SECRET VOICE EPISODE 25

Duherukana nelly afite undi mugambi wo gutandukanya imiryango Amelia nawe yari yagarutse

Dutangiriye kuri kane ari iwe ndetse arikumwe na Corey

Kane:umva bro urumva ibyo unsaba nabikora nte koko ntuzi intambara narwanye ngo mbone umutima wa milla none uransaba kumukurekera

Corey:bro ariko namumenye mbere yawe pe twarakuranye buri kigero cyose yageragamo twabaga turi kumwe mukuri ndamukunda pe kandi azishima kurushaho naba ari mubiganza byanjye

Kane:hhhhm ok ndamuguhaye bro rwose ndumva umukunda kundusha ahari wamuha ibyishimo birenze

Uko bakaganiraga milla yumvise Kane avuga ayo magambo mase amarira amushoka kimatama maze arahindukira ngo ajyende atarajya kure bamufashe akaboko ntawundi yari keza

Keza:garuka ukomeze kugeza urangije ikiganiro nkuko wagitangiye nibwo umenya neza uwo ugomba gukunda

Dukomeze Kane yarakomeje ati:  Corey ayo niyo magambo ushaka ko mvuga no mubundi buzima niba nzabubamo sinzarivuga byaba bisa nkaho ngurishije milla Corey kuba warakuranye na milla ntibisobanuyeko mugomba gukundana kandi wibukeko yabikubwiye kuva yamenya ubwenge mwaba inshuti zikomeye apana abakunzi

Corey:basi shyiraho igiciro ndaguha amafaranga yose ushaka ariko

Kane:Corey nsohoke ra murugo nubwo naba ndi umukene bingana iki? ntabwo umuntu aza inyuma yamafaranga ntasoni ngo nshyireho igiciro ntanubwo ukwiye milla

Corey yasohotse yihuta ahita abona milla yabumvaga maze Corey ababaye ahita akomeza ntahandi hatari mukabari maze afata telephone yoherereza sms milla igira iti:ntubifate nabi nukubera ngukunda cyane numva ko nakora ibishoboka nkaba uwawe nawe ukaba uwanjye milla ahari sinemerewe kwishima muri ubu buzima

Milla na Kane bari bahoberanye muri akokanya

Milla:love urakoze pe nabonyeko ntibeshye nguhitamo

Kane:ahubwo se keza muhuriye he?

Keza:sha duhuriye hano bro narinje kukureba ngo tuvugane ibyo wari wambajije

Kane:byiza ubwo na milla ahari

Milla:nibiki se?

Kane:tuza ngwino twicare atubwire

Keza:nelly twabaye inshuti kuva secondary yakundaga kudusohokana njye na belinda ndetse agakunda kuduha impano Nelly yari umwana mwiza kugeza umunsi papa we bamufunga nibwo Nelly yatangiye guhinduka akagira I ibitekerezo bibi byo kwihorera ni kenshi twamubujije kugerageza kwihorera ariko yaranze aratsemba ntakundi nkinshuti twanze kumutererana gusa haraho byageze atangira kurengera abizanamo inzira karengane nibwo twahisemo kumenyesha Bonheur  ngo arinde umugore we mubyukuri Nelly yakundaga Bonheur cyane ntanundi muntu nigeze mbona akunda nka Bonheur  niyo mpamvu umugore wa Bonheur  yagombaga gutanga umwanya Nelly natwe yaratuvumbuye ndetse kuva icyo gihe tuba abanzi ,kane rero niba ushaka kurwanirira uwo ukunda si ikosa gusa uzitonde Nelly ni mubi musaza wanjye sinshaka kuguhomba kimwe nawe milla mwitonde nimwe target ya mbere ya Nelly ntituzi icyo amaze iyi myaka apanga

Milla:haney nanjye nzakomeza nkurikirane paccy ndebe ko haricyo namenya kuri we

Benia aba ari kuvugana na cupra kuri telephone

Benia:sha Amelia se yahageze amahoro?

Cupra:oya yaje se?

Benia:urambwirako katarahagera ubuse yaba yagiye he koko?yakabaye yahageze mugitondo

Cupra:none uyu mwana yagiye hee aah ndibutse Hari ahantu akunda kujya wabona ariho yabanje reka muvugishe ndaguhamagara nyuma

Cupra yavuye kuri telephone abona Amelia arahageze

Amelia:aunt bite ?

Cupra: Amelia kuki waruduhangayikishije wari wagiye he?

Amelia: aunt nawe ntugakabye reka njye kubika agakapu kanjye nonese milla arihe?

Cupra:harahantu yagiye ariko mukanya araba aje.

Amelia yaragiye maze araruhuka bidatinze na milla yaratashye ndetse gusanga amelia murugo nibintu byamushimishije

tuze kuri Corey arikwiyahuza inzoga arinako ahamagara milla ariko milla ntashaka kumwitaba akokanya haruwaje amwicara imbere aramubwira ati:mwareka tugasangira?

Corey:ndashaka milla kereka niba unzanira milla

Twitegereje umuntu umwicaye imbere  ni ishusho ya ya mask nelly yakoresheje avuye kuri A&B conpany

Akokanya yasubije Corey ati:namukuzanira ubishatse ariko gusa ndakuganisha kunzira yamukugezaho nawe ibindi ubyikorere

Corey :hhhmm harya wowe witwande? (yabivugaga asuka inzoga mukarahuri ngo asangire na nelly wiyambitse ishusho yundi muntu)

Nelly:unyite inshuti gusa  ntarindi  ahubwo mbwira ikibazo ufite mbone uko ngufasha gusa icyo mbona ni urukundo rugusajije

Corey:nakuranye numukobwa  twakuze twitana abakunzi twitwaraga nkabakundana kugeza igihe twagereye muyisumbuye ntabwo milla yongeye kunyisangaho nka mbere yamfashe nkinshuti isanzwe kugeza aho yaje gukundana nundi ansize numva niteguye gukora ibishoboka ariko nkabona milla ariko nabyo ntamahirwe mbibonamo kuko ntashaka kuza hafi yanjye habe nagato kuriwe ni undi muntu.

Nelly :corey humura vuba milla araba uwawe nukurikiza inama zanjye

Corey :amazina yanjye se uyamenye ute?

Nelly:siwowe umaze kuyambwira raa gusa reka nkwereke ikigufasha

Nelly yakoze mugakapu ahereza ibinini corey aramubwira ati uze kunywaho(2) maze amusaba guhita abinywa avuye aho atashye

Corey :ibise bizamfasha  iki?

Nelly:numara kubinywa (haribyo Nelly yongoreye corey maze corey araseka)

Corey :ngiye kubigerageza maze nibikunda nzagushimira akira numero yanjye uzampamagare

corey yarahagurutse maze aragenda gusa yari yasinze byo yanyweye byabibibi ahubwo aho kunwa(2)anywa(4) nuko ageze iwabo ahita yikubita Hasi atangira kuruka ndetse no kubura umwuka iwabo baje nkabatabaye babona nibatindana corey arabapfira mubiganza bahamagaje ambulance bamwihutana kubitaro yahageze arushaho kumera nabi

nelly nawe aho ari arishimye ati,:intambwe yambere nyigezeho Corey uri akagoryi koko

Nelly koko ibinini ahaye corey nibyiki? Munyihanganire kuba natinze kubaha episode yuyumunsi twagize ikibazo cyumuriro muri cartier rero ubu nibwo nanjye ngisubira kumurongo kuva ejo rero mugihe Kitarakemuka nzajya mbaha episode buri uko mbonye umuriro nizereko mwihanganye ndabakunda kandi cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *