca inyuma mukaba mushaka impamvu yo kwigira intungane mama yararenganye nkuko nabibabwiye
akram yarahagurutse maze abwira paccy na dina ati:ubu nubwanyuma tubonanye sinzongere guhura namwe ukundi kuko sinshaka kubareba
Dina:love sinzi ibyo mama wawe yakubwiye ariko tuzarinda isezerano ryacu tuzabona papa wawe kandi urebe kure mukunzi wanjye
akram atandukanye ninshutize kubera nelly?