𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚 { 𝐎𝐧 𝐋𝐢𝐧𝐞 𝐋𝐨𝐯𝐞}

𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚
{𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞}

°

°


𝐄𝐩𝐢𝐬𝐨𝐝𝐞 𝟐𝟕

°

°


Duheruka James yari agiye kumenya byinshi, ni mugihe kandi Catherine byasaga nkaho agiye kubwiza ukuri Joseph bizakunda se? Reka dukomeze….

Mugitondo cya kare cyane James yarakangutse ariko akangurwa na Phone ya Clemance.

Yashigukiye hejuru ariko agifite ibitosti nuko afata phone.

Clemance: waramutse ute se nshuti yanjye?

James: Naramutse neza ntakibazo, ahubwo se wowe waramutse ute?

Clemance: naramutse neza ntakibazo mfite , gusa nari nagukumbuye pe kwihangana byanze numvaga ntari gutuza ntarakuvugisha rwose.

James: yooo disi umukobwaaaa…. nanjye ntakubeshye nari nkukumbuye pe sinzi ngo ibiri kumbaho nibiki gusa nanjye nsigaye mbyuka ntarakuvugisha nkumva ntamahoro namake mfite rwose, ese wanyemerera nkakubaza akabazo kamwe k’ amatsiko?

Clemance: mbaza ntakibazo nkuteze yombi

James: koko ubikora ute ngo ube waramaze kwigarurira umutima wanjye ko numva nsigaye nkwibazaho ibintu byinshi? Ko ntakirya ntakinaryama mpora ntekereza wowe gusa.

Clemance: hoya se kandi, uziko umbajije ibintu numvaga ndaye ndi bukubaze kuko numvaga ntamahoro mfite sinzi ibintu wampaye nanjye.

James: ese byashoboka ko ngewe nawe twahura tukabonana ndarambiwe gukomeza kukumva ntarakubona n’ umunota numwe.

Clemance: sigaho se, ayo mahirwe se yo kubonana nawe nayakurahe ubwo uzi inshuro nabyifuje ariko nkabibura.

James: oky ngaho nyemerera rero tubipange rwose kuko ndabikeneye sinzi impamvu uko iminsi ishira ariko nanjye ndi kurushaho kugutekereza cyane.

Clemance: ntakibazo dear nari ngiye mukazi nanga kugenda ntakuvugishije rero reka tuze kubipanga kumugoroba nagirango numve uko waraye nuko waramutse gusa.

James: oky ugire umunsi mwiza kandi urakoze cyane ubwo turaza kubipanga.

Call ended

James yahise abyuka aho yari ari, arebye ku isaha asanga amasaha yo kubyuka nubundi arageze , ahita abyuka ajya muri Douche atunganya byose arangije afata ka cyayi n’ umugati yari yaraje muri teremusi
Ubundi arambara arasohoka ajya guhura na Boss.

Shema na Clement bari murugo bari kumwe na Nadia bari kumubaza aho umushinga wabo ugeze….

Shema: niko se sha ibyo twagusabye uri kubishibora cyangwa byarakunaniye?

Nadia: nukuri biri kugenda pe, ubu urukundo ruragurumana ndetse mucyumweru gitaha nyuma yo kuwa gatatu nzaba mufite ahangaha ntakabuza.

Clement: sure se cyangwa uri kutubeshya?

Nadia: yahise abereka chat zose yagiranye nawe anabumvisha record yari yamaze kumufata kuko ibiganiro byose bavuganaga Nadia yabifataga record.

Bakimara kumva iyo record barishimye baraseka bahita bahoberana bavuga bati: “yooo turabikoze mwana”

Bahise bajya kwitegura kujya mu kazi cyane ko muri iyo minsi boss wabo yabaga ahari bari bari kuri pressure ya hatari.

Bakimara kwitegura byose basezeye Nadia ndetse bamushimira ubwitange yagaragaje mukazi ke ndetse bamwizeza rwose kuzahita bamusohora diro naramuka ayirangine.

Bakigera hanze rero Shema yahise abwira Clement ati:

“Ariko bro ubu koko kiriya cyana tukireke kizagende gutyo gusa? “

Clement ati: ” kigenda kijya hehe se kandi tuzahita tugisubizayo “

Shema ati: ” nyumvira idage ndagaswi , nshaka nyine nikamara kutuzanira iriya mbwa y’ umuhungu tuzahite tukishimishirizaho nyine murwego rwo kwizihiza insinzi”

Clement ati: ” nizere ko utari kuvuga kumufata kungufu? “

Shema ati: “none urumva ari iki kindi mvuga ni ibyo navugava man”

Munzira agenda Jaque yagiye ariko mumutwe we harimo ifoto y’ umukobwa utagira uko asa yari amaze kwerekwa na Moise kuri Facebook.

Ibitekerezo byose byari biri kuri uwo mwali izina Umwiza Divine ryari rimaze kwigarurirwa n’ ubwonko bwe muminota itarenze 30 amumenye.

Siwe warose ajya murugo, yagezeyo atarwambaye feri yambere ahita abatura phone aba agiye kuri facebook.

Uko birodinga akabona biri gutinda phone agashaka kuyimena.
Byageze aho birakunda ahita ajya muri Search 🔍 aba yanditsemo Umwiza Divine nuko facebook nayo sukumuha ba Divine ihera ruhande.

Abafite amasura nkayaba kikongo, abadafiteho amafoto mbese ntiwarora. Yakomeje ashaka rero dore ko uwo yashakaga atari yakabona ifoto ye kubwamahirwe aba ayigezeho ahita yiruhutsa mu mutima.

Mbere yo kugira ikindi kintu icyaricyo cyose akora Jaque yabanje adawnloadinga ifoto ya Divine cyane ko Divine nawe ariyo yari afiteho yonyine.

Akimara muyitsindira yahise agarakuka kuri Facebook ubundi aravuga ati: ” saho ntajyaga nkoresha Facebook sha uyuwe ndamutsindira kandi ikiguzi cyose bizansaba nzagitanga kandi nawe Moise nuramuka unyitambitse ndabirahiye ntago nzakubabarira rwose”.

Yahise amwohrereza freind request ubundi akomeza ategereje ko isubizwa

Kuri Facebook rero ho rero Jaque yitwa Jaque Jaque

Hariho ifoto ye imwe ntakindi kintu nakimwe kiriho kimuranga kuko nawe yabaye nkabandi bose account ye ayigira private cyane.

Akimara kohereza friend request rero ategereje ko amusubiza yahise ajya kuri account ya Divine agerageza kuyinjirira ariko biranga rwose , amaze kubona ko ntayandi makuru ari bubone kuri Divine yahise atuza ubundi yirebera ifoto ye agafata phone akayireba akayisoma mana yanjye yari yatwawe kurwego rwo hejuru cyane.

Divine yibereye murugo ari kwirebera utu Reels kuri Facebook yagiye kubona abona haje Freind request.

Yarayifunguye ayirebye asanga umusaba ubucuti ni Jaque Jaque umwe tuzi.

Yahise aconfrim akomeza yirebera utu video.

Carine: egoko mana yanjye lmana ishimwe nukuri ndumva umushinga wacu ugezezweho.

Claire: ntiwakumva umunezero nanjye nagize, umva iriya mbwa igomba kubyishyura byose , ahubwo mbwira noneho hagiye gukurikiraho iki?

Carine: humura nshuti yanjye ngewe tubonane nimugoroba nkuhe umushinga sasa kuko kuri phone sinabyiviramo ni birebire cyane.

Claire: eeeh ko numva ari hatari nizere ko wategute umushinga wo kumubabaza wizwe neza kandi uhagije cyane.

Carine: nakubwiye ngo wowe bindekere byose biri mubiganza byange kandi ndabizi uzanyishimira ahubwo njyewe ikibazo mfite buriya Divine azabidukurikiranira neza?

Claire: humura rwose Divine ndamwizeye ni umukobwa w’ umutima ukomeye kandi ufite icyo ashaka kugeraho rwose ndamwizeye buriya icyo yiyemeje aragikora rwose.

Carine: oky byiza noneho ubwo umwizeye.
Nawe umuhamagare wenda nimugoroba niba byakunda ko yaza tukabonana aze maze tubiganireho.

Claire: oky ntakibazo ahubwo rwose reka mpite nanamuhamagara nkikibyibuka noneho ndahita nanakubwira uko bigenze.

Claire na Carine Call ended

Claire rero yari ahamagaye Carine ari kumumenyesha aho gahunda zabo zigeze ndetse no kumubwira igitahiwe bagiye gukora.

Yahise ahamagara Na Divine ngo amumenyeshe gahunda.

Divine: hello Claire

Claire: hello , waramutse neza se mukobwa mwiza?

Divine: hhhhh ngo mukobwa mwiza? Gusa ntakibazo rwose meze neza ahubwo se ko umpamagaye n’ amahoro?

Claire: yego n’ amahoro meze neza ntakibazo, ahubwo se nari maze kuvugana na Carine kuri yagahunda yacu dufite.

Divine: ahaa hanyuma mwanzuye iki?

Claire: ntanakimwe twanzuye ahubwo twavuganye ko nimugoroba turi buze kuza kubonana kugirango tubinoze neza, none rero niba tutakugoye nimugoroba wigore uboneke.

Divine: ntakibazo rwose njyewe ndahari igihe cyose munshakira murambona ahubwo turahurira hehe?

Claire: oky ntakibazo turahurira hano nyine murugo kuko niho hizewe mama ntawe uraba uhari.

Divine: oky ntakibazo ubwo gahunda ni gahunda.

Call ended.

Bakimara kuvugana yahise yikomereza uturimo twe amasaha nayo akomeza kugenda asatira umugoroba.

Catherine ari murugo mumasaha yamugitondo ariko akaba ari kugenda asatira isaa sita. Yagiye kubona abona phone ye irasonnye asanga ni Joseph umuhamagaye.

Ibyago bye rero Catherine ntiyigeze abona ko Joseph amuhamagaye kuri nimero yari yaramubujije kumuhamagaraho nuko ibyo bavugana byose Gentil aba abiteze amatwi.

Kuri phone….

Joseph: umezute se mukobwa watwaye umutima wanjye ukawukura mumwijima ukaba uwugejeje mu mucyo?

Catherine: meze neza ntakibazo ahubwo se wowe umezute mukunzi nkunda kuruta byose?

Joseph: reka ntako meze nanubu sindumva ikintu unshakira rwose ubyumve ko naraye ntasinziriye , uziko nubungubu narangije kwambara ahubwo ugejeje hehe ngo uze tubonane?

Catherine: hhh ariko we humura rwose mukanya ndaba mpagurutse murugo kuko ngiye kuza namaze kwambara

Ahubwo we hari inkuru nabonye mumakuru numva iranshimishije cyane.

Joseph: iyihe se?

Catherine: ntiwibuka cya cyarimu twabonye kuri tv cyafataga abana kungufu?, { Joseph ngo abyumve ahita yikanga)

Joseph: yego ndamuzi none yakoze iki?

Catherine: ntiwakumva kuntu ejo bundi kuwa gatatu kizaburana mbibonye mumakuru gusa biranshimishije cyane ibigabo nkabiriya by’ ibinyamaswa bage babikanira urubikwiye cyeretse bagihejejemo nibyo byashimisha umutima wanjye.

Ibyo tunabyihorere ahubwo reka nitegure vuba ndaje nkuvugishe nkuhe amakuru ahagije.

Muga Cositume keza cyane James ari kuganira na Boss we. Mubiro bye Shema na Clement ntibahari

Boss: bite sha?

James: ni neza ntakibazo ( yavugaga ubona ari serie cyane kuburyo wabonaga ko akazi yagashobora cyane)

Boss: hanyuma se baba bakubwiye amakuru yose agendanye naka kazi cyangwa wapfuye kuza gusa, l mean baba baguhaye amabwiriza yose agenga aka kazi?

James: wap Boss bambwiye ko arimwe murambwira details zose.

Boss: niko se sha kado uwagutuma kwica umuntu wagenda ukamwica?

James: hhhh boss wisetsa rwose cyereka icyo udashaka, icyo aricyo cyose byasaba nagitanga ariko nkabona akazi uzi igihe maze narabuze akazi ni kirekire cyane.

Boss: hhhh usubije neza ndabikunze sha reka nkunyuriremo gake rero muri details zose….

Icyo ugomba kumenya nuko hano ho harenze no mugisirikare.

Nshatse kukubwira ngo hano iyo winjiye uba winjiye ntagusohoka, iyo ubigerageje uba wahaze ubuzima bwawe.

Ikindi phone zawe zose ukoresha turazitrackinga, ikindi kandi dufite umudari wambara urimo micro kuburyo icyo uvuga cyose tuba tucyumva ntago wamenya ngo uzawambara igihe kingana gite gusa iyo tubonye ushoboye turawukwambura.

Sasa rero iyi ni company ishimuta bivuze ngo uje mukazi ko gushimuta twebwe dushimuta abantu tukabacuruza hanze.

Uri ready?

James: yego ndi Ready boss ahubwo ndatangira ryari?

Mubashimuta gute se ahubwo?

Boss: tuza kado wishaka guhubuka byose uzabimenya , mbere rero yo kukwambika ibyo byose no kuguha ibyangombwa byose turabanza tukwizere.

Tugiye kuguha abasore baguherekeze iwawe aho uba basake neza , hanyuma mbere rero turabanza tunarebe ko utari uri kudufata amajwi.

Nyuma yibyo byose tuzakohereza muri training hanze aho uzamara umwaka wose wiga kungufu no gukoresha imbunda bihagije.

Ntagutinda rero kuramo imyenda yose n’ ibintu ufite ubishyire hano ubundi mpamagare abahungu banjye baze bagusake kandi uhite witegura ko bakujyanye iwawe kugusaka nibindi byinshi tumenye niba koko utari umugambanyi. James ngo abyumve umutima waramuriye arikanga Boss nawe ahita abona ko rwose harimo ikibazo nuko ako kanya ahita………………..Loading part 28

Karabaye karabaye mwokabyaramwe…

  • 𝐉𝐚𝐦𝐞𝐬 𝐲𝐚𝐛𝐚 𝐚𝐟𝐚𝐬𝐡𝐰𝐞 𝐧𝐭𝐚𝐧𝐢𝐤𝐢𝐧𝐭𝐮 𝐧𝐚𝐤𝐢𝐦𝐰𝐞 𝐚𝐫𝐚𝐠𝐞𝐫𝐚𝐡𝐨 𝐦𝐰𝐨𝐤𝐚𝐛𝐲𝐚𝐫𝐚𝐦𝐰𝐞?
  • 𝐈𝐧𝐚𝐦𝐚 𝐲𝐚 𝐂𝐚𝐫𝐢𝐧𝐞 𝐧𝐚 𝐂𝐥𝐚𝐢𝐫𝐞 𝐧’ 𝐦𝐢𝐠𝐚𝐦𝐛𝐢 𝐛𝐰𝐨𝐤𝐨 𝐤𝐢?
  • 𝐉𝐨𝐬𝐞𝐩𝐡 𝐚𝐫𝐚𝐛𝐲𝐢𝐭𝐰𝐚𝐫𝐚𝐦𝐨 𝐠𝐮𝐭𝐞?

𝐔𝐫𝐚𝐦𝐞𝐧𝐲𝐞 𝐮𝐭𝐚𝐳𝐚𝐜𝐢𝐤𝐰𝐚 𝐧’ 𝐢𝐠𝐢𝐜𝐞 𝐤𝐢𝐳𝐚𝐤𝐮𝐫𝐢𝐤𝐢𝐫𝐚

Nkwibutse ko iyinkuru itambuka kuri Website yitwa ” thentacostoriesp.com “

Niba uri umukunzi w’ inkuru ndende ukaba utarageraho uri gutinda cyane kuko hariho nizindi nyinshi cyane wowe uzatugaye ikindi naho irungu ryo wap ,

Wibuke niba iyi nkuru uyikunze ntuyihererane ukore shere kuri group ubamo usangize ninshuti zawe nazo zunguke ubumenyi wikunguka wenyine

Dusubire kumunsi wejo

𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐔𝐂𝐘𝐀, 𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐈𝐑𝐘𝐎𝐇𝐀

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *